Ku wa 03kanama,2015 iajambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubuhanuzi bw’Abarundi,bubaye ubundi,itegereze imbere yawe,maze umbwire icyo ubonye.

Dore let aya Nkurunziza iri mu mwijima ukomeye cyane,aho idashobora kumenya uwakoze amarorerwa,nyamara nawe ariyimbire,kuko aririrwe ariko ntaraye niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umufasha w’umwe mubagaragu b’Uwiteka,uwo mudam yasaga n’umudam wahawe ubu butumwa,maze,nerekwa uwo mufasha w’uwo mugaragu w’Uwiteka,ashoreye inka nyinshi cyane.Maze ijambo ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mufasha ubonye w’uriya mugaragu w’Uwiteka.
Ntabwo ajya yumvira umutware we,kandi nyine yamubereye ikigusha,kuko bizagorana kuzakorana umurimo w’Uwiteka,kuko atita ku ijambo ry’Uwiteka,byatumye aba indiri yabadayimoni niko UWiteka avuga.Nuko rero dore imbere yawe hari umurimo mugari warukwiye kumenya uko ugenza niko Uwiteka avuga.
Nuko nkiri muri iryo erekwa,mpabwa indirimbo y’umwuka ivuga ngo : « nkumbuye gakondo yo mu ijuru »ubwo nuko nerekwa uwo mwene data akomeza urugendo agenda ahura n’abantu bagiye mubukwe,bisobanura gucyurwa mu ijuru kwa bene data bateguriwe n’Umwami wabakiranutsi.Nerekwa bagenda bitwerereza amafaranga « bisobanuye gushaka imbaraga za politike mubaturage »
Naho iriya yindi wabonyemo ibijumba n’imyumbati,bisobanura abafite ijambo ry’Imana muri bo,ariko nta muntu ushobora kubasoromaho imbuto z’agakiza kugirango abe yahinduka.
Urabona rero ko,Uwiteka nyir’umurima,afite ikibazo cyabakozi batera imbuto zikwiriye abihannye niko Uwiteka avuga.
Ni uko umwuka w’Imana arambwira ati,kuko bananiwe kwera imbuto zikwiriye abihannye,ariko na none bakaba atarabapagani,niyompamvu Uwiteka ahisemo kubacyura mu ijuru igihugu cy’abakiranutsi kugirango batazandururira mu isi,bakabura niryo juru uko niko UWiteka avuga.
Nerekwa Uwiteka abwira umuhanuzi ngo nahanure avuge ngo,mugeni wa Yesu itegure kuko igihe kiri hafi ukajyanwa ukajya kwibera mu mahoro aho utazongera guhura n’imiruho n’imibabaro uko niko Uwiteka avuga.
Ku wa 4 kanama ,2015 Mpabwa Ijambo ry’ Imana « The Rhema word » ryo mu ABEFESO 4 :2 ngo kugirango ube wubatse k’urufatiro rutanyeganyega arirwo Yesu Kristo,rugomba kuba ufite muri wowe nk’umukiranutsi urufatiro usanga mu Abefeso 4 :2 kandi urwo rufatiro rukaba rwubatswe n’amabuye akurikira dusanga mu ABAROMA 5 :1-5 :(i)Kwishimira mu makuba yacu ,(ii)Kwihangana (iii)kunesha ibitugerageza (iv)Ibyiringiro. Ngo bene urwo rufatiro ntirutwarwa n’umunyu
Nnyanwa mu gihugu cy’ubutayu,mpagarikwa kumusozi hejuru,maze numva mpagarwa,ndabwirwa ngo,ntege amatwi,maze numva ijwi ry’uvuga ngo « Dore igihugu cy’uRwanda kizahinduka amatongo n’umusaka niko Uwiteka avuga. »
Nerekwa mbona umugaragu w’Uwiteka ubagejejeho ubu butumwa,agenda mu buryo bw’umwuka agera muri gakondo yabakiranutsi,maze yerekwa umusozi wuzuye amazu menshi yahindutse amatongo.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira ngo :Uko niko bigiye kumera kandi niko uzabisanga niko Uwiteka avuga.
Ngira agahinda mu mutima,kavanze n’ubwoba kubera abadayimoni narebaga bari buzuye kuri uwo musozi,bisobanuye ibibazo byinshi bizaba bihari nyuma y’intambara yahanuwe nabahanuzi maze ijambo ry’Uwiteka rirampumuriza rirambwira riti « Mwana wanjye Ntukagire ubwoba kuko Umwami wabakiranutsi yanesheje satani nabadayimoni,n’imbaraga zose »
Nuko Mwuka w’Imana akomeza kuntambagiza no hirya no hino, nuko angeza ahantu arambwira ati,ngaho reba kandi witegereze imbere yawe ;nuko nditegereza,nuko arambaza ati ubonye iki ?Nuko ndamusubiza ngo mbonye abasilikare benshi bagenda mu muhanda bambaye ingofero zitukura za gisirikare(beret rouge)bitwaje n’ibikoresho bya gisilikare.
Maze hanyuma arambaza ati ese ibyo ubonye wabisobanukiwe ?Nti oya !Nuko arambwira ati bariya basilikare benshi wabonye bambaye ingofero zitukura(beret rouge)kandi bitwaje ibikoresho bya gisilikare ni abasilikare berekeza mu Rwagasabo kujya kurwanya ubutegetsi buyobowe na Paul KAGAME.
Naho ziriya mpyisi ,imbwa n’inkongoro wabonye mu ishyamba ni ibigiye kurya intumbi z’abanyarwanda.Naho bariya basilikare wabonye mu ishyamba bari mu birindiro byabo ni abasilikare baryamiye amajanja nabo biteguye kwinjira k’ubutaka bw’Urwanda gushoza intambara.
Nuko Mwuka Wera akomeza kunterura arambwira ati komeza umanuke gato werekeze amaso hepfo mu gihugu cy’Uburundi urebe kandi witegereze,nuko ndamanuka ngera mu gihugu cy’UBurundi,maze arambwira ati itegereze urebe maze umbwire icyo ubonye.
Nuko nditegereza,ati ubonye iki ?Ndasubiza nti mbonye inka nyinshi mu kibaya ziragiwe n’abashumba b’abana kandi basa nabi.Nuko ati ongera urebe kandi witegereze,nuko nditegereza ,hanyuma ati ubonye iki ?Ndamusubiza nti mbonye abana benshi bishwe n’inzara.
Hanyuma arambwira ati ongera uhindukire urebe haruguru,maze ndahindukira,ati ubonye iki ?Nti mbonye abashumba b’inka bigira haruguru baricara barebana nk’abakina amakarita cyangwa igisoro.
Nuko ati genda ubegere wumve ibyo bavuga,nuko ndagenda mpagarara inyuma yabo ,numva umwe muri bo asubira mu by’indagu za Nyirabiyoro aho yavugaga ngo dore Imandwa zisatiriye k’umulinzi, n’ibindi….
Hanyuma mbona barimo baragura bya gipfumu, numva uwavugaga ati ngiye kunwigira sinshaka kumva ibyo bavuga.Nuko aza kubona ko, mbahagaze iruhande bashaka kumfata ariko ntibabishobora kuko ubwiza n’umucyo nari ndimo byarabatwikaga.