Sept 27, 2017 njyanwa mu iyerenwa mbona ndi muri bank bambarira umugisha mwinshi cyane,abakozi ba bank babaraga uwo mugisha bongeraga bagasubiramo kuko wari uugisha mwinshi cyane.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha mwinshi cyane uraje kuko inteko zo mu Ijuru zamaze gutegeka ko uwo mugisha ukuzaho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona uwo mugisha ubarwa na bagabo[2]kandi abo bagabo nabonaga bashaka kwiba ariko kandi nabo bagashaka ko batakwibeshya ngo babare arenze akwiriye bakwiye guha nyiribwite uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Umuhanuzi agiye guhabwa indi milimo mishya n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore ibyahanuwe bigeze hafi cyane kugirango bisohoze umurimo wabyo maze Uwiteka Nyiringabo asohoze ibyo yakuvuzeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ubugambanyi bukomeye burimo gutegurirwa Umuhanuzi kugirango bamugurishe acibwe igihanga maze nabo bibonere intonorano.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso cyane kuko umwanzi yaguhagurukiye kandi umwanzi w’umuntu nuwo murugo rwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,humura kandi ntugire ubwoba kandi ntukukire umutima izo nkozi z’ibibi kuko Uwiteka Nyiringabo yamaze guca urubanza rwabo kugirango bacirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Nyampinga aza gusura Umuhanuzi mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,mbona ansanze mu birindiro bishya nari nimukiyemo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore “NYAMPINGA” araje kandi agusanze mu butayu bwo mu gihugu cy’ibabylon vuba cyane araba akugezeho uko niko Uwiteka Nyiribihe byose abivuga.
Nerekwa Ihene(umwuka wikinyoma)ujyanwa mu butayu bugufiya,zigeze muri ubwo butayu zitangira kurisha ubwatsi bwumye ndetse bugaragara nkaho budahari.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka wikinyoma ujyanywe mu butayu bugufiya kugirango ucirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse!
Nerekwa za NKA nabonaga zari zibyushye cyane zimeze nk’inka z’inzungu,mbona noneho zihise zinanuka cyane,ndabwirwa ngo,ubutunzi bwo mwisi bwari bumaze kuzamuka ho gato,na none bugiye kongera kugwa busubire hasi kugirango ijambo ry’Uhoraho ryavuze kubijyanye n’ubutunzi buri mwisi ko buzongera kugwa kandi cyane kugirango ibyahanuwe bishyirwe mu bikorwa niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho akoze ibikomeye cyane intambara zose zikuri mbere ziraneshwejwe kugirango umenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe yakumenye mu izina uko niko Nyiribihe byose abivuga.Ikibazo cyihutirwa gukemurwa Nyiringabo yamaze ku kibonera igisubizo byihuse kandi nawe mu mwanya wo guhumbya kiraba kikugezeho kugirango izo nkozi z’ikibi zicirweho iteka uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho ahagurukije ubwoko bwe(ubwami)kugirango abwiyoborere bukureho ingoma yigutugu cya Abega bazanye umuvumo muri gakondo ya bakiranutsi.Kandi ibyo biraje vuba cyane ndetse birabaye kandi birasohoye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ubwami buzasubira ku ngoma nkuko Umuhanuzi AINESHA Leon yabihanuye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kugirango yumve amasengesho yabo namara kuyumva ahite ayasenya kandi abamenyeshe icyo Uwiteka Nyiringabo abavugaho.Mbona bakoze uruziga bisobanura yuko bagose urwagasabo mu buryo bw’umwuka.
Nerekwa abatutsi bose bakize Umwakagara abahindura abakene,mbona abana bo kwa FIATI ku Gisenyi bahiduka abakene Babura amafaranga (school fees)yo kwishyura kumashuri.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatutsi bose bari bakize abega barabakenesheje kugirango bapfukamire ingoma yabo.Ariko bariyimbire cyane kuko akebo kajya iwamugarura uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona ko Umuhanuzi ari mukirere atangira guhanura aravuga ngo,yemwe bashumba bo muri gakondo ya bakiranutsi mwazanywe no gusengera ingoma ya Abega yamennye amaraso mwarangiza mukayikomera amashyi mushima ibikorwa byayo byo kumena amaraso y’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Uku niko Uwiteka Nyiringabo abivuga,dore uko Umuhanuzi yambaye ubusa agashyirwa mukirere hagati yisi nijuru,uko niko ubwoko bwa batutsi bugiye kugenzwa bugiye gukozwa isoni mu marembo ya mahanga kandi muzashyirwa hejuru ku kanunga no ku karubanda aho isoni zanyu zibonwa na buri wese kuko mwashyigikiye ikinyoma kandi muragikorera mwemeza ko cyaturutse k’Uwiteka Nyiringabo nyamara mwarabeshyaga ahubwo mwashakaga kuramira inyungu zanyu mu bivuga mu izina ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi atabatumye uko niko Uwiteka Nyiribihe byose Umwami wijuru nisi niko abivuga.
Ako kanya bakimara kumva ubuhanuzi Umuhanuzi ababwiye bahita bagenda bajya gutera inzuzi babaza imyuka mibi ya bantu bapfuye hamwe na bapfumu nabakonikoni.Numva bababwira ngo bagende bafate umwagazi w’intama bawutangeho igitambo maze intambara ibari mbere irahita ihagarara ngo kuko Satani nahabwa igitambo cyatambwe igorigotha ngo aribunezerwe ahite abagirira neza.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,babwire uti,nta bwo byakunda umwagazi w’intama ushushanya Kristo,none se nigute umucyo wabana numwijima? Cyangwa nigute ikinyoma cyakorana n’ukuri?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga,kandi niko abaza!
Mbona Abega bahunga gakondo ya bakiranutsi bazamuka imisozi bamanuka iyindi,noneho mbona baburiye mu ishyamba rya manyinya na maganya.Mbona amamodoka yabo bahunganye basiga imihanda yose bagashaka abagura bakababura.Izindi zigashiramo amavuta bakazisigaho bakikomereza bagatorongera mu mashyamba birukanka.
Umwuka w’Uhoraho anzaho kandi cyane maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uko niko Abega babyifuje,kuko bigize ibikomerezwa basuzugura ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze bibwira yuko amadollar bafite azasimbura imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bityo bakikomereza gutegeka gakondo ya bakiranutsi bahaweho umwandu n’Uhoraho Uwiteka Nyirigabo uko niko Uwiteka abivuga.
Mbona ubwami bwa Abega busenyuka burundu bata izabo na mazu meza yibitabashwa biyubakiye,mbona umurwa mukuru usenywa urarimbuka burundu uhinduka amatongo hameramo ibyatsi,ibiti,haturwamo inyamaswa zishyamba zajyaga zidegembya kumanywa yihangu zarabyibushye cyane zifite amabondo magari nkizivuye kuhirwa amazu yumunyu cyangwa ya gikurukuru.
Mbona abakobwa na bagabo na bagore bazerereza mu muhanda ibyo bacuruza ngo babone amaramuko bahunga ibitero byidege kuko zateye kumanywa yihangu izuba ryaka ariko rijya gusa na ka kazuba ka kiberinka.Mbona nubwo bahungaga ariko banagendaga baseka cyane kandi bishimye cyane yuko ubwami bwa Abega bwababujije amahwemo buciriweho iteka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa NYAMPINGA aza yihuta vuba vuba ansanga maze kugera mu birindiro bishya(murutare)aza anezerewe cyane.Kandi mbona ko ari we uje kumbera umuyobozi mu mirimo mishya ngiye guhabwa kugirango turokore kandi dukize gakondo ya bakiranutsi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,rero mwana w’umuntu,NYAMPINGA akuzaniye ubutumwa bwiza kandi niwe uje kukwerekera imirimo mishya ugiye guhabwa ni uko rero uzabyakire neza kandi iyo mirimo uzayikore unezerewe kuko nzi neza yuko izakubera umugisha kandi nawe uzamubere umujyama mwiza kugirango bitazagutera kudakomeza umurimo wanjye naguhamagariye kandi ariwo shingiro rya byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona igihugu cy’ISAMARIYA hamwe ni cya Africa y’epfo,bishyirwa kurutonde rutubahiriza amategeko byasinyiye mu masezerano yasinyiwe I ROMA(Roma Statutes)yemeza kandi agashyiraho urukiko rwa ICC (The Hague) ariko ibyo bihugu bikaba byaranze kuyubahiriza kandi binyuranye na mategeko basinyiye mbona ko bifatiwe ibihano kubera kwiza amategeko.
Mbona urubyiruko rw’ISAMARIYA basaba amahanga ko yabafasha bagakuraho ubutegetsi kubera kwica urubyiruko no kurwima imirimo ndetse no kuba igihugu nta burenganzira bwa muntu buirangwamo.
Nyamara bitinde bishyire kera ibyabo biraza kujya ahabona kuko bitazahora bihishwe iteka niteka ryose uko niko Uhoraho Nyiribihe byose Jehova abivuga.Nuko rero kuko badashyushya kandi bakaba batanakonje nta kabuze yuko batazabura kumera nka bagabo bindarikwa kandi Uwiteka agiye kubaruka kugirango ibikorerwa mu mwijima bishyirwe mu mucyo ni uko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umucyecuru winkozi yikiba (Umurozi Kazi) usanzwe aragurira abega,mbona hamanutse imbaraga zumuriro ziturutse mu Ijuru mbona zitwika aho yajyaga akorera hose mu biridiro byimbaraga z’umwijima.Ndetse mbona ko nawe uwo muriro umukurikiranye uramutwika arashya arakogoka ashyiraho.
Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,imbaraga zose za Abega nubwami bwabo biciriweho iteka n’ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nerekwa imbingo nimikindo byirundiye hamwe mbona nabyo haje umuyaga uturutse iburasira zuba uraje uhuha za mbingo nay a mikindo byose biratatana.
Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uko ubonye ziriya mbingo zitatanye zihushwe numuyaga,uko niko abega na bambari babo bagiye gutatanywa bagasubizwa mu buhunzi nkuko babusubijemo abandi kuko uwicisha INKOTA nawe niyo azazira kuko uko ari ko Umwami wabakiranutsi yaciye imanza zitabera niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa agahuru karimo utwatsi dutohagiye twiza cyane,mukanya ko guhumbya mbona haje umuriro utwika ka gahuru kose karashya,ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ibyari ibanga bigiye ahagaragara kuko igihe cyabyo kigeze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
