Serge Ndayizeye intore ya RNC
Gasana Anastase na Serge Ndayizeye Batutse Umwami Rudahigwa.Banyarwanda,banyarwanda-Kazi,mwirinde ikinyoma cya FPR ivuguruye yabaye nka MDR Power barangajwe imbere ni nda nini kuko badaharanira uburenganzira bw’abanyarwanda.
kuko burya ababipfa n’ababizangiye!Cyane ko muzi yuko ubwicanyi n’ubugome bwinshi bwakorewe abanyarwanda ba moko yombi Hutu,Tutsi,bwakozwe nabo.Kutavuga ruwe na Kagame siyompamvu yatuma abanyarwanda babajya inyuma ngo ni uko bazi gufata umuheto.Ninde utafata umuheto?Ubundi se iyo tutajya kurugamba ntibyari byabananiye?Niki bakwiratana inkovu zimiringa!Ninde munyarwanda udafite izo nkovu?Ngaho nimwirebere uburyo bakomeje kwishyira ahagaragara ngo barasebya Umwami utakiriho,nyuma yuko basanze abanyarwanda rubanda rw’Umwami batabashyigikiye.
Aho kugirango abayarwanda bategekwe na RNC bareke umwakagara akomeze kuko na mazi n’Ifu byose nihahandi nta cyo twaramira kandi mwebwe icyo mutazi ni bene ngango, muzibonera! Ibyo badukoreye kurugamba nitwe tubizi.Nyamwasa se siwe watangaga amapeti,yaduhaye ayaha?Ayo ataduhaye mbere ubu nibwo azayaduha ngo tumwicaze ku ntebe ya bukunzi?Uwiteka Mana ntuzemere ko abicanyi bose haruzongera gutegeka gakondo yabakiranutsi.Dore mbavumye ritararenga rizajye kurenga wasohoje amasezerano. N’ubundi bari banyivuganye kandi nta cyo nabatwaye nimuhumure banyarwanda ndabarahiye yuko nta muntu wumwicanyi uzongera kuyobora kiriya gihugu uko niko Uwiteka yarahiye nibakiyobora uwo munsi nzahagarika gukorera Uwiteka kuko nzaba naramwibeshyeho.
Nyuma yaho Anastase Gasana na Serge Ndayizeye wa radio itahuka bagaragarije uburere buke, bakihanukira bakavuga amagambo y’ibinyoma bikabije bivanzemo urwango rukaze k’ubwami nabakomokayo bose. Ikinyamakuru inyenyeri gitangiranye nokugaragaza amwe mu mateka y’umwami Rudahigwa, Gasana na Ndayizeye bavuze ko ngo adakwiye kuba mu ntwari z’urwanda.
Rudahigwa n’umwana w’Umwami Yuhi IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde, akaba yarashyingiwe Gicanda Rosalie. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931.
Ibatizwa rya Rudahigwa

Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa muri batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde, akaba yarabaye umwami w’u Rwanda wa mbere wabatijwe.
Ubuzima bwa politiki bwa Rudahigwa
Kuva muri 1929, yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.
Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage bose.
Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda ashinga Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.
Rudahigwa mu nzira yo guharanira ubwigenge bw’u Rwanda
Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga « kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera ».
Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari intwari ikomeye mu mateka y’u Rwanda. Kandi Umwami Mutara III Rudahigwa yafashije Abanyarwanda batari bake kugera ku bumenyi burambye kuko mu gihe cye ari bwo Abanyarwanda bagannye ishuri babikesha Umwami Mutara III Rudahigwa.
Rudahigwa kandi azahora yibukwa nk’umwe mu batumye ubukirisito bukwira mu Rwanda kuko ariwe mwami wa mbere w’u Rwanda wemeye kubatizwa aba umukirisito.

Umwami Mutara III Rudahigwa ashyingurwa
Ubwo Rudahigwa yicwaga yari ari guteganya gukorera urugendo ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA).
Akaba yaritabye Imana mu bitaro i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, ibyateye urupfu rwe bikaba bitarasobanutse neza.
Hagati aho ibyegeranyo bitari bike bivuga ko Rudahigwa yaba yarishwe kuko yari ari mu nzira agana ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye aho yasabaga ko u Rwanda rwakwigobotora ingoma y’abakoloni.





