Abasenateri b’Amerika Barasaba u Rwanda Kurekura Diane Rwigara
Bamwe mu basenateri n’abadepite bagize inteko ishinga amategeko na Sena ya leta Zunze ubumwe z’Amerika, babinyujije ku mbuga zabo za Twitter, barasaba Leta y’u Rwana kurekura umwali Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara.
Abo bayobozi bagaragaje impungenge bafite mu ikizwa ry’uru rubanza. Senateri Dick Durbin umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena yagize ati: “Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara. Ati, mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”

Aya Magambo ya bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Amerika yumvikanye icyumweru kimwe mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro ku rubanza Leta y’u Rwanda ibiranamo na Diane Rwigara na Nyina Adeline. Kuwa kane w’icyumweru gitaha, ni bwo biteganijwe Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru mu Rwanda.
Ni mu rubanza bashinjwamo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe Diane yiteguraga kwiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu. Hari n’ibindi byaha ashinjwamo hamwe n’umubyeyi we, birimo guteza imvururu no guhembera amacakubiri mu gihugu. Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we Adeline igihano cy’imyaka 22 y’uburoko no gucibwa ihazabu y’amafaranga.
Diane Rwigara n’umubyeyi we bari baratawe muri yombi na polisi y’u Rwanda, mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda mu mwaka w’2017, barekurwa by’agateganyo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Iyi nkuru kw’ikubitiro,ikimara gutangazwa,ikinyamakuru cya rushyashya kiyobowe na za magigiri za DMI,cyarayitangaje,nyuma basanga ari ukwijomba inkota munda,maze bayikuraho.