Nta Muntu Watumye Sankara Kuvugira Abacitse Ku Icumu-Nasigeho
Umunyarwanda yaciye umugani “Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba shaka kumurya “none ndabibonye. Jye nk’umusomyi kandi nk’umunyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside nifuje kugira icyo mvuga kuri Callixte Nsabimana aka SANKARA.
Uyu mugabo Nsabimana Calixte waje kwiyita Sankara aho agereye muri Afrika y’Epfo yihishahisha muri RNC, ni umutindi utari ukwiye kuba akitwa umucikacumu kuko adusebya twe Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yahisemo kwifatanya n’abajenosideri bahekuye u Rwanda, batumarira abantu , basenya igihugu n’ubu bakaba bagishaka kuza gusoza ibyo batangiye muri 1994. No gusenya ibyo ubuyobozi bwiza buriho bukorera abanyarwanda cyane cyane twe twacitse ku icumu twari tumaze gushira impumpu nyuma y’aho ingabo zari iza RPF-Inkotanyi ziturokoye zikatwomora ibikomere twatewe n’ubuyobozi bubi bwasenye iki gihugu.
Maj.Sankara urumugabo ukomeye turagushyiigkiye peeeee!!!!!

Reka mvuge gake kubutindi bwa Sankara ubwo yari umushoferi mu cyahoze ari Komini imwe yo ku Kibuye nyuma ya 94, yariye essence y’imodoka iza gupfira munzira atwaye umuyobozi munama y’umutekano, we avuga ko ipfuye, barebye basanga yariye amavuta [Essence]. Yaje kwirukanwa aza I Kigali gukora kwa mwene nyina Rangira.
Icyaje kuba agahoma munwa naho yafashe mushiki we wo kwase wabo amujyana Uganda amubeshya ko agiye kumushakira impapuro zijya I burayi, amutera inda baje kubana nk’umugabo n’umugore, amuta Uganda n’ubu abayeho nabi yabuze uko agaruka mu Rwanda kubera ubwoba.
Ndibutsa Sankara ko mugihe FARG yubakiraga abacitse ku icumu batishoboye, imidugudu y’amazu yo guturamo, umuvandimwe we wari umunyamakuru wa Le flambeau mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze kurokorwa n’Inkotanyi, Rangira Adrien waje no kuba Depite mu nteko ishingamategeko ku itike ya UDPR , yarezwe kurya amazu y’abacitse ku icumu bikamuviramo kwirukanwa mu nteko ishingamategeko, aho yari yariyise umwubatsi cyangwa Rwiyemezamirimo . Ariko amazu yose yo mu midugudu y’ abacitse ku icumu mu ntara y’amajyapfo Rangira yubatse yaje kugwira abasaza n’abakecuru kuko yari yaribye ibikoresho byose byayo mazu ndetse amwe na nubu akaba atarasanwa kuko yahunze ubutabera, ahungira muri Madagascar aho umugore we yakoreraga muri UN, n’ubu akaba aza mu Rwanda yihishahisha uyu mwenda w’amafanga ya FARG yo kubakira abacitse ku icumu yariye.
Muri izo ngendo ze Rangira akaba yarakoreshaga mwene nyina Nsabimana, wari umuserveri muri Restaurant ye TAM TAM yari munsi ya Simba Supermarket mu mujyi wa Kigali , kugeza ubwo uyu Sankara Calixte afatiwe ku kibuga cy’indege ava muri Madagascar arafungwa mu rwego rw’iperereza. Ubwose ari Sankara n’umuryangowe , ari na FPR ninde mu byukuri ukunda Abacitse ku icumu, Sankara abeshya ko avugira muri ariya ngirwa mashyaka ye.
Ikindi kintu kigaragaza ubugome bukomeye bw’uyu Nsabimana Calixte , aho agereye muri Afrika y’Epfo, bigaragara ko icyo yari agamije ari inda no gushyira imbere inyungu ze bwite yitwaje ibyo gucika kwicumu naho yaje gushyira mukaga umu cikacumu, umuhanzi Kizito Mihigo waririmbaga indirimbo z’icyunamo mu bugome bukomeye akamuyobya kugeza naho atangiye guhanga izipfobya Jenoside , akamukurura kugeza amugejeje muri RNC none ubu akaba aheze muri gereza Sankara yigaramiye.
Ubugome bugaragarira buri wese mu biganiro Sankara yagiranye na Kizito Mihigo amukangurira kwinjira muri RNC no kugirira nabi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame mu butumwa bugira buti: “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?”Bishatse kuvuga ngo “Ntanzira yindi ishoboka yo kumuhata? Cyangwa kubera iki tutamwica wenyine?”
Sankara yaramushubije ati: “Tugomba kwitegura gukoresha imbaraga, tugafata Intara imwe byihuse tukereka ibihugu byo hanze, hanyuma bakaza hagati yacu bagategeka ko habaho ibiganiro.”Kizito yarashubije ati “Numva aricyo Imana yandemeye.”
Mu iperereza ryakozwe, byagaragaye ko Kizito Mihigo atari ashishikajwe n’amafaranga, ahubwo yari yaremerewe guhabwa umwanya muri Guverinoma ishyaka rya FPR niriramuka rikuwe ku butegetsi. Ngubwo ubugome bwa Sankara Calixte mubacitse ku icumu ninako yagiye ayobya urubyiruko rwinshi cyane rurimo na Dianne Shima Rwigara kugeza ubwo bagize ibibazo barimo muri iki gihe.
Ziriya ngunzu z’Abega tuzazitsinda byanze bikunze,badukangisha urupfu,reka tubereke yuko tutarutinya!!!!Watakao baki watajenga Rwanda!!!
Abacitse ku icumu mu gihugu baratekanye ntacyo bashinja Leta iriho.
Madamu Jeannette Kagame aheruka gutaha inzu y’amasaziro yagenewe gutuzwamo ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe izina ry’Intwaza, yubatse mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashimangira ko iyi gahunda ari imwe mu nkingi zo gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda uboneye.
Iyi nzu yiswe ‘‘Impinganzima’’ yuzuye itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club. Ni muri gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.
Mu muhango wo gutaha iyi nzu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nyakanga 2018, Madamu Jeannette Kagame, yashimiye ababyeyi b’Intwaza, kuba barakomeje gutwaza, ababwira ko Abanyarwanda batewe ishema no kwitwa abana babo kandi bazakomeza kuvoma imbaraga mu kwihangana n’ubugwaneza bahorana.
Yavuze ko nubwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye, hakiri byinshi bikeneye kwitabwaho na buri wese mu mbaraga n’ubumenyi afite kugira ngo Abanyarwanda babashe kubaka u Rwanda bifuza.
Yagize ati “Dukomeze gutekereza n’ibindi bikibangamira imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange, twishakamo ibisubizo birambye. Iyi gahunda yo kuremera aba babyeyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda batishoboye, ni imwe mu nkingi zizadufasha gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda uboneye.”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ishyaka badahwema kugaragaza mu kwita ku mibereho myiza y’aba babyeyi n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba gukomeza ubuvugizi bakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukangurira Abanyarwanda kubana mu bumwe n’ubwiyunge no gushishikariza abafite amakuru ku hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga.
Si ibi bikorwa gusa bikorerwa Abacitse ku icumu kuko kuva mu mwaka w’ 2015, urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) na Bakuru babo bahoze muri uwo muryango bibumbiye muri GAERG bateguye gahunda bise “AERG – GAERG Week”.
Iki gikorwa kigamije gushyira hamwe ingufu urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rumaze kwiyubakwamo kugira ngo rwunganire Leta mu gufasha abarotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite intege nke n’umuryango Nyarwanda muri rusange. Iki gikorwa kandi kigamje gutegura abacitse ku icumu n’Abanyarwanda muri rusange , iki gikorwa kibanziriza kwitegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside buri mwaka.