HomeEconomyRudatsimburwa Albert agiye gukoresha miliyoni $500 zavuye mu misoro yabaturage!!!

Rudatsimburwa Albert agiye gukoresha miliyoni $500 zavuye mu misoro yabaturage!!!

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi z’umwakara mu murwa mukuru w’uRwagasabo,aravuga yuko umwakagara amaze gushora akayabo katagira ingano mu itangaza makuru ry’amahanga aho agura amakuru agasaba ibitangaza makuru ko bikwiye kumwamamaza yuko arumugabo ukomeye cyane kandi ko ari we wahagaritse genocide yakorewe abanayarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Amaz’iminsi akoresha itangaza makuru ry’amahanga aho aherutse gukoresha ikinyamakuru kizwi cyane kurwego mpuzamahanga nka Jeune Afrique,nibindi bitandukanye ngo byamamaze yuko ngo abaturage badashobora kwihanganira kuba harundi muyobozi wabayobora utari Umwakagara!!!

Amakuru avuga yuko ngo yamaze gutekinika muri Afrika y’uburasira zuba,aho yafashe abanyamakuru bandikaga mu kinyamakuru cya leta ayoboye kitwa IZUBA RIRASHE maze akafata akabohereza mu gihugu cya Kenya aho babanje kwiga itangaza makuru hanyuma barirangiza bagahita bafungura ikinyamakuru cyitwa “The Esat Africanews”cyandikirwa muri Kenya bamwe muri abo banyamakuru boherejwe harimo uwitwa Hategekimana Bosco wahoze yandika mu izuba rirashe.

Iki kinyamakuru gikunze gukoreshwa na za magigiri z’umwakagara iyo zishaka guharabika cyangwa kwamamaza umwakagara nicyo kinyamakuru zikoresha amakuru avuga yuko ubusanzwe kiyoborwa n’umunyaKenya tugikomeje gushaka amazina ye.Iki kinyamakuru ninacyo magigiri uyoboye ishyaka ryikiwani uba mu Bwongereza KARURANGA –Imvura John ajya anyuzamo amakuru yiryo shyaka nyamara se abanyarwanda batazi icyongereza basoma icyo kinyamakuru nibangahe?

Bitewe nuko iki kinyamateka gifite agatubutse nabanyamakuru bo muri Kenya baragitinya kandi bakacyubaha cyane ngo bazi yuko gikorera umwakagara.Bamwe mu banyamakuru baganiriye n’ikinyamakuru inyangeNews basabye yuko amazina yabo atashyirwa ahagaragara.Babwiye iki kinyamakuru yuko ngo The esat African gishinzwe amakuru yo mukarere kandi kikaba cyaragize uruhare runini mukurwanya Peter Nkurunziza cyane kugirango atongera kwiyamamariza manda ya lll.

Uko cyamurwanyaga ninako cyamamazaga umwakagara kigaragaza yuko yemewe nabaturage kubera imiyoborere myiza nubwo cyanyuzagamo kikanamunenga kugirango batagikenga.Usanga mu Manama ahuza abanyamakuru bo muri Kenya,burigihe birinda kuvuga ku Rwanda kubera har’umuntu uhagarariye umwakagara kandi w’umunyaKenya utar’umunyarwanda.Abantu rero basoma amakuru icyo kinyamakuru cyandika bakagirango koko nukuri ntibamenye yuko icyo kinyamakuru cyateguwe na leta y’umwakagara uhereye mu mwaka wa 2006 aho bateguraga abazagikoramo ndetse bakabanza kubigisha itangaza makuru muri icyo gihugu kugirango bigaragare yuko bahize bagahita baba abanyeshuri beza bagahita bafungura ikinyamakuru.

Ibyo yamaze kubona yuko bidahagaije kandi ko kugura itangaza makuru bimuhenda cyane,ahitamo noneho gufungura televisiyo mpuzamahanga igereranywa na AL-Jazeera ihagarariwe na RUDATSIMBURWA Albert uzwi cyane kuri radio contact FM,no munyandiko zisebya cyangwa zigatuka Umwami w’uRwanda KIGELI V.Ndahindurwa.Dushingiye kumakuru amaze igihe yandikwa mu binyamakuru byo mu Rwagasabo,ngo iyo Televisiyo izatwara akayabo ka miliyoni 500 z’Amadollar urumva ko bafata muri za miliyari zigera hafi 400 z’amanyarwanda.

Icyo abanyarwanda bakomeje kwibaza,n’uburyo iyo televisiyo atar’iy’igihugu nibura ahubwo ikaba ihawe umuryango wa Nyiramongi Kagame Jeannette JEZEBEL amaranga aguze iyo televisiyo akaba avuye mu misoro yabanyarwanda.Ibyo mu gihe birimo kuba,amakuru afite gihamya aturuka mu nzego z’ubutasi z’umwakagara aravuga yuko igihugu cy’ugarujwe nubukene budasanzwe ugereranije namikoro y’igihugu.Aho kugirango abanyeshuri ba kaminuza bahabwe buruse zabo ahubwo bahora birukanwa mu amcumbi kubera kudahabwa amafaranga bemererwa n’itegeko nyamara sinayubuntu rero mama ahubwo bazayishyura.ariko ayo nayo abuza amahoro umwakagara akarara adasinziriye bigatuma ayatwara mu mishanga ye bityo igihe cyo kuyaha abanyeshuri kikarenga ugasanga abanyehuri bicira isazi mu maso.

Obama yaravuze ati,ntabwo dukeneye abayobozi bakomeye kumugabane w’africa,ahubwo hakenewe za Institution zikomeye.Ibigo bya leta cyangwa za leta,kuko umuntu akomera ejo akavaho ndetse agapfa,ugasanga ibyo akoze byose bihindutse umuyonga za miliyari zose zashowe mugukomera kwe,abaturage bakahazaharira.Tekereza izo za miliyari bagiye gushora mu itangaza makuru ryigenga kumafaranga ya leta,arukugirango bazabashe guhangana na namahanga abavugaho ibyukuri bityo nabo bazajye babirwanya bakoresheje itagaza makuru.

Ariko birakomeye gufata umukara ukawundira umweru,nubwo wabyemeza kubera ubudahangarwa,ariko usanga abantu bajujura bavuga yuko bijya gusa n’umweru ariko atari umweru.Nubwo umwanzi amaze igihe akoresha ibinyoma biragoarana cyane kugirango ukuri gusibangane kuko guca mu muriro ntigushye.Ariko se iyo televisiyo ishinzwe mu mafaranga y’ikigega AGACIRO FUND ayo mafaranga akaba ataramenyekana impamvu yayo,kuburyo Nyiramongo yayamazemo ubu nizina gusa ariko ntagisigaye ikaba yarabaye n’imwe mu mpamvu z’urupfu rw’umuyobozi wayoboraga CogeBank koko ubu Urwanda bene Murefu bazarugira nde?

Reka twizere yuko ntagahora gahanze(Abakurambere)nyamara ubamba isi,ntakurura kuko na Mobutu Sseseko wazabanga nawe ntiyarazi yuko bazamuhamba muri Moroc,naho Col.Gaddaffi we yaguye mubutayu bamukuramo umutima n’impyiko,nibihaha n’ubwonko bajya kubikoresha muri za Laboratory,sinzi niba umwakagara we haba har’inyama nimwe yo mu mubiri we izakenerwa kuko zishobora kuba zirura zitameze nk’izabadi bayobozi babanyagitugu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments