June 19, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’UMUSITA (MUSEVEN) asiga Umwakagara ku ngoma.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,umwana w’UMUSITA arusheje ubwenge umwakagara kuko we abasha kumenya politike mpuzamahanga akamenya uko abyitwaramo,naho Umwakagara we kuko arumudayimoni arashaka guhitana ubuzima bwabanyarwanda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubutabera bw’Uhoraho burakataje,kandi bukomeje imirimo yabwo.Dore Umwakagara ntabwenge agira,Uwiteka yaramuretse kugirango amwigaragarizeho yuko ariwe utegeka isi n’Ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore [2] batuye muri America b’abanyarwanda bafite ubukwe bagiye gukorera murwagasabo.Mbona abo basore uko ari [2] bakorerwa ubwo bukwe,ariko kandi hari umugabo wa [3] nawe America ishaka gukorera ubukwe bwiza nkuko yabukoreye abandi bamubanjirije.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mukobwa wo muri gakondo ya bakiranutsi,umaze igihe arambagizwa na bagabo batuye muri Amrica,noneho agiye gukora ubukwe vuba bishoboka kandi bushobora kuba muri uyu mwaka wa 2017 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Uyu nyampinga amaze igihe ategereje ubwo bukwe ko bwacyuzwa kubera kugira ubwoba yuko bwazapfa ntabe agikoze ubukwe kandi yarabyiringiye.Nuko rero mubwire uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore Uhoraho agiye kugushyingira nkuko yabivuze,kugirango umenye neza yuko ari we waremye Ijuru nisi kandi ko,nta mwana w’umuntu uzamujya hejuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa Church izasezeranya ubwo bukwe,ihabwa intwererano na America,izo ntwererano bazinyuza murusengero rwuwo mugabo agiye gusezeraniramo.Kandi mbona bishyuye amadollar menshi ashoboka kugirango ubwo bukwe bugende neza,kandi bukorwe kurwego rwo hejuru hatazagira ikibura muri ubwo bukwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yabakiranutsi abivuze!
Nerekwa ko,umwana w’umwega yicajwe mu muryango wabibumbye,na congress y’Amrica,baramuzamura bamugira igitangaza,nyamara aho yambariye inkindi,ninaho azambarira incocera.Dore ugiye kumusimbura ku ngoma,niwe umusimbuye kwicara mu nama nkuru y’umuryango wabibumbye kuko ariwe wavuzwe n’ijambo ry’ubuhanuzi kuzicara ku ntebe yabukunzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo,umwana w’umwega,akuwe ku ngoma kandi vuba byihuse,kandi azakubitwa n’INKUBA itagira amazi cyangwa imirabyo,kuko atazamenya ibibaye.Ahubwo azatekereza yuko arimo kurota kuko bizaba ikubagahu cyangwa umurabyo,abantu bazatangazwa nuko benshi bagiye gutaha ubukwe batatumiwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore Uwiteka yakurindiye mu gihugu cy’ibabylon imyaka [5] akugirira neza.Mu myaka [2];umaze ku nkengero z’ubutayu,ntabwo wigeze uhura n’umutekano mucye kuko icyo kibazo yarakirangije.None ukore amasengesho ushima Uwiteka Nyiringabo uburyo yabanye nawe,kandi unashimire bene so bose baguhesheje umugisha batabikoze kubera ubumagigiri,ahubwo babikoze babikunze biturutse kumutima kubera gukunda umurimo w’Uwiteka Imana yawe.
Maze ubasabire umugisha kugirango Uwiteka azajya abibuka mu gihe cya kaga na makuba,ayo umwanzi azajya abateza mu gihe cyose azajya abahagurukira kugirango bamenye yuko Imana ukorera ar’Imana yo kwiringirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga,kandi niko abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona INKA zambuwe abagogwe nabandi banyarwanda zatwawe nabasirikare ba APR/RDF,barangije bazijyana kuziragirira muri DR Congo.Izindi bazitwara mu gihugu cya Uganda kuzihishayo,maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amatungo ingabo za FPR zasahuye aciriweho iteka kuko batwaye ibyari bishinganishijwe batagombaga gutwara.
None hanura uvuge uti,mwamatungo mwe,kuko mwashimuswe,kandi mukaba mutunzwe nabatarabaruhiye,muravumwe kandi muciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko mutatwawe mu nzira zikwiriye,niyompamvu ubutunzi na matungo byatwawe nabasirikare bakuru biciriweho iteka n’Uhoraho kugirango bamenye yuko bagenje nabi kandi ko,Uwiteka atashimishijwe nibyo bakoze!
Akaba ariyompamvu ubwo butunzi bwabo bujyanywe mu butayu bugufiya kugirango bamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana ukorera ica imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo Jehova abivuga.
Nkomeza kwerekwa mbona abadayimoni bo mu muryango wa banama(Inzu)cyangwa imiryango nyarwanda,mbona abo badayimoni baba muri uwo muryango kimwe na bega,abashambo,abashingwe bose bajyanwa mu butayu bacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bamenye yuko igihe cyabo cyo guterekerera imandwa cyarangiye kandi bakaba baraciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abuvuga.
Save
Save
Save