05th Dec,2015 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ikigisho wigishije cyafashije bacye cyane kubera arabanebwe kandi badakunda kwiga ngo bamenye.Ariko ibyisi babyiga bashyizeho umwete,nyamara abemeye izo nyigisho nibake cyane,kuko abana bab’abantu badakunda kwiga ahubwo banezezwa nuko babwirwa yuko ngo Uwiteka Imana byose abibakorera ku buntu.Ariko se ko barwanira kujya mu mashuli ndetse ubuze ubwishyu bwishuli ugasanga bimubabaje nyamara iby’ubugingo barabisuzugura kandi ari iby’ubugingo buhoraho.
Barashaka gusengerwa buri kintu cyikikora nyamara nta kintu na kimwe batabasha gukora mu by’ubuzima busanzwe ariko iyo bigeze ku byubugingo usanga babicira inkeri,nyamara Uwiteka Imana nta negurizwa izuru,gusa abazakurikirana izo nyigisho zizababatura zibakure ibuzimu zibajyane ibuntu uko niko Uwiteka abuze.
06th Dec,2015 njyanwa mu iyerekwa maze mbona kandi nerekwa njyanwa ahantu mu nzu kuhahererwa umugisha.Ngeze muri iyo nzu mpasanga inkozi zibibi zintengereje ngo ziriganye umugisha wanjye ariko mpangana nazo kugeza nzinesheje nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zikibi zihagurukiye ku kuriganya ariko humura Kristo yaranesheje nuko rero dore zigiye kuyoberanya zibwira yuko utaribuzitahure ariko nyamara nibabandi ntabwo barahoduka uko niko Uwiteka avuga.
Maze nerekwa mpabwa igice kinini cy’Ifi yo mu bwoko bwa Trapia,nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nakubwiye ko nzajya nguhemba umushahara kubera umurimo unkorera none dore ngiye kohereza umugisha wawe kugirango ubashe gutunganya umurimo wanjye maze ubwoko bwanjye butazavuga yuko butamenye kugirango ntabazabone urwitwazo uko nniko Uwiteka avuze.
Mu gihe narahongaho ndabwirwa ngo ningende nenyegeze umuriro narinzanye kuruhande gatoya nuko ndagenda nshyiramo inkwi nyinshi cyane maze umuriro uragurumana cyane maze ijambo ry’Uiwteka rinzhao maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore wakoze amasengesho wategetswe n’Uwiteka Imana none ahindutse nkumubavu uhumura neza kandi abaye ayingira mumaro kuko imbaraga zabadayimoni zose zitswinze.
Nuko rero uhaguruke ugende ugure inkoko ya “Kinyarwanda”zazindi zidafite ubwoya kumugara wazo uyibage uyifungure nk’ikimenyetso cyo kunesha abadayimoni bo mu bwoko bwo guterekera bakoresheje urugimbu kuko inkozi zibibi zikomeje kohereza imyuka mibi zangiza gahunda zawe maze Numara gukora gutyo(Prophetic Action) izo mbaraga z’umwijima ziraba zitsinzwe burundu uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ndahaguruka ndagenda ngura iyo nkoko nk’uko Uwiteka yabitegetse ndayibaga maze mu masaha ya nimunsi igihe akazubazuba ka kiberinka kageze mu marembera ndayitunganya ndagije amasengesho mfata amafunguro nshima Uwiteka Imana kuko ajya arwanirira abakiranutsi kandi akamenya intambara zose zuburyo bwose turwana ko ziba zitoroshye Umwami ashimwe kandi Uwiteka ahabwe icyubahiro iteka niteka ryose Amen.
Mvanwaho njyanwa mu iyerekwa mbona “UMWAKAGARA ARWAYE CYANE KANDI YENDA KUVAMO UMWUKA”nuko mbona aryamye kugitanda nerekwa mbona arinzwe nabasirikare benshi cyane kandi mbona Abega bab’Abakagara bahagaritse umutima cyane ko yaba agiye kwitaba Imana kandi ubwo nubundi bari bavuye ku kindi kiriyo cy’umwe mubakagara bakomeye bari bamaze kwitaba Imana.
Nuko mbona bashiki b’umwakagara hamwe n’inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abarozi yajyaga akoresha zitangira kubura epfo na ruguru kuko intebe yabukunzi igiye gutwarwa nundi muntu akaba ariwe wima ingoma kandi k obo bagiye kwibagirana mu mateka ya gakondo yabakiranutsi nuko numva ijwi rivuga ngo bareke baze kuko igihe cyabo bagikoresheje uko babyumva kandi Uwiteka yabihanganiye bihagije nyamara imbabazi bazihinduye imbura mumaro nyamara bahawe igihe gihagije cyo kwihana ariko banze kwihana kuko ibyisi byabarutiye iby’ijuru nuko rero buri muntu azahemberwa ibyo yakoze kuko icyo umuntu abibye ninacyo azasarura uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa babasirikare bavugana uko bari bamurinze bati,uyu muntu ntabwo azakira,none reka tugende tumumaremo umwuka aho kugirango duhore turinze umuntu udateze kuzakira nta muntu uribumenye yukoari twe twamumazemo umwuka ikindi kandi yaranaduhemukiye bikomeye aduhindura abagaragu be.Nuko mbona baragiye bafata umwenda woroheje bawumushyira kumunwa maze bafatiraho icyarimwe umwakagara inzongera irinangura ashiramo umwuka sijye wahera hahera umwakagara ni ngoma ye yigitugu uko niko Uwiteka ategetse.
Ako kanya amakuru aracicikana hirya no hino yuko Umwami wabega ashizemo umwuka maze sinakubwira ibintu birashya biracika abagaore bararira cyane abarozi nabo nuko maze gakondo ihinduka umuvurungano nerekwa icyuma cyari giteye imbeye y’ibiro by’umwakagara gifite ikindi kigishamikiyeho cyazamurwagaho abakagara bagahita baba abantu bakomeye ku ngoma y’umwakagara mbona nacyo gicemo kabiri.
Nerekwa umuhanuzi mukuru azamuka icyo cyuma mbere yuko gicikamo kabiri ageze kumpera yacyo mbona aragifunguye mbona umwe mukabagarav witwa Benon Umuhoza arimo yurira icyo cyuma ako kanya umuhanuzi mukuru yahise afigungura gicikamo kabiri nacyo maze abakagara ntibaba bagishobora kuwurira icyo cyuma (Ubutegetse bukomeye)Soma muri Daniel iby’icyo cyuma.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuhanuzi akuyeho ingoma yigitugu none niwe ugiye kwimika ubwami bwahanuwe nabahanuzi b’Uwiteka Imana yabakiranutsi ko ariwe uzimika Umwami nyir’uRwanda akongera gusubira ku ngoma nk’uko Uwiteka yategetse uko niko Uwiteka ategetse.
Ndabwirwa ngo umuryango w’umwakagara uzashira burundu Uwiteka azawuheha nkuheha amabyi kuko baranzwe no gukiranirwa kandi bakaba barasuzuguye Uwiteka bakagendera mu nzira z’Umwami Ahabu wigishije ubwoko bw’Uwiteka gukorera izindi mana zamahanga zitavuga ndetse ntizihumeke ngiyo mpamvu y’umwakagara nabamukomokaho bose barimbutse kubera kutubaha Imana yaremye ijuru n’isi,kandi akaba yarageretseho no kuyisuzuguza ubwo yakura izina ryayo mu itegekonshinga akavuga yuko Uwiteka adashobora byose aho niho bacaniye umubano kuko uyisengera kwishyiga ikagusiga ivu uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo bita Rwanda Revenue Authority RRA mbona uwo mugabo yakoresheje ubukwe atumira abantu ariko abantu bose yari yahaye akazi ko gutunganya no gutegura ubwo bukwe nta bwo yigeze abishyura.Nuko numva umwe aravuze ngo tujye kumurega,undi aramubaza ati,turajye kumurega hehe?Undi aramusibiza ati,kuri wa mugabo ukomeye witwa FPR/RPF,undi nawe aramubwira ati,ese ntuzi yuko amafaranga yose batwambuye bayasangiye?Ahubwo dukuremo akarenge kacu bataradufunga kuko nibiramuka bimenyekanye yuko twashatse kumurega barahita badufunga cyangwa batwice.
Nuko mbona abo bagabo bari batunganije ubwukwe bw’uwo mugabo witwa RRA mbona bavuye mu bukwe vuba vuba bahise bigendera ntibaba bacyishyuza amafaranga yabo bari bamaze gukorera nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihugu cyigoswe nubukene bukomeye kuko umutungo wose w’igihugu uturuka mu mahoro y’igihuugu yose bayashyize ku makonti yabo kandi dore uhagararariya RRA bagiye kumwivugana kugirango atazamena ibanga cyimwe nuko bagenje wa mugabo wa Coger Bank.Dore igihugu kigiye guhura nubukene butigeze kubaho nyamara se bazayahungana ?Uko niko Uwiteka abaza.
Nerekwa umukuru w’igihugu cy’IBABYLON ko ananiwe cyane kandi ko ahuye nuruhuri rw’ibabazo byinshi cyane mbona abagabo bishuti ze bafite imisatsi yitwa Rasta mbona baje kumureba maze batangira kuganira ndabwirwa ngo ngabo inshuti ze abo nibo aganira nabo nyamara ntabwo aziko ahagarariye igihugu mbona ahamagajwe vuba na bwangu kujya kureba ahari habaye ibyago bikomeye maze za nshuti ze azisigaho.
Nerekwa mbona igiti gifite amashami (2) ishami (1) ryari rifite naryo amashami (4),iryakabiri naryo ryari rifite amashami (2) nuko ndabwirwa ngo nurire icyo giti ngende nce yamashami (2) manini,ndurira mbanza gutema ishami ry’ibumoso rifite naryo amashama (2) (Inteko yabadepite,n’umutwe wa Sena)iryo shami ryari rihengamye kandi riri hafi kugwa ndaritema riragwa ariko ntiryagwira abantu.
Ndakomeza njya kurya (2) naryo ndaritema ryarifite amashami (4) Police,RDF,NSS,Justice naryo ndaritema riragwa maze abantu aho guhunga bakomeza kureba uko ntema iryo shami ryari rikomeye kandi rikomeza kuzamuka mu kirere ariko rigenda rigoramye.Nuko riramanuka rigwara abantu benshi bari barirangariye hasi banze kurihunga nuko rirabica abandi rirabakomeretse.
Ijmbo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubuhanuzi bwonyine nibwo buzakuraho umwakagara kandi ubwo utemye ariya mashami birarangiye ubutegetsi buciwe burundu n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore agiye gupfa kandi ahitanye abantu benshi cyane abakomeye nabaroheje kagace kagahera yarasigaranye kararangiye none burira abantu bamenye ibigiye kubabaho ndabizi ko babaye intumva ariko nibura nta bwo bazashyira urubanza k’Uwiteka Imana bavuga yuko bataburiwe uko niko Uwiteka ategetse.





