May 25, 2017 nyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi hacyujwe ubukwe,mbona mu batumiwe harimo ibice [2];igice kimwe ni gice cyabari bicaye ku ntebe zamaze gushyirwaho ikimenyetso na Malaika w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ikindi gice cyuzuyemo urubyiruko,nta bwo intebe zabo zari zashyizweho ikimenyetso na Malaika w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,genda uhagurutse abicaye kuri ziriya ntebe zifiteho ikimenyetso cya Malaika w’Uwiteka Nyiringabo.Ndagenda ndabahagurutsa mbakura kuri za ntebe,maze ndabwirwa ngo,ngaho zikure mu myanya yazo maze uzikure muzindi uzishyire ukwazo,ndazifata nzikura muzindi nzishyira ukwazo.
Malaika w’Uwiteka arambwira ati,ngaho tandukanya abo bantu,abicaye kuzari zifite ikimenyetso cya Malaika ubashyire ukwabo,bitandukanye nabadafite ikimenyetso cya Malaika w’Uwiteka Nyiringabo.
Ndabatandukanya mbashyira ukwabo,mbona za nsorensore zihindukira ngo zirebe ibyo ngiye gukora.Mbona zimwe mu ntebe zari zahishwe nabari bari badafite ikimnyetso cya Malaika w’Uhoraho Nyiringabo,nazo ndazifata nzishyira hamwe nizindi kugirango hataza kugira ubura intebe ye yashyizweho ikimeneyetso.
Ariko nubwo nari natandukanije intebe nubundi bari bagikomeje kuba mu mwanya umwe,hameze nko mukibuga ahari hateguwe igisharagati(Tent) yubukwe kugirango abatumiwe bataza kubura aho bicara.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwitwaga inshuti yawe kandi wanagushyirishije mu nzu y’imbohe LT.Jean De dieu NTIRUSHWA mwahoranye mu ngabo z’Umwakagara arimo kwicuza impamvu yashyigikiye ubwami bw’Abega akanagambanira abantu bari bashyigikiye ubwami bw’uRwanda barimo KABUYE SEBERENZI Joseph.
Akaba numwe mu bashinze umutwe wa za magigiri zitwa RPRK mu gihugu cy’Ubuphilisitiya agahembwa kuba Human Resource (HR) muri intersec Security.Dore arimo kwicuza nagahinda kenshi kuko mbere yuko uhunga muri gakondo ya bakiranutsi wabanje kumuteguza no kumusezeraho umubwira yuko ubutegetsi bwabo bwikinyoma buzarimbuka kandi buzasenywa n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
dore akunda kugigira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kandi uzi ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi kuko umufasha wawe akijijwe nubwo umwishingikirizaho kuko afite icyo apfana na Gen.James Kabarebe nyamara kumunsi wa makuba nta cyo azabamarira kuko mwaringiye abana b’abantu,kandi mwitirirwa izina ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo none dore imvura iraguye nyamara nta kabuza ntizabura kubanyagira uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ububyutse umanurwa mu isi ya bazima,mbona Uwiteka atoranya abazakoreshwa ibikomeye mu gihe cy’ububyutse bwateguriwe abakunda Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona abatoranijwe arababaye imfyubyi,nabapfakazi,abo ari bo bagiye kuzakoreshwa ibikomeye mu isi ya bazima.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ababaye imfubyi kuko Uwiteka ariwe umubyeyi wabo,ndetse nabapfakazi kuko Uhoraho ariwe mugabo wabo,abo nibo Uwiteka Nyiringabo yamaze gutoranya agiye gukoresha ibikomeye mwisi yabazima kugirango bazanyeganyeze ubwami bw’ikuzimu na Satani uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugore ufite futi imwe mpurira nawe kumuryango avuye mu icumbi ryanjye atwaye umwenda wigikoyi (imilimo) maze ndwanya uwo mudayimoni ndawunesha ariruka.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri birimo gukoresha ba Hackers kugirango bakubite hasi gakondo yawe maze abantu ntibongere gukurikirana ijambo ry’ubuhanuzi umwuka w’Uhoraho atangariza abatuye isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona abakire bizamuye bakishyira hejuru bacishwa bugufi mwisi ya bazima.Mbona hamanutse ububyutse bukomeye kandi bumanukira insuzugurwa,bituma abakire bifite mwisi y’umubiri batinya Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kuko bari bamaze kubona bakoreshwa ibitangaza,ibikomeye,nibiteye ubwoba mwisi ya bazima maze baca bugufi cyane kugirango barebe yuko bagirirwa Ubuntu n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo bakagira uruhare mu bwami bw’Uwiteka Nyiringabo na Kristo Umwami wabakiranutsi,akaba n’umwana w’Imana ikomeye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
