Nyuma yaho ikinyamakuru inyangenews cyagiye gishyira ahagaragara imikorere mibi ya fpr aho bajyaga bagurira abana babakobwa bakabaha amafaranga yo kwihahamukisha kugirango bakomeze kwikoreza urustyo rushyushye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugirango batazigera bumva nabo ar’abantu noneho ubanza byabayobeye.
Amakuru aturuka I Kigali kumunyamakuru w’inyangenews ukorera mu ibanga,yatangarije inyangenews ko kuri ubu inshuro ya 22 ubutegetsi bwa RPF bwibuka uburyo bwahemukiye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bafatanije nabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bari bayoboye igihugu mucyibimbuye muri MRND hamwe na CDR bishe urupfu rwagashinyaguro abatutsi bari mu gihugu imbere mu gihe RPF yavugaga ko giye kubakiza
None nabacitse ku icumu bongeye kumarira ku icumu.Aha twavuga nk’uwahoze ari umujyanama wa Bizimugu Pasteur wari perezida ACIEL Kabera, wagakingirinzo icyo gihe,yaje gukurikirwa na Victor wubatse inzu ahitwa Iremera akayita Prince House aho bivugwa yuko yarazanye amatwara ya cyami bagahita bamucisha muri humye
Ikinyamakuru cyaganiriye na Rene Rutagungira uregwa kuba yarishe nyakwigendera Victor maze nawe abwira inyangenews ko ngo yahawe amabwirizwa na Gen.Nyamwasa ariko ibi ntawabihamya ndetse nta nuwabihakana kuko umwe akorera leta naho undi akaba mubatavuga rumwe na leta
Bidatinze bahise bashaka kwirenza Josepf Sebarenzi Kabuye ubu ubarizwa mubuhungiro mur’America hanyuma bamubuze bamukurikiza nyakwigendera wagiriraga neza abacika cumu Rwigara Assinapolo wishwe umwaka ushize banga gushira umujinya bamukurikiza inzu ye yitiriwe Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa nayo bashirwa aruko bayishyize hasi.
Umujinya wanze gushira nibwo bahise bahimbira Dr.Mukankomeje Rose bivugwa ko yaba yarijujuse kurupfu rwa Assinapol none nawe ubu akaba ari mu gihome aho biteganijwe kuzamukatira burundu ugereranije nimyaka asigaranye kubaho isi.
RPF-Kagame ikomeje kuvugwa cyane mubucuruzi bwabacika cumu,ubu noneho akaba yakiriye umushyitsi mukuru w’igihugu cya Tanzania Dr.Magufuri umaze amezi [5] agiye kubutegetsi akaba arumugabo w’umuhanga mu mezi [5] gusa akaba amaze kugaruza miriyali $200 zajyaga zikoreshwa buri mwaka mubikorwa bya leta akaba yaramaze gutangiza igikorwa cyo gukora umuhanda wa Mwanza uturuka kukibuga cy’indege werekeza mu mujyi wa Mwanza dore ko ari naho yanyuze ni modoka ubwo yafata urugendo rwe rwa mbere mu mezi [5] amaze kubutegetsi igihugu cy’uRwanda akaba ari cyo kibaye icyambere asuye kuva yajya kubutegetsi
Dr.Magufuri yitezweho byinshi mukarere k’Africa y’uburasira zuba ndetse ashobora kuzaba umwe mubazkauraho umunyagitugu Umwakagara umaze imyaka [22] kubutegetsi acura bufuni na buhoro abaturage ashinzwe kuyobora nubwo aherutse kwvugira yuko atababyaye bityo akaba azakomeza ibikorwa bye byiterabwoba nintambara mukarere kibiyaga bigari.