Bakundwa bene data twongeye kubasuhuza mu izina rya data wo mu ijuru,umwana,n’umwuka wera.Hashize igihe kirekire tutabagezaho inyingisho z’ibyanditswe byera nk’uko twari twarabibamenyereje kuzibagezaho byatewe nakazi kenshi nako kabafitiye umumaro mwinshi cyane bijyanye nubushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Tumaza igihe kinini umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi atuganiriza kubijyanye n’ubwenge bwa muntu. Ese koko birashoboka yuko ubwenge bw’umuntu bwa kwiga ubwenge bw’Uhoraho(Heaven Wisdom) bakabugeraho? Ubanza mwaba mutajya mutekereza yuko ubwenge bwa muntu yabonye ubwo yatandukanaga nijambo ry’Uwiteka ryali ryaramubijije kuzarya ku giti cyo hagati kimenyesha ibyiza n’ibibi kuko Uwiteka atifurizaga umuntu kuzaruha abitewe no kurya kuri icyo giti.
Birashoboka yuko wakwibaza cyane uti,mbere yuko barya kuri icyo giti,bakoreshaga bwenge ki? Ubwenge bakoreshaga bwari ubwenge bw’ubumana bwabigishaga ibyiza gusa hatarimo ibibi.
Na none ushobora kwibaza uti,niba icyo giti cyari icyo kumenyesha ibyiza n’ibibi ni kuki Uwiteka yakiremye? Aho niho ruzingiye! Ariko ntitwabura kuvuga yuko cyari ikizamini cyo kugerageza umuntu ngo Uwiteka arebe kumvira kwe aramutse ahawe amabwiriza na nyirubwite Nyiringabo kugirango arusheho kumuzamura mu ntera zibyo yari yaramuteganirije.
Ariko bigaragara neza yuko umwanzi w’ibyiza Satani yagize ishyari ryinshi cyane maze agashaka uko akora ibishoboka byose agashukashuka umugore ari EVA kugirango amukoreshe icyaha maze umwana w’umuntu akurwe mu bwiza bw’umugambi mwiza Uwiteka yari yaramugeneye cyangwa yaramuteguriye.
Ariko kandi ushobora no kwibaza cyane uti,ese ADAM we nk’umugabo yamariye iki umufasha we,nyuma yo kumva no kureba Eva alimo kuganirizwa ni Nzoka ariyo satani yari yaje mu ishusho y ‘inzoka kugirango abone uko abacumuza.
Bibiliya ivuga ko,ngo Eva amaze kuganirizwa na satani,yahise ayumvira ashingiye ku byo yamubwiye maze yirengagiza uko Imana yabategetse maze aragenda asoroma ku mbuto Adam amureba maze ngo aryaho,arangije ahaho numugabo we Adam barikumwe.
Ahangaha niho ubwenge bwaturutse,kandi ninaho urupfu rwaturutse,ariko abigisha ba bibiliya akenshi ubanza birinda gucukumbura cyane inyigisho babigisha kuko byasa naho ibyo baba barize byaba bihindutse ubusa!
Ariko urebye neza kandi ukitegereza neza wasanga ubu bwenge bwitwa ko bujya kwiga Imana Theo Ology,wasanga budashobora kwiga ubwenge bw’Imana,ahubwo wasanga buteza gutandukana n’Imana aho buri muntu urangihe izo nyigisho usanga yiyumvamo ko yize ijambo ry’Imana yariminuje.
Muri iyi minsi twahoze tuganira numwe mu bigishwa ba Theo Ology,ufite masters tumubaza byamashirakinyoma icyo yize muri Theo Ology,nicyo byamumariye.Maze adusubiza muri aya magambo agira ati,nyuma yo kwiga Theo Ology,nkabona masters narangije numva nkiri wa wundi kandi nisanga bibiliya maze kwiga ari nta cyo byamariya ku buryo noneho byansabye gusubira gusoma bibiliya ariko atari amasomo nkora ahubwo nshaka kumenya ihuriro nitandukaniro by’ibyo nize ariko nasanze kwiga Theo Ology bisa no kwiga amasomo asanzwe.
Ariko kumenya Imana nta bwo bishingiye ku kwiga Theo Ology ku buryo nahise mbona aho ikinyoma cya Satani n’abanyamadini gishingiye kuko badakora ibyo ijambo ry’Imana rivuga.
Yakomeje atubwira ati,nasomye igitabo cya Ekliziya Catolika kivuga ngo”STOP TO GO CHURCH” bisobanura ngo hagarika kujya gusenga murusengero ngo kuko urusengero rwariho cyera,ariko ubu ngubu urusengero ni umutima wawe.Abikrintho 3:17-18
Akomeza avuga ko byamuteye kwibaza byinshi cyane iryo dini rizwi nk’inararibonye mu ibyidini.Ahangaha wakwibaza niba koko uwanditse icyo gitabo yaracyanditse yabitekerejeho ariko mu byukuri uko niko kuri kuzuye.
Kuko muri ibi bihe usanga ujya gusenga nutajya gusenga bose barasa! Ndetse ntushobora kubatandukanya haba mu mivugire cyangwa mu bikorwa byabo kuko usanga basa nka fotokopi isa na original.Nagiye mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,maze mpura n’umuntu arambaza ngo uri Pastor? Ndasubiza nti Oya ibyo uvuga sinigeze no kubimenya ndetse no kubyumva! Aransubiza ati,ni mvugo yawe ubwayo igaragaza uwo uri we!!! Naratangaye cyane.
Reka tugaruke ku ngingo yacu twa tangiranye,ubwenge abantu bafite kuki usanga [85] usanga ari ubwenge bwo gukora ibibi gusa kandi ari ntaho bigeze bigishwa kuzakora imilimo mibi haba mu mashuli bize asanzwe ajyanye n’ubwenge busanzwe?
Kuki kubona umuntu ukora ibyiza usanga ari imboneka rimwe? Wagirango abantu bose bumvikanye yuko bazajya bakora ibibi? Ni kuki abantu bemera ibibi kuruta ibyiza, kandi ugasanga buri umwe yifuza ko yakorerwa ibyiza kandi we adashaka gukorera abandi ibyiza? Ese ibi ujya ubyibaza? Niba ubyibaza, wiha ikihe gisubizo?!!
Ese waba warigeze kwibaza impamvu amadini atandukanye mu myizerere ariko mu mikorere bagakora kimwe?Niba usenga ku isabato adashobora gukora ibyiza kurusha usenga ku cyumweru ariwo twita umunsi wa mbere w’Isabato cyangwa w’icyumweru ubwo byaba bimaze iki?
Niba se tuvuga ko twitandukanije nisabato tukemera Kristo ngo kuko yazutse kumunsi wa mbere w’Isabato,ariko kwizera kwacu kukaba guhabanye cyane nibikorwa twemera bijyanye no kwizera,mbese ubwo s’ukugambanira kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana tuvuga ko twizeye?
Niba bibiliya ivuga ko,byose byaremwe nayo,kandi ari ntawigeze kuyifasha cyangwa kuyigira inama,ariko padiri akatwigisha ko,ngo Imana ifasha uwifashije,kandi bikaba haraho bigera imbaraga za muntu zikananirwa akitabaza Uwiteka ubwo kwa kwifasha kuba kumariye iki abavuga ko ifasha uwifashije?
Nibs padiri yigisha ko dukwiye kumva ibyo avuga tudakwiye kureba ibyo akora,kandi ijambo yigisha rivuga ko,uwigisha ijambo ry’Imana akwiye kuba intangarugero ubwo byaba bimaze iki mu gihe ubuzima bwe bwo gusambanya utwana twuduhungu kandi afite abagore bamugaragiiye ubwo koko sikinyoma gisa!?
Niba Umusilamu yizera yuko ngo hariho amajini meza na majini mabi,kandi amajini meza mushobora gukorana kandi bazi neza yuko hariho abamalaika b’Imana ubwo koko s’ubuyobe?
Bakundwa bene data igihe kirageze ngo buri wese amenye icyo gukora kuko usibye kujya murusengero guterana na bandi nkuko umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo yabivuze ko dukwiye kugira guterane kwera,ariko niba uko guterana kwera niba ntaguhari bizagenda gute?
Tuzareka gusenga Imana?Niba dushobora guhuza nkuko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo ngo aho babiri cyangwa batatu nibaterana nawe azaba hagati yabo.Ajya kubivuga ntabwo yari yibeshye!Yarazi icyo avuga.
Abantu mukwiye guhindura imyumvire nubwo inyigisho zibinyoma zuzuye mu mitima yanyu ari nyinshi cyane.Ariko ubwanyu ubwo bwenge mukoresha burabahamiriza yuko ibiri gukorwa muri iyiminsi ari ntaho bihuriye nukuri kuko nubwo mudakora ibyoukiranuka,ariko nta numwe utifuza kubona ukuri mu maso ye cyangwa gukorerwa ibijyanye nukuri kandi adakora ibijyanye nuko kuri yifuza.
Inkomoko yibi byose ni inkomoko ishingiye ku nyungu zawe bwite,kuko Eva iyo aza kuba atarashakaga kumenya ibyiza nibibi,ntaraba yarariye ku itunda rimenyesha ikiza nikibi.
Kandi s’uko atarabizi,ahubwo yarenze kumabwiriza,nawe ni uko ujy’ubikora ubirengaho ubizi ubitewe na za nyungu zawe twavugaga.
Niki cyatumye Eva agira amatsiko bigatuma arenga ku itegeko ry’Uhoraho,reka tuvuge ko wenda kuko hatariho ubu bwenge dufite,ariko yarafite ubwenge bw’ubumana budafitwe na bantu bose muri iyiminsi.
Ariko se wowe ufite ubwenge bwose bwaba ubwumwuka nubw’umubiri wize mu ishuli kuko Eva we ntaho yari yarize,ubwo umurushije iki?
Bakundwa,muri ibi bihe turimo kwinjiramo bitoroshye,hariho iby’Imana igiye gukora bisa naho bidasobanukirwa ubwenge bwa muntu,bitewe ni uko ubwenge bwa Adam na Eva busa naho burangije igihe cyabwo ku isi.
Bitewe ni uko abantu bamaze kwangirika mu bwenge cyane,Imana igiye kurema umuryango mushya udafite imitekerereze ya Adam na Eva,kugirango irusheho gukomeza ya gahunda yo gusubira kuba mw’Isi nshya ariko itariyo Abayehova bavuga,kuko iyo bavuga niyi dutuyeho,ariko iyo mvuga niyanditswe mu byahishuwe ibice (7) nibice (14) kuko havuga ko ijuru rya mbere ni juru bizakurwaho maze Uwiteka akarema ibindi bishya aho niho tuzaba abantu bagereranya nijuru ariko mu byukuri tuzaba mwisi nta bwo tuzaba mu Ijuru ahubwo Uwiteka azaba Imana yacu natwe tube ubwoko bwe.
Gukorera Imana ntibisaba kwiga ibyayo,ahubwo wakwiga ibyisi,hanyuma ikazaguhamagara igukuye mu isi,maze ikakwigisha ibyayo.
Ariko abirirwa birata za doctorate muri Theo Ology,mwamaze kubona yuko byabayobeye,kuko inyuguti irica,ariko umwuka agatanga ubugingo.Ndibaza ko niba uri umusomyi wa bibiliya ushobora kuba uzi aya magambo mvuze.
Ese uruhare rwawe nuruhe niba koko ushaka gukorera Imana,wibwira yuko kubwiriza kwawe kuruta imibereho yawe?Wibaza yuko uramutse ugize ubuzima bwubaha Imana ubwabwo buravuga kandi bushobora gukora umulimo mwiza kursha uko wibwira yuko wajya kubwiriza kugirango umenyekane nkuko ubyibwira.
Benshi barabyifuje ndetse banabigeraho,yewe nawe uzabigeraho,ariko uzatungurwa kumunsi wa nyuma ukuwe mwisi ubwo uzakirwa nabadayimoni wibwiraga ko warwanyaga kandi ubakorera nubwo udashaka kwemera yuko ubakorera ariko nawe ubwawe iyo wirebye ukareba imbuto zawe na byabindi ukorera ahihishe abantu umaze guhitana,haba ari ukubaroga,guhumanya,ishyari,kugambana,nibindi bisa nibyo.
Ubanza ushobora kwicira urubanza utarinze utegereza yuko Umuhanuzi yaguha file number yurubanza rwawe.Ese ujyufata akanya ugatekereza yuko nyuma yubu buzima hari ubundi buzima?
Cyangwa umeze nk’abanyababyblon bavuga ngo(Ni heli Malaika wa Shetani tunae muona,kuliko malaika wa Mungu tusie muona?) Bisobanura ngo biraruta kubona Malaika wa Satani,kuruta Malaika w’Imana utagaragara.
Nimba Satani na ba malaika baramaze gucirwaho iteka,bakaba bategereje umuriro utazima,urumva waba uhuriyehe nabo kandi wowe ugifite amahirwe yo kuba waba umwe mu bantu bubaha Imana ntibazacirweho iteka n’Uhoraho?
Niba mushaka gukomeza systeme yisi yo kurwanya jenoside kandi abayamagana ndetse bakanayirwanya aribo bayikoze,ubu bakaba bagiye kuraza abanyarwanda ku nshinga bababwira kwamagana genocide kandi na nubu batarigeze bayihagarika ahubwo bakaba bayikoresha nkitwaro yo gupyinagaza bamwe mu banyaiguhugu ndetse badasiba no gukomeza kuyikorera abo basize ari ibisigazwa ubwo byaba bitumariye iki?
Ingoma ya abega yakoze genocide kubera isi yose igendera ku kinyoma,biremerwa,maze babaha amashyi nimiduho.
Ntibiteye kabiri bati reka da.FPR n’Umwakagara nibo bakoze genocide,bati uhereye none genocide ntizongera kwitwa ko yakorewe abatutsi,bati ahubwo bizajya byitwa ko yakorewe mu Rwanda.Unyumvire nawe la!? Hatarashira imyaka [2] barongera barahindura bati yongeye kwitwa genocide yakorewe abatutsi(biba bivuye mu nyungu za bamwe bifuzaga ko byitwa uko bashakaga.
Aho gufata uwateje genocide yirirwa yidembya,ahubwo bakamuha amashyi nimidiho,agatera barangiza bakamwikiriza.None dore babonye yuko byanze bikunze bizabagaruka kuko buri cyintu kigira ingaruka mu isi ya bazima,bati tukureho ave ku ngoma kugirango twikize imanza zizabyuka hanyuma ubwo system ye izaba ivuyeho dore ko imaze no gusaza kuko nta cyintu kidasaza mwisi ya bazima.
Ubu kandi hagiye kongera kwica abandi baturage babisasire nibarangiza bazavuga ko ingoma ya FPR ariyo yabaye mbi,babafate babafunge nkuko bafunze aba MRND na CDR bakaba baboreye mu bihome.
Uyu mukino winjangwe ni mbeba s’abanyarwanda tubihomberamo? Rwara Rwumugara aho kwifatanya nabandi,ati reka da! Nanjye ndashaka kuba (Head Of State) kandi nyamara azi neza yuko inzira yanyuzemo hamwe na abega bagiye bazisiba kugirango hatazagira undi uzazinyuramo bikamuhira nk’uko byabahiriye.
Nyamara yiyibagije yuko ibihe byahindutse cyane,ikoranabuhanga ryali ritaragera muri Afrika,ubu isi yabaye ntoya,kongera gukoresha ikinyoma bizagorana kugirango haboneke umuryango wo kunyuramo.
Ese bimaze iki kubaka ukongera ugasenya,ubwo se tuzahora muri ibyo?Ubwo se kubaho uvuga ngo ejo bazanyica bitewe no kuba wikubira ibyiza by’igihugu nk’aho igiuhugu ukiturushaho ubuzare,ubwo wumva bizabageza kuki?
Burya sibuno!Mushatse mwakwemera inzira ya mahoro adashingiye ku kinyoma kuko atajya amara kabiri bitagaragaye ko byari bishingiye ku kinyoma.
Ariko niba ari byo mwahisemo,reka tubitege amaso icyo tuzi ni uko ubu tugeze mu gihe abakomeye bagiye gucishwa bugufiya, naho abaciye bugufiya bakazamurwa nubwo muhora mubirwanya mugashyiraho Monopoly y’ubuzima kugirango abatazabasha kugera kurwego mwifuza batazabasha kwicara namwe ku ntebe z’icyubahiro.
Erega nta gishya kuva isi yaremwa, umuntu arangwamo no kwikunda, no kwikubira,ibimaze gukorwa mwisi ya bazima ni byinshi bimwe birasenyuka ibindi bagahindurwa, abamaze gupfa bari bakomeye cyane ariko ubu baribagiranye.
Ibibaho byose nta na kimwe kibaho mu bwihisho, kuko igihe kijya kigera bigashyirwa ahabona,ubu Umwakagara agiye gusetsa imikara avuga ngo aribuka abo yishe mu w’1994,kandi azavuga adafite isoni ko ngo abatutsi barishwe kandi ariwe wabishe. Na nubu akaba akomeje kubica amaze kubona ko bamutahuye abandi abashyira mu nzu yimbohe kugirango aboteshe imbeho kuko umuriro avuga uba muri gereza ari ntawuhaba.
Yarangiza akibagirwa yuko na Mandera Madiba yafunzwe [27] akavamo aba umukuru w’gihugu kuko ikinyoma kidahoraho iteka.Harigihe Imana ijya ica inzira ikagaragaza kugira neza kwayo maze abari ibikomerezwa bagacishwa bugufiya isi ikabota.
Ibyo babimenya iyo isi imaze kubahaga ibahindutse nibwo bibuka ko byose bishoboka,ariko iyo bakiri muri office baba bumva ntawabakoraho kuko baba bumva bakomeye nkicyuma kinyundo umugani wa Rwishyura wa Rwanyonga.