Home News Nigute wamenya impano yawe?

Nigute wamenya impano yawe?

0

Impano z’Imana ziboneka mu ijambo ry’Imana,har’Impano z’Uwiteka Imana,hakabaho impano z’Umwami Yesu Kristo,hakaba impano z’umwuka wera. Impano z’Uwiteka Imana uzisangana abahanuzi nka,Daniel,Yosepf,aho umwuka w’Uwiteka wababonetseho,ndetse n’umwuka w’Imana zera ukabagaragaraho,aho abami nibikomangoma bagiye babiyambaza.

Niyompamvu nabagiriye inama yogusoma ibyanditswe byera kugirango mubashe kumenya imigambi ya data kubugingo bwanyu,kuko udasoma ibyanditswe ntushobora kumenya imigambi y’Imana kubugingo bwawe.Isaiah (9); Impano z’Umwami Yesu Kristo zigaragara mu ijambo ry’Imana Ephesians 4:11,aho usanga impano (5) izi mpano uko ar’ishanu zigomba kuba mu itorero ry’Umwami Yesu Kristo.Iyo habuzemo imwe gusa ntabwo itorero riba ryuzuye.

Intumwa,Umuhanuzi,Umuvugabutumwa,Umwalimu,Umushumba,ariko muri iyi minsi uzasanga umuntu yitwa Pastor,yongereho kuba intumwa,ndetse ibyo nabona bidahagije aziyongereraho kuba umuhanuzi,nyamara kuba mwalimu biruta byose niyompamvu Yesu yitwaga Rabbi bisobanura Mwalimu Iyo tutaza kwiga mwishuri ntabwo uyu munsi twari kuba dushobora gusoma no kwaandika,kuba mwalimu bifite agaciro,ntabwo ubwalimu ari titles nkiyabalimu bamashuri,ahubwo n’impano itangwa n’Imana yo mu ijuru. Impano z’umwuka zigaragara mu ba 1Cori 12:1 ugakomeza aho usanga impano z’umwuka zigera ku (9);

Zirimo izubuhanuzi,ubwenge,ubumenyi,nibindi uzabimenya nusoma ijambo ry’Imana. Yosepf na Daniel bahawe impano z’Imana,ubwenge ubumenyi n’ubuhanga,bitangwa n’Imana bitari iby’abantu.Tekereza nawe abantu bakubonyeho Imana zera,nshima Imana ko izo Mana zera zangaragayeho,nawe ndakwifuriza ko zakugaragaraho ariko abantu batagira urukundo ntabwo izi mpano z’Imanazishobora kubagaragaraho.

Nigute wamenya ko ufite impano?Ibintu byose nk’uko mpora mbibabwira Imana ivugira mu nzozi ibyo werekwa cyangwa urota nibyo biguha kumenya icyerekezo cy’umuhamagaro wawe,iyo ufite impano y’inzozi bigusaba gutuza igihe cyose ugiye kubyuka kuko uba ufitanye connection ni ijuru Ndetse no kwinyagambura mu gihe uryamye usabwa kwigenza gahoro bitaba ibyo uhita utakaza inzozi zose wari wahawe,byaba byiza ufunze telephone yawe kuko umwanzi ashobora kuyikoresha ugahamagarwa ni njoro mu gihe uri mu iyerekwa cyangwa inzozi.

Abanzi bumusaraba babasha kumenya abantu bafite inzozi niyompamvu mu manana yabarozi baterereza abafite ayo mayerekwa cyangwa inzozi umwuka wokubavangira kugirango batamenya icyo Imana yavuganye nabo.Niyompamva ukwiye gusoma ijambo ry’Imana cyane no gusenga uko ushobojwe cyane amasengesho yo kwiriza. Niba ushaka gukora amasengesho arenze amasaha 24, usabwa gufata amafunguro ahagije,no kunywa bihagije.

Kugirango ubwo uza gutangira gusenga umubiri ube ufite imbaraga kuko ayo mafunguro akurangiramo nyuma yamasaha 36 urabona ko uba utangiye gusatira 48hrs kuburyo gukora amasaha 72hrs bishobora ku korohera,ikindi ugomba guteganya amafunguro uzafata urangije gusenga.

Igihe uragije amasengesho wirinda gufata ibyo kurya bikomeye,wafata nk’agatoki,twa makaroni,amafunguro yoroheje kuko nufata akomeye ashobora kwangiza igifu!? Amata ,icyayi n’amajyi sibyiza gufata za chips cyangwa umugati cyeretse ufite Vocado,ubusanzwe nkurikije uko nagiye mbana n’Imana iyo urangije amasengesho ufata ibyo kurya byoroheje ariko ubonye «CHAPATI NI NYAMA»cyangwa inyama n’ubugari.

Mbere yo kubifata ukabanza gufata imihwi,bakunze kwita imineke.Byaba byiza kurushaho ayo namategeko ya bibiliya.Byitwa umugati n’inyama ibyo Imana yabinyigishirije mu butayu! Mu gihe utabibona ushobora gukoresha ibibonetse ariko byoroheje,byabura ugafata ibibotse ukiringira Uwiteka Imana usibye ko bidashoka ko byabura cyeretse iyo ukora amasengesho atari mu mugambi w’Imana.

Bene data biteye agahinda kumva ko umuntu yarwaye igifu kubera amasengesho yo kwiyiriza,uwo niwa muvumo wabafarisayo binjiza abantu mu masengesho atagira iyerekwa.

Ese iyo usenga nta yerekwa urumva koko umwanzi urwana nawe wamumenya gute?Ibyo bisa no kurasa umwanzi amasasu aho atari.

Niyompamvu ibisubizo byinshi bidasubizwa kuko amasengesho adashingiye kwiyerekwa ntabwo ashobora kugira agaciro,mwahabwa  gute iyerekwa abahanuzi mu gihe mwabirukanye batakiba mu itorero?

Abo mwanze nibo maso y’Uwiteka Imana ,kuko buri muntu yamuhaye impano ye,kugirango mwubake umubiri wa Kristo.Byanze bikunze ntazabura kutakunesha kuko utazi uwo urwana nawe!

Mu gihe uri mu masengesho hari ibintu werekwa,umuntu ufite iyerekwa cyangwa inzozi usabwa kuba ufite agatabo ko kwandikamo bita short hand tekereza iyo bibiliya itaza kwandikwa, nta bwo tuba dufite icyo dusoma.

Niyompamvu Imana idakunda abantu bigira injiji cyangwa binjiji ikintu cyose wandika werekwa usabwe kucyandika kugirango igihe runaka uzabona amayerekwa wagiye werekwa agusohozaho ibyo bizagutera umunezero kuba Imana yarakugiriye ikizere.

Bene data reka ndangize mbasaba ko mwatera inkunga umurimo w’Imana n’umurimo ukomeye urwanywa na benshi bafite inkovu z’ibyaha kubera kugirira ishyari abantu b’Imana ntutegereze ngo nkwandikire ngo ngusabe inkunga umuntu w’Imana ufite umwuka w’Imana ayoborwa n’umwuka w’Imana kuko nta wundi murimo Uwiteka yampaye usibye umurimo wayo.

Tugiye kuzareba niba gutanga kimwe cy’Icumi 10 niba byemewe,ariko mbere yuko tubigeraho banza usome mathayo 15:1-14,hanyuma usome mathayo 23:23 urasanga ibikenewe ari imbabazi n’ubutabera,no kwizera,ndabizi abantu benshi bazajya impaka kuribi kubera baboshwe n’idini ariko kuki mu isezerano rishya hatagaragaramo gutanga icyami?Kuki intumwa bazihaye ibyabo bakagurisha utwo bari bafite kuki batatanze icyacumi? 1Cori3:16 ese ubu haracyariho inzu yinyubako?Cyanwa inzu y’Uwiteka yahindutse umutima w’umuntu? Ese icyacumi kiribwa nabantu bangahe?

Gutegeka kwa kabiri 14:28-29 uhasome maze ugereranye na malaki 3:10 benedata umurimo w’Imana wabaye ubucuruzi kubantu badakeneye ijuru bishakira ibya hano mu isi.Nusoma ibyanditswe uzasanga icya cumi bakizana mu itorero maze abakiristu cyangwa abisiraheli bagateranira imbere y’Uwiteka bakarira imbere y’Uwiteka Imana yo mu ijuru maze ikanezererwa uko gusangira kwabo Ese tuyoborwa n’amategeko cyangwa tuyoborwa n’ubuntu bw’Imana?

Niba tuyoborwa n’amategeko bisobanura ko urupfu rwa kristo ntacyo rumaze yagiriye ubusa kumusaraba,ariko niba tuyoborwa nubuntu bivuze ko twiringira ubuntu bw’uwadupfiriye kumusaraba. Ni uko rero twemere tuyoborwe n’ubuntu aho niho ubukene bwacu bwose buzarangira,kuko tuzaba dufite umutima utaducira urubanza,wowe tanga uko umutima wawe ugutegetse kandi ubitangane urukundo rw’Imana ruri muri wowe maze uwo uhaye nawe aguheshe umugisha akoresheje aya magambo aboneka mu byanditswe byera «Ruth 2:14,kubara 6:23-24»

Uko niko bajya bahesha umugisha abantu b’Imana ntabwo arukuvuga ngo Imana iguhe umugisha gusa iyo uvuze gutyo har’ibindi uba usize inyuma uba utavuze ngaho some umenye uko batanga umugisha mu izina ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Imana yategetse umugaragu wayo Moses umuntu w’Imana.

Niba ushaka kureba ko ayo ,magambo akora shaka uwo uhesha umugisha umwe mu bantu b’Imana maze akubwire ayo magambo urebe ko bitaba uko ubyizeye ariko ntubikore kugirango ubone umugisha ahubwo ubikorane urukondo rw’Imana utagambirye gukora ubucuruzi kugirango ubone uwo mugisha kuko Uwiteka areba umutima ubitanganye maze ya magambo wa muntu w’Imana akwatuye akakugiraho ingaruka nziza y’umugisha y’umuntu w’Imana.

Kurota uroba amafi bisobanura umuhamagaro wogukorera Imana mu muhamagaro w’ivugabutumwa,cyangwa ubuhanuzi cyangwa kuzaba umushumba ibyo bijyana no kurota utwaye imodoka bisobanura ubuyobozi butwangwa n’Imana cyera narotaga ntwaye imodoka nkibwira ko ngiye kugura imodoka ariko ntaho bihuriye nariya mabati abantu birirwa biratana kuko iyo ikoze impanuka niho umenya ko aramabati.

Ushobora kwibona urumuganga uvura abantu batandukanye ibyo bisobanura ko uzahabwa impano zo gusengera abarwayi maze bakazajya bakira,ushobora kurota ubona utunganya isambu y’iwanyu cyangwa ya handi hantu,ibyo bisobanura ko uba umaze kugirirwa ikizere n’Imana ikaguha ikibaye cyo kwerekerwamo!

Akenshi uzajya werekwa ibintu byinshi muri ya sanbu y’iwanyu kuko niyo uzi Imana igenda ikoresha ahantu uzi,ahantu wize amashuri abanza cyangwa yisumbuye niyompamvu wibona uri mwishuri bisobanura ko ugiye kugira ibibazo by’igihe kirekire bivuga ko Imana iba ikuburira kugirango utangire kwitegura.

Iyo urumunyamasengesho ujyenda wunguka ibyo werekwa kandi umwuka wera agenda akwigisha mu gihe uri muri iryo yerekwa,iyo uhaye agaciro inzozi zawe cyangwa iyerekwa ryawe.Iyo wiyiziho impano zimeze gutyo usabwa kwitandukanya na bantu kutagenda mu gikundi cy’abantu ,kwirinda kwicara kumbaraza z’abakobanyi. Ubaho wenyine kugirango Imana uyihe umwanya uhagije wo kukuganiriza bihagije.

Inshuro nyinshi uzisanga ukurikirwa nabadayimoni bubusambanyi abakobwa bagutereta cyangwa abagabo bagutereta kuburyo budasanzwe bagutesha umutwe.Usabwa kwitandukanya nabo bantu kuko akantu kose Imana iba ikareba.

Mperutse gutegura amasengsho nshaka gusengera bamwe mu bantu bansabye amasengesho maze umuntu umwe Imana iramubwira ngo nanzanira amata yo kunywa,ndayakira mu gihe narimo kwitegura gukora amasengesho njyanwa mu iyerekwa Imana inyereka ko nkwiye kubanza kunywa ayo mata kugirango adapfa ubusa kuko aza kwangirika.

Ubwo nahise nsubika amasengesho mbanza kwinywera amata maze none nongeye gushaka gusenga Imana irambwira iti,abo bantu ushaka gusengera barakuruhiriza ubusa kuko ubasengera bigaramiye ubwo amasengesho nahise nyareka nababwiye yuko iyo unsabye amasengesho tugomba guhana gahunda tukayakorana iyo utayakoze rwose mbasha kubimenya ko utayakoze kuko Imana iba ireba umutima mfite wo kubafasha ariko ikabona mwigaramiye.

Ubwo se murumva ibyo byatugeza kubunani? Uwiteka akomeze abahe umutima wo kubaha Imana yo mu ijuru,kandi abarinde akaga gakomeya kagiye kugwira benedata twasize muri gakondo,Uwiteka abahe ubwenge n’ubuhanga no kumenya iby’imigambi yayo.

Muhumure mu minsi micye ndaza kubaha icyerekezo cy’umugisha ndabwiz’ukuri yuko mutazabura guhabwa umugisha igihe cyose muzumva iby’Uwiteka abategeka.

Gakondo izategekwa nabakiranutsi,kuko yamaze kubategurira ahanyu aho muzahererwa umugisha,nuko rero mugire ubwenge hakira kare mu menye uko mugenza,ndabasaba abantu baba bafite amashuri uhereye ayisumbuye mutangire mutegure za CV zanyu kuko muri iyi minsi iri mbere zizacyenerwa nuzabishobora ya yohereza hakiri kare kuko zigiye guhabwa umurimo. E-mail:nccleon@gmail.com

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar