Home Inte'l Niki cyihishe inyuma y’inama Ambasaderi w’America yagiranye na batavuga rumwe na leta...

Niki cyihishe inyuma y’inama Ambasaderi w’America yagiranye na batavuga rumwe na leta y’Umwakagara?

0

Taliki ya 29 kamena,2017 Ambasaderi w’America mu Rwanda  madame Erica Barks Ruggle yahamagaye abiyamamariza kumwanya w’umukuru w’igihugu(perezida)avugana nabo ababwira yuko leta y’America ishyigikiye za candidature zabo kandi ikurikiranira hafi ibijyanye na matora agiye kubera mu gihugu cy’uRwanda.

Bitewe ni uko leta ya Donald Trump itemera uburiganya bwamatora no kugundira ubutegetsi ku ngufu za gisirikare, cyangwa hakoreshejwe igitugu cya politike.Byatumye Umwakagara akoresha uburiganya n’ubutiriganya ategeka Kalisa Mbanda ko akura kurutonde abakandida bose bashaka guhangana nawe,maze agasigaho Dr.Habineza Frank kuko ari mu itekinika rya FPR.

Nyamara Kalisa Mbanda nubwo avuga abakandida bahanganye n’Umwakagara batujuje ibisabwa nitegeko rigene imitunganirize nimikorere yibisabwa kushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,we ubwe yakiriye kumugaragaro abakandinda kandi ahamya ko bujuje ibisabwa nitegeko rigena aamtora mu Rwanda.

Birazwi neza ko,leta y’Ameica itajya yihanganira uburiganya bushingiye kumatora y’umukuru w’igihugu,aubwo buri gihe basaba ibihugu bikiri mu nzira ya majyembere muri demokarasi,yuko bakwemera amatora akorewe mu bwisanzure kuko bitazana intambara mu banyagihugu cyane ko,leta zunz’ubumwe z’America ziba zatanze akayabo kamadollar y’America gushyigikira ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi.

Ibintu rero bishobora kutazoroha nimba Umwakagara akomeje kuvunira ibiti mu matwi,usibye ko,ataniteguye kuba yakwemera gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe taliki ya 3 niya 4 kanama 2017.Ubu hakaba hasigaye iminsi 32 kugirango amatora abe cyangwa ntabe kuko byose bizaterwa nicyo umwana w’umwega azahitamo.

Ashobora kuba yikundira intambara akaba ariyo ahitamo,bityo akabona uko yisasira abanyarwanda batagira ingano,kugirango yongere yitwaze genocide dore yamuhesheje umugati utubutse akaba amaze imyaka 23 ubutegetsi yinywera amaraso avanze na mata ariko kugeza ubu akaba adashobora gushira inyota cyangwa ngo nibure abe yabyibuha kubera umururumba no kudahaga byibera munda ye!

 

 

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar