Home Economy Ubwongereza buteye igihombo gikomeye ku muryango w’ubumwe bw’UBURAYI

Ubwongereza buteye igihombo gikomeye ku muryango w’ubumwe bw’UBURAYI

0

Igihugu cy’UBWONGOREZA (UK) cyari kimaze imyaka [43] mu muryango w’ubumwe bw’UBURAYI,none abaturage bakoze kamarampaka bahitamo ko,igihugu cyabo cyava muri uwo muryango.Ibyo bije nyuma yuko ubukungu bwicyo gihugu bwakomeje kumanuka kubera kwinjira mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’UBURAYI.

Kw’isoko mpuzamigabane £POUND rikomeje kumanuka mu gihe €EURO rikomeje kuzamuka.Igihugu cya FRANCE na GERMANY akaba ari byo bifatiye runini umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kandi bikaba byari bifite inyungu nyinshi ku gihugu cy’Ubwongereza,kurusha uko Abongereza bafite inyungu mu bihugu by’Uburayi.

Mu myaka ishize micye hagaragaye abimukira bavuye mu bihugu by’Uburayi twavuga nka France,Ubuhallande,nibindi byagiye bivamo abimukira bakajya gushaka akazi mu gihugu cy’Ubwongereza bakunze kwita United Kingdom (UK)

Igihugu cy’Ubwongereza bubaye ubwa kabili bava mu bumwe bw’Uburayi,muri 1975 nabwo bikuye mu muryango w’ibihugu by’Uburayi hanyuma baza kongera gusubiramo none abaturage basabye ko habaho kamarampaka yo gutora YEGO! Cyangwa OYA! Kugirango impaka zagaragaye hagati yabanyapolitike nabaturage batifuzaga ko igihugu cyabo cyakomeza kuba muri uwo muryango.

Ubusanzwe igihugu cy’Abongereza gisanzwe kifitiye amasoko yacyo cyisangije yitwa COMMON WEALTH ariko indi mbogamizi yatumye icyo gihugu cyikura mu bihugu by’Uburayi,namategeko yabanyaburayi aho igihugu cyose cyakwifuza kugirana ubuhahirane n’Ubwongereza cyangwa ikindi gihugu kiri muri uwo muryango,kigomba kubanza kubisabira uburenganzira mu nama nkuru yuwo muryango.

Igihugu cy’UBUSHINWA (CHINA) kimaze gushora imari igaragara mu gihugu cy’UBWONGEREZA kandi bamaze kugirana ubuhahirane bwisanzuye urumva rero ko iyo Ubwongereza bwemera yuko bugumye mu bumwe bw’Uburayi byari gusaba ko bakurikiza amategeko agenga uwo muryango.

Nyamara igihugu cy’Ubushinwa gifite abaturage baruta kure cyane abaturage bagize umuryango w’ibihugu by’UBURAYI kuko uwo muryango ufite Miliyoni [500] z’abaturage mu gihe igihugu cy’UBUSHINWA gifite abasaga Miliyari imwe nibice [3] urumva rero ko isoko ry’abashinwa n’Abongereza bafite miliyoni [70] z’abaturage ubwabo barihagije batarinze bishyira mukaga kamategeko rusange yabanyaburayi.

Amatora ya kamarampaka yabaye mu mucyo nubwisanzure bukabije cyane abashakaga ko (UK) bava muri uwo muryango w’ubumwe bw’Uburayi batoye bagera kuri 52% naho abashakaga ko Ubwongereza butava muri uwo muryango bakaba bageraga kuri 48% ibyo bikaba byatumye ministiri w’intebe DAVID Cameron asaba kwegura kuko we yarashyigikiye ko Ubwongereza butava muri uwo muryango.

 

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar