Agasembwa kose k’ikibi n’uburyarya ntikagomba kubarizwa muri twe –Apôtre Dr Paul Gitwaza.Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple ku isi Apôtre Dr Paul Gitwaza aributsa abakirisitu ko bakwiye gutunganya imigirire yabo, bakiyezaho ubusembwa bw’ibibi byose bishobora gutuma Imana itabishimira kandi bakirinda inyigisho ziyobya kuko ari umusemburo wangiza.
Ibi yabitangarije kuri Radiyo Authentic mu kiganiro cyatambutse ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mata 2018.Apôtre Gitwaza, yatangiye yibutsa abakirisitu ko bagomba kumenya ko ari ubwoko bwatoranyijwe n’Imana, ko ari imitsima iribwa n’abisi kugira ngo ab’isi bagire ubuzima nk’ubwo nabo bagize.
Akomeza avuga ko icyo Imana ivuga ari uko muri uwo mutsima hatagomba kubamo umusemburo, agasobanura ko umusemburo ari ubuzima budatuje, ubuzima butari ubw’Imana, ubuzima bwo kujarajara, ubuzima burimo amatiku, ubuzima burimo kwirata n’ibindi bibi Imana yanga.
Avuga ko ubugingo bw’umukirisito butakagombye kubamo igomwa n’ikibi. Ati: “Ni ubuzima burimo ukuri, ni ubuzima butarimo uburyarya, ni ubuzima buboneye, ni ubuzima bw’abana b’Imana bufite indangagaciro z’ukuri zituma bamenya Yesu, Yesu yaje asa n’umutsima udasembuye kugira ngo tuzabashe gutanga natwe ubuzima buzima. Ubuzima bwiza bw’umwana w’Imana ,agasembwa kose k’ikibi n’uburyarya ntikagomba kubarizwa muri twe.”
Apôtre Gitwaza avuga ko icyaha kigereranywa n’umusemburo wangiza, ngo iyo kigeze mu muntu kirakura, kigatwita, kikabyara. Bibiliya ivuga ko bitangira ari irari, bikabyara icyaha, na cyo kigatwita kikabyara urupfu.
Ku rundi ruhande kandi Apôtre Gitwaza avuga ko umusemburo wangiza umukirisito ushobora kuba inyigisho z’ibinyoma ziyobya abantu nkuko biboneka muri Matayo 16:12: “N’uko bamenya ko atababwiye ngo birinde umusemburo w’imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y’Abafarisayo n’Abasadukayo.” No muri Mariko 8:15: “Arabahana arababwira ati mu menye, mwirinde umusemburo w’abafarisayo n’umusemburo wa Herode.”
Muri iyi minsi, isi yugarijwe n’ikibazo cy’inyigisho nyinshi kandi zitandukanye zirimo n’iziyobya abantu, izi ngo ni umusemburo abantu bakwiye kugendera kure.
Abakirisito kandi muri iki gihe bakwiriye kugenzura imigenzereze yabo bakareba niba imibiri yabo ari ibitambo bizima byera kandi bishimwa n’Imana ari ko kuyikorera gukwiriye, basanga hari ikibi kibarangwaho bakiyeza bagahinduka ubugingo buzima bubasha kuba igitambo kitagira inenge.
