July 6.2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wiberaga mu gihugu cy’ibabyloni,mbona ko uwo ,mwuka w’Umwakagara warumaze igihe kinini ugigira abanyagakondo bahunze kandi bakorera mu gihugu cy’ubutayu bugufiya bw’ibabyloni ko uwo mwuka utagifite uburyo nimikorere yo gukorera muri icyo gihugu maze mbona za magigiri nkuru zikoze inama zemeza yuko uwo mwuka wimukira mu gihugu cy’abaturanyi cy’Abakaludaya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuze.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zimukiye mu bakaludaya kuko ibabyloni habananiye kandi agatsiko kaho gashinzwe gushimuta no guca ibihanga nta bwo kagifite akazi ko gukora nyuma yuko H.E.Dr.Eng.Raila Amolo Odinga afatiye ubutegetsi mu ibanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nuko rero uburire ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bwahungiye mu gihugu cy’Abakaludaya yuko bakwiye kuba maso cyane kuko umwanzi akomeje kubagenza kandi uzareba nabi azacibwa igihanga uko niko Uhoraho Nyiringabo ababuriye kandi ni uko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubabwire kandi ko atari abega gusa bahungiye mu gihugu cy’Abakaludaya,ko ahubwo baje bazanye nabadayimoni babo bakaorana(Imandwa)kuko basanze guhangana nijambo ry’Ubuhanuzi mu gihugu cy’Ibabyloni batabishobora ahubwo bashobora kuzahasiga ubuzima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Mbona baramfashe maze bafata ako kazanyagwa kabo maze banyubikisha inda numva baragateruye no mu irugu ngo paaaaaaa!Ako kanya numva ndapfuye birarangira.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ngayo nguko uko bigiye kugenda imigambi balimo kugutegurira.Uhite ubaciraho iteka kugirango uburizemo iyo migambi yabo!Bahabwa Nº0170/0007/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko bamaze kubona yuko ubuhanuzi bwamaze kubitera imboni,ubwo abacurabwenge babo,bababwira yuko Umuhanuzi yamaze kuyibitera imboni.Ako kanya barahindura baravuga bati,noneho reka dupange na leta yo mu gihugu cy’ibabyloni kuko afite ubwene gihugu bwaho kandi akaba amaze guhabwa impapuro zose zemeza ko ari umwene gihugu,azafatwe afungwe nibura iyi intambara ituri imbere izabe ari mu nzu yimbohe!!!
Dore bakoze inama yo kugucisha igihanga,nyamara barashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka Uwiteka yamaze kubaciraho iteka bararuhira ubusa nkabasambanyi ba gapote niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
July 7, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu ya data,mbona intumwa yoherejwe,iza inzaniye amaturo Umuhanuzi Ainesha,uwo mugisha wari mwinshi cyane gusumba imigisha yose maze kwakira ndi mu butayu bugufiya mu gihugu cy’ibabyloni.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Imana Nyiringabo,ategetse abashinzwe imali nigena migambi bo mu Ijuru ko bakoherereza umugisha wo gutunganya ibidatunganye kuko ucyuye igihe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa mbona abegakazi bajya gusarura inyanya(tomato)mbisi,hamwe nibigori bibisi,hamwe ni nyama z’Ihene(ikinyoma nubugambanyi)maze bategura iziko ryamakara ngo babyokereze Umuhanuzi bamubuze kwinjira mu isezerano.