Home News Uburusiya bwahaye Polonye gasopo ku birango by’intambara ya II y’isi

Uburusiya bwahaye Polonye gasopo ku birango by’intambara ya II y’isi

0

Uburusiya bwahaye gasopo Polonye ko bushobora kuyifatira ibihano niramuka imanuye ibibumbano byibutsa bikanasingiza intsinzi y’abasoviyete ku banazi bo mu Budage mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Mu kwezi gushize, Warsaw yavuguruye itegeko rivanaho ibimenyetso bya politike ya gikoministe bishobora no kureba ibya poropaganda y’abasoviyete.

None ubu abategetsi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burusiya bwatanze impuruza ku bihano bishobora gufatwa ibyo bimenyetso nibimanurwa.

 

Minisiteri yavuze ko iryo tegeko ari ubushotoranyi bugaragara.Ivuga ko abasirikare 600.000 by’aba Soviyete bapfiriye muri Polonye barwanya abanazi.

Benshi mu banya Polonye bafata ingabo z’Uburusiya zizwi nka Red Army, nk’ingabo za bagashaka buhake aho kuba iz’ubutabazi.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar