Ikinyamakuru inyangeNews kimaze iminsi gikora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abacika cumu babanyapolitike ndetse nabacuruzi.2011 twabagejejeho uburyo SGT.Rutagungira RENE wahoze yiskotinga Gen.James Kabarebe aganira nikinyamakuru InyangeNews muri G-One hotel mu murwa mukuru wa Kampala kumuhanda ugana ahitwa bumwaya werekeza ahitwa SSegukku ujya kuri prayer mountain abagiyeyo ubwo barahazi.
Mbere yuko umwicanyi SGT.Rutagungira RENE yivugana umunyamakuru twakoranaga w’umucika cumu INAGABIRE Charles yabanje kumwiyegereza amuha 150.000 Ushs kugirango avuguruze inkuru yari yamwanditseho yari yanditswe nikinyamakuru Red Paper cyandikirwa muri Uganda cyavugaga ko akora umurimo wa magigiri akaba yafashwe nyuma yaho aza kurekurwa atanze akayabo kamashillingi ataramenyekanye umubare.
Ubusanzwe uyu mwicanyi akaba akora ubucuruzi bw’impunzi bazikura mu gihugu cya Kenya,bakazitwara muri Sudani yamajyepfo no muri Tanzania.Ikinyamakuru inyangeNews cyabajije umwicanyi RR ibirego by’ubwicanyi aregwa ku kuba yarishe Aciel Kabera hamwe na Victor wari wubatse inzu yitwa Prince House iri mu mahuriro y’inzira ugana Iremera ku kibuga cy’Indege.
Rene Yemereye inyangeNews ko yagize uruhare rwo rwica Aciel Kabera hamwe na Victor kumabwiriza yahawe na Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin,yongeraho ko icyo gihano yagihaniwe kikarangira,ariko ntabwo igihano cyo kwca Aciel Kabera war’umujyanama muri presidency cyo yagihaniwe.
Ikinyamakuru inyangeNews cyamubajije amakuru amuvugwaho kuba ari we wibye bank yitwa COGER BANK avugako ibyo nabyo yabihaniwe,ariko akomara gufungurwa yasabwe kuva mu Rwanda akerekera Uganda kugirango ibimenyetso by’abo yishe bitazagaragara.Nibwo bamusabye gushaka aho yiba kugirango yambukane agatubutse.
Ababandi wabagize imfumbyi!?
Ubwo yakomeje abwira inyangeNews yuko itakwandika iyo nkuru kugirango abashe gutanga agatubutse,ariko tukaba twari dufite amakuru avuga yuko ashaka kwica umuyobozi w’ikinyamakuru inyangeNews hamwe n’ikinyamakuru inyenyeri cyaje gushitwa na za maneko za Kigali ziba mu bwongereza zari zimaze iminsi zikorana na nyakwigendera Ingabire uwitwa Karuranga John uhagarariye ishyaka ryitwa imvura hamwe na Noble Marara ari nawe ubu ukiyobora.
Birinezeza mu maraso yabanyarwanda.
Nguwo nyakwigendera Ingabire
Ubwo bitewe nuko izo za magigiri zose nari nzizi byazibereye ikibazo kugirango babe bashobora kunyica kuko nagendaga jyenyine kandi nari nafite abasirikare na ba Police tuziranye kuko ntibandushaga kuvuga igihima cyangwa ikinyankore cyangwa ikigande aho niho Uwiteka yangiriye neza kandi nyamara ntarabaye Uganda nibwo babanje gukora ibishoboka kugirango babanze kunshimuta hanyuma babone uko bica ingabire nanjye bandangirize muri prison.
Murashaka kuzura akaboze!
Magigiri wa RNC
Ubwo yasanze naramaze gutandukana na Ingabire bitewe na za maneko za RPRK ziharanira ubwami bw’Abega,ubwo nibwo LT.Ruyenzi yabonye ko imbaraga zabo zishingiye kuri jye maze akora ibishoboka byose ambwiza ukuri kwambaye ubusa kuko yari yamaze kuba umunymuryango wacu wa RPRK ambwira akari imurori maze bidatinze twahise dusenya uwo muryango maze mpita mbishyira ahagaragara ku inyangeNews icyo gihe nibwo nari mvuye ku inyenyeri nuko numva nawe arambwiye Ingabire ntabwo aro serious kuko agenda avuga vuga ko akorana na RNC ariko kandi nawe akampisha yuko akorana na RNC yarangiza amaze kunywa waragi ati tumaze kuvugana na Karegeya cyangwa Nyamwasa ese naho waba utazi kuneka ibyo ntibyaba bihagije ngo umenye icyo imbyeyi ihatse nimba izabyara inyana cyangwa ikimasa!?
Izo gaunda zose zimaze kurangira nibwo byose babimpamagayemo ngo mpure nabo bantu byose ndabyanga sinabijyamo ndabihunga kuko gahunda zose Uwiteka yabaga yazimbwiye,bivuga ngo nyuma yo kwanga gukorana na RNC kuko bari bansabye kutongera gushyira ubuhanuzi buvuga yuko NyiriRwanda ko ariwe uzahabwa igihugu hanyuma ubundi ngatangira kurya intonorano.
Ubwo babonye byanze batangiye kumpinga bakoresheje Ruyenzi Aloys (kumpinga wagirango n’1994) ubwo nahise nkuraho tel zanjye zose nibwo Ruyenzi yohereje e-mail ambaza impamvu telephone zanjye zidakora,ikindi yari yaramaze kuneka ariko nanjye sinari mwiriheye ambaza abasirikare naba nziranye nabo kugirango amenye imbaraga mfite mu gihugu cya Uganda.Nibwo amaze kumenya yuko CID wungirije ar’inshuti yanjye yahise atanga amashillingi bamuha transfer imbaraga zanjye yibwiraga yuko ziri mu bana bab’abantu yibagirwa yuko ziri m’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Mbese umwakagara yarampigaga na RNC ikampinga,kugez’ubu jyewe sinjya nemera neza yuko RNC ko idakrana na Kigali ,kuko usanga uwo RNC ihiga na FPR imihiga ibintu by’abanyarwanda biragiye kubimenya ubu ntushobora kumenya uwo FPR yishe nuwo RNC yishe cyane cyane kumuntu nkanjye wemeye ko urupfu runkoeramo ndababwiz’ukuri uzitegereze abantu bamaze gufungwa bazira RNC ntushobora kumenya amayeri yabatutsi kuko byose muri politike birashoboka kuko nta mwanzi uhoraho ndetse nta ninshuti ihoraho ahubwo hahoraho inyungu zabo bwite.
Ubwo bahise banshimuta ku wa 22nd Nov,2011 nyuma y’ibyuweru (2) ku wa 02nd Dec 2011 bahise bivugana Ingabire umwana w’umunya Kibungo aramuhitana,Rene yize muri LYCE akaba akomoka I KIBUNGO akaba umwicanyi ruharwa wa bigize umwuga ndetse yanabwiye ikinyamakuru inyangeNews yuko,ngo nta kuntu Gen.James Kabarebe yakoherereza amadollar ibihumbi 20.000 ngo hanyuma unanirwe gukora umurimo yagutegeka gukora aya makuru nayukuri kandi n’impamo.
Ikinyamakuru inyangeNews kiragira inama abanyarwanda bareba kure badashaka kwivanga muri politike y’Abarepubulike,ahubwo mwigire kuruhande kuko ibyabanyarwanda bigoye kubimenya gusa tugize ibyago FPR ikaba yasimburwa na RNC ndibwira yuko hataha bacye cyane kuko nta RNC na FPR,igikenewe nuko abanyarwanda bahindura ubutegetsi tukemera ukuri tukava mukinyoma ubwaami burahari bugendera ku itegeko nshinga ubwo bwonyine nibwo bwazana ubumwe mubanyarwanda nubwo abanyapolitike babahutu bintagondwa barimo bigisha hirya no hino ngo ubwami nibusubiraho ntabwo bazataha kugez’ubu nta mpoamvu nimwe berekana yababuza gutaha cyeretse nimba bikeka amababa kandi nta byaha bakoreye ubwami kuko ubugome bwose bwakozwe nababiligi urumva rero ko kampanye barimo gukora rwose ntaho ishingiye.