Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abakiristu bafite kwizera gukomeye cyane,mbona burira wa musozi wubakiwe ubwoko bwa abatutsi bazajyanwaho kujya kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Mbona ko abo bakirisitu bageraho bakananirwa kuzamuka umusozi,maze Umuhanuzi Ainesha araza abagezeho bahabwa imbaraga zo gukoeza kuzamuka uwo musozi.Bawugeze hejuru,bagira inyota nyinshi cyane,maze basaba ko Umuhanuzi yabasabira Uwiteka Imana Nyiringabo akaba amazi yo kunywa kugirango bacubye inyota maze bakomeze urugendo.
Umuhanuzi Ainesha asaba Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,maze ijwi ry’Uhoraho rimuzaho riramubwira riti,mwana w’umuntu,reba hirya yawe iburyo bwanyu murahabona iriba rya mazi afutse kandi meza maze muyanywe mushier inyota mukomeze urugendo uko niko Uwiteka abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abanyarwanda batuye mu nzu,(igihugu)badafite amashanyarazi mu nzu yabo.Yararimo ariko mukanya ko guhumbya ahita aragenda ntiyagaruka,basigara mukizima cy’umwijima w’icuraburindi ukomeye cyane batabasha kubona imbere ni nyuma.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo linzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo ya bakiranutsi hagiye kuba umwijima ukomeye cyane.Abadafite umucyo mu mitima yabo kababayeho uko niko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ubusambanyi bwa abegakazi ko bwongeye guhagurukira Umuhanuzi,nyamara bwari bumaze iminsi buhwekereye.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abegakazi n’Abega basaza babo baragarutse ubitegure kuko batazanywe namahoro kugirango uzabone uko ubakira uko niko Uwiteka nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abagabo (2) batavuga rumwe,bagurisha gakondo y’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Umwe yari imahanga,naho undi,ari imbere mu gihugu.Bose mbona bajya gushaka abaguzi kugirango bayigurishe bikuriremo ayabo hakiri kare,mbona yuko isubira mu maboko yabanyirayo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agurishije gakondo ya bakiranutsi kuko yamaze kubona yuko nawe igihe cye cyo gukurwa ku ngoma kirangiye.Kandi dore Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba (Gen.Kayumba Nyamwasa)nawe arayigurishije kugirango atere Umwakagara amukure ku ngoma.
Dore bose bakoze ibinyuranye nijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.None hanura uburizemo imigambi yabo yose kugirango gakondo ya bakiranutsi igaruke mu maboko yawe kuko ari wowe wayihaweho umwandu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Uwiteka Imana yanjye,yaba Umwakagara wamuvuzeho umuvumo,yaba Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,nawe nuko yamaze gucirwaho iteka.Uhoraho Nyiringoma Nyiribihe byose,uyumunsi wa none nciye iteka ryawe riturutse mu ijuru,abo bombi ntibazabone kubyiza by’igihugu kuko bagomeye izina ryawe hamwe na bambari babo kuko bihinduye abagome barwanya izina ryawe kandi ari nta mpamvu kuko uca imanza zitabera.
Dore biringiye imbaraga z’umwijima na maboko yabo,none ndakwinginze kugirango mu gihe gikwiriye nkuko wabisezeraniye umugaragu wawe uziheshe icyubahiro mu izina rya data umwana n’umwuka wera.Ndaburizamo imigambi ya Rwara Rwumugara,n’Umwakagara,bigize indakoreka bakigira abakomeye mu isi yabazima kandi badakomeye ahubwo bari hasi yabandi bose kuko bamaze gucirwaho iteka kandi izina ryabo nababakomokaho bose bazibagirana mu isi yabazima uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abagabo (5) bitwa TOP FIVE,bicara hasi baragambana bumvikana yuko bakwiye kwiyegereza umugore umwe(INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA)hamwe n’Umwali SHIMA DIANE RWIGARA,kugirango babiyegereze baburizemo umugambi wabo wo kwishyira hamwe kuko bashobora kugira imbaraga kurusha abo bagabo (5) Top Five bahuriye muri RNC.
Njyanwa mu iyerekwa ijambo ry’Uwiteka ryitwa Rhema word rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho aguhaye indirimbo uri buririmbe uyumunsi yitwa (Bwana Ni Yawe,Bwana Ni Yawe×2) kuko uyumunsi ubwiza bw’Uhoraho Uwiteka Imana yaawe burakuzaho kandi abega murwanye igihe kinini urabatsinze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
OCT 1, 2018 nerekwa inyama zitetse zishyirwa ku isahane ngo zigaburirwe Umuahanuzi,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega baragarutse kuko ubuhanuzi bukomeje kubabuza amahoro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,nerekwa umudamu witwa Mutesi Aimado Burume akora ubukwe bwihuse cyane.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,uwo mugore wabaye umugambanyi yagambaniye ubugingo bwawe dore aciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama mbisi balimo kuzitema bazigabana,maze ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bwa abega buragarutse ube maso kandi wirinde cyane kuko batarashirwa kuko imitego baguteze mukwezi gushize yafashe ubusa kandi wowe wabyungukiyemo ariko bo babihombeyemo uko niko Uwiteka avuga.
The Rhema word of the Lord almighty came to me, and told me, that son of man, be careful and be so kin, because your enemies had put some nest before you. That is what the Lord your God says.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inyamaswa isa n’Inka (cow) cyangwa Imbogo(buffalo)igendagenda kugirango irebe yuko yahura n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.Ariko uko yakomezaga kugendagenda mu nzira nyabagendwa,Umuhanuzi we yari yiruhukiye murutare maze mbona ko imubuze ihitamo kwigendera uko niko Uwiteka abivuga.
Ubwo nkomeza kwerekwa uburyo itorero ry’Imana rikomeza kwiyongera uko bwije uko bukeye,ahubwo havuka ikibazo gikomeye cyo kubona aho abantu bazajya bicara kuko biyongeraga umunsi amanywa nijoro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona INYENYERI (STAR) yo muruturu isohoka mukwezi,mbona iramanutse yinjira mu bicu iramanukira mu bihugu bya WESTERN AFRICA COUNTRIES(Hagati ya IVORY COST,na BRIKINAFASO).