Proverb 20:22 do not say I will recompense evil; wait for the Lord,and He will save you.Proverbs 20:21Kings heart is in the hand of the Lord. Proverbs 24:17 it says do not rejoice when your enemy falls,And do not let your heart be glad when He stumbles .My son, fear the Lord and the King ,do not associate with those given to change for their calamity will rise suddenly ,and who knows the ruin those can bring.
Nibyo ntidukwiriye kwishimira ko abanzi bacu bagezweho nibyago,ariko ntekereza yuko dukwiye kwishimira ko Uwiteka ariwe ufite ubucamanza butabera mukiganza cye
Ibyo nabyo se uwabishimira Uwiteka ko ajya aturwanirira intambara kandi abanzi bacu akabacira imanza zitabera umuntu yaba akoze icyaha la?Ubanza ibyo ntamategeko abihana kuko byaba bidatandukanye n’ijambo ry’Imana.
Ntabwo tuzishimira ko abanzi bacu bagezweho nibyago ahubwo tuzishimira yuko Uwiteka arumucamanza utabera acira imanza abakire n’abakene kandi bose ntabwo arobanura kubutoni reka dushimire Uwiteka Imana ko abo tujya dutekereza yuko batajya bagerwaho nibyago ko nabo Uwiteka ajya abacisha biugufi bityo bakamenya yuko Uwiteka ariwe Mana
Uwazana ngo umwakagara azafatwe buhiri aho kugirango ahitane abantu bagera ku za miliyoni ngo atakibaye perezida!Reka tubonereho umwanya wogushimira umutegeka w’Isi yose Mr Obama kuba akomeje guhangamura ibikomerezwa nka Bin Ladeni,bakaba bongeyeho Gen.Al Bashir wari yarananiranye yica abirabura uko yishakiye
Ese ubu butumwa bwogufata Bashir bwaba har’icyo buvuze kubategetsi b’Africa? Cyane kumunyagitugu nka Paul Kagame cyangwa Pierre Nkurunziza watumye abantu bata izabo ibihumbi birenga ijana bakangara none ubu akaba arimo gushaka ko yahabwa manda ya lll kimwe n’umwakagara umaze gukoresha inama abanyagatsiko bakaba bakomeje kwisahurira igihugu bakaba bongeye umwakagara imyaka (4) y’ubutegetsi mu itegeko nshinga rindi rigiye guhindurwa
Ariko se haba har’ikizere yuko ibyo barimo gutegura har’icyo byazabagezaho,iyi message ya Bashir wari yarabaye umwe na kagame ndetse na M7,haba har’icyo ibwiye aba bategetsi?Yewe ubanza amazi yamaze kurenga inkombe sinzi impamvu abanyarwanda batatangira gushaka abasare ngo babambutse
Ngo uruyongoyongo rwagiye ku Nyanja rubona agafi gatoya rwanga kugafata ngo kuko rwari rugihaze rugira ibyiringiro by’uko ruza kubona igifi kinini,bigeze ahagana mu masaha 11AM z’amanywa,ngo cyatangiye kumva inzara bigeze mu isaha zirindwi (7) gitangira kwifuza nakakanyamunjonjorerwa
Ubanza abanyarwanda imbaraga z’umwakagara babonesha amaso y’umubiri bazageraho bagasanga bari beshye bazatangirkwifuza gukuramo akabo karenge bitagishobotse!
Igihugu nka Sudani gikungahaye cyane ku isi,umutegetsi wacyo akaba atawe muri yombi,birashoboka yuko mbere yuko Obama arangiza manda ye ya kabiri azaba ahinduye ibintu byinshi muri Africa mu maleta yabanyagitugu!
Ngo Bashir amaze kubwirwa ko atacyemerewe gusohoka muri Africa y’Epfo,ngo abandi baperezida bari baje kwigira hamwe ikibazo cyo mu Burundi bahise bakubitwa n’inkuba ngo kuko batari bazi ko bishoboka ko mugenzi wabo nka basher yatabwa muri yombi.
Tekereza amatora yakoze ejobundi maze agatorwa kuri 93%, abatavuga rumwe nawe abahindura za bihehe uwo ni Paul kaga,tekereza umukuru wa FIFA ikigo gishinzwe ibijyanya n’umupira kw’Isi,yabujijwe kwitoza aranga baramureka aratorwa arangije nyuma y’iminsi (4) atabwa muri yombi,gutorerwa umwanya runaka ntibivuze ko byabuza imbyeyi kunywa amazi
Guhindura itegeko nshinga muri gakondo yabakiranutsi ntibisobanura yuko ugiye gutegeka kuko amateka aratwereka yuko byose bishoboka ushobora gutorwa bwacya ugakurwa ku ntebe
Ese byaba ariko bigiye kugendekera Nkurunziza,akazatorwa nyuma matora hakazasohoka manda yo kumuta muri yombi?Niki kitadashoboka muri iyi ko nugucisha ikabutura mu ijosi ko nabyo bishoboka
Iki gihe gishobora kuba ar’igihe kiza cyane ku bantu bubaha Imana,kuko abanyagitugu nka ba Col.Gadafi,ba Mubutu ,ba Habyarima,ba Kagame,ba M7,ba Al Bashir,ba Nkurunziza nabandi nkabo bakwiye kwiga isomo ryo kubaha isi nabayituye kuko bigaragara ko hariho abanyembaraga Imana yashyizeho ngo bayobore isi,iyo rero ugiye kubasuzugura ugatangira kubafugnira za radio zabo ngo ni uko mutumvikanye ku bintu runaka kandi aribo baguhaye utegeka ubwo se waba utishuka koko





