July 18, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze mu butayu bugufiya maze umbwire icyo ubonye nanjye ndakubwira icyo nabonye nditegereza mpabona imyuka myinshi y’Inzika y’Inzigo za batutsi b’Abakagara binjijwe mu ishuli.Mbona barimo bakoreshw aikizamini mu butayu bwahagana kuri Nyanja yo mu majyaruguru y’uburasira zubabw’Africa.Mbona umwalimu wabakoreshaga icyo kizamini yasaga n’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe.
Nuko mbona batsinzwe ikizamini maze uwakibakoreshaga abasigamo arigendera.Mbona Umuhanuzi mukuru yigera inkweto zanga kumukwira,izo abonye asanga ni plastic kandi yagombaga kugura izuruhu maze ndabwirwa ngo mu bwire yuko nta butumwa bwe bw’uyu munsi ahubwo ategereze kuzageza igihe buzatangirwa uko niko Uhoraho aguciriye amarenga kandi niko avuga.
Dore baritwaza yuko ngo wigeze kubakorera ukababera umukozi,ariko,umuntu yitwa umukoze imyaka ni myaniko adahembwa?Niko Uwiteka abaza!Ubabwire ngo,ayo mayeri yanyu yubutindi yabarenze Uwiteka yose arayazi kandi niyo mugiye kuzazira kuko mwarenganije benshi cyane ariko kumugaragau wanjye we,siko bizamera kuko ni Bugande mwarabyitwaje ariko murananirwa ibyabananiriye Uganda,IBABYLON siho muzabishobora!
Mwana w’umuntu,bwira izo nkozi z’ibibi ko ziguhize imyaka [8] ntabwo zaba zisigaje igihe gitoya ngo zibe ariho zikubona kandi icyo gihe yose Uwiteka yarakurinze.Kuko iyakurinze ntaho yagiye na nubu niyo igikomeje kukurinda niko Uwiteka avuga.
None abagambanyi basabye ko,hakorwa ibishoboka byose ugafatwa ugacirwa igihanga kuko ntakizakorwa ugihumeka uko niko basabye umwakagara bamubwira yuko gushyirwa ahagaragara kwabo bibateza umutekano mucye kubera ko rubanda ruhita rumenya ibyo bakoze bigatuma nta nundi muntu wakongera kwemera ko yakwangiza amazina ye kandi umutekano we utizewe niko Uhoraho avuga.
Dore rero bamaze gushyirwa mu kato binjijwe mu butayu none umujinya kumwakagara niwose niyompamvu baguhagurukiye bibwira ko bashobora ku kubona.Ariko barashinga umuhunda ku kirenge ntabwo bizabagwa neza uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,komeza amasengesho kugirango ngukize zari mbwa za masega y’umwakagara maze ukomeze umurimo wanjye wankoreraga kuko zirimbwa zidashobora guhagarika umurimo w’Uhoraho.Ubwo twari turangije amasengesho y’iminsi [3] twinginga Uhoraho ngo agirire neza n’imbabazi ubwami bw’uRwanda kandi yibuke isezerano yasezeranye n’Umwmai Mutara lll Rudahigwa maze akure abagambanyi mu nteko y’ibwami bari barigaruriye ubwami bw’uRwanda.
Nuko maze kubwirwa gutyo,byari bibabaye nko korosora uwabyukaga ubwo nahise mfatiraho ndakomeza kugirango Uhoraho asohoze ibyo yabuze ahangane nizo nyangabirama zahinduye gukiranirwa kuba umuco n’ubuzima mu bwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma ubura aho werekera maze uhitamo kwigira mu butayu ahataba abantu kugirango wibereho wonyine.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mwuka ubonye,nicya kinyoma cy’umwakagara kimaze iminsi gikorera mu bwami bw’uRwanda.None igihe cyacyo cyo kwirukanwa ukoherezwa mu butayu cyageze uko niko Uwiteka avuga.
Save
