Home News Mwana w’umuntu,tegura komite izahagararira umurimo wanjye ubwo muzaba mugeze muri gakondo nzabahaho...

Mwana w’umuntu,tegura komite izahagararira umurimo wanjye ubwo muzaba mugeze muri gakondo nzabahaho umurage.

0

17th Nov,2015 ijambo ry’Uwiteka Imana ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze neza maze umbwire icyo weretswe imbere y’amaso yawe.nuko nditegereza mbona Pastor Gataha Straton uyobora idini rya Vivante mu kanogo rigizwe nabanyarwanda bavuye mu gihugu cy’Uburundi batahutse muri 1994.

Nerekwa kandi mbona uburyo yararimo gutegura guhumanya ifunguro ryera kugirango arigaburire abantu besengera mu idini rye.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore agiye gukora nk’uko ya bakoreye mu mwaka’ w’ibihumbi 2002 ubwo yashakaga guhumanya intore z’Uwiteka waruyoboye mwasengeraga muri AEER ya yoborwaga na Antoine Rutayisire wayiyoboraga icyo gihe.

Dore nubu niko agiye kongera kungenza kuko mu idini rye,habonetsemo abanyamasengesho basengana umutima ukunze barimo gushaka mu maso h’Uwiteka.Dore kino cy’umweru azahumanya ubwoko bw’Uwiteka Imana.None andika ibyo weretswe kugirango ubisoma abimenye kandi ubyandike kuburyo bugaragara Habbakuki 2:2

Nuko nerekwa Straton Gataha afata inzoga agenda ayivanga mu byokunywa byari byateguriwe abana bato,maze akagenda ashyiramo agatonyanga muri buri gikombe,ijambo ry’Uwiteka Imana rirambwira riti,ubonye uburyo Gataha amaze gutegura umugambi wo gutegura guhumanya abana banjye?Ndasubiza nti nabibonye,nimba wabibonye rero ngaho haguruka ufate intwaro yawe maze wandike ibyo ubonye ahari kuzageza ku cyumweru taliki ya 22nd Nov,2015 ntihazabura abazaburirwa bazarokoka umujinya wuriya mugome urwanya ijambo ry’Uwiteka kandi aryiyitirira.

Ndabizi neza yuko harimo abatazabyemera,ariko abo batazemera ijambo ry’Uwiteka yavugiye mukanwa kumuhanuzi,iryo jambo ninaryo rizabaciraho iteka kandi Uwiteka ntabwo bazamucira urubanza bavuga yuko atababuriye uko niko Uwiteka avuga kuko akunda guca imanza zitebera kandi akunda kugira neza niko Uwiteka avuga.

Currency18th nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho ubwo nari nibambuye mvuye kugisasiro,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara byamukomeranye dore agiye kuzajya ahemba ingabo zimurinda ibihumbi 350.000frw kubera ubwoba bw’intambara igeze mu irango ry’irembo ya gakondo kugirango akurwe ku ntebe yabukunzi.

Ibyo nubibone uzamenye yuko umwakagara arimo gusezera kubanyarwanda,kandi bizabera ikimenyetso gikomeye abaziritse imitima yabo bakanga kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana kugirango badahinduka mu mitima yabo.Ariko ijambo ry’ubuhanuzi ntirizabura kubaciraho iteka kuko ubu turi mu gihe cy’ubucamanza bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuze.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore umwakagara agiye gukurwa ho n’Inzika y’Inzigo y’Amaraso yamennye y’umugabo witwa Rwigara Asinapol,(Abacika cumu) iyo ikaba ar’Inzika ya (l);naho inzika ya (ll);igiye kumukura ku ngoma,n’Inzika y’ubwami bw’uRwanda izo nzika nizo nzigo (ll);izo,nta bwo umwakagara ashobora kuzihigika kuko zirakomeye cyane kurusha ibindi byose yahanganye nabyo kuva yagera kubutegetsi kandi dore ntakabuza ubutegetsi bw’umwakagara buzarara nze!

Njyanwa mu iyerekwa maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwe mubakiranutsi-kazi mukorana umurimo w’Uwiteka Imana,Uwiteka amukuyeho umuvumo kandi ahinduye amateka ye,kugirango amenye yuko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uwiteka avuze.Nuko nerekwa nohererezwa article ye yanditsweho ngo NEGATIVE(CURSE)ngo nyihinduremo umugisha (IN POSITIVE) izo nyandiko zari ebyeri maze nbwirwa ngo inyandiko umwe niyumuhungu we,urangije secondary school,iyindi niy’uwo mu byeyi uko niko Uwiteka ategetse.

Njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa umudamu wubatse urusengero rugari cyane kandi urwo rusengero rwa rwiza imbere y’amaso y’abantu,nabonaga abantu bakomeye aribo barusengeramo hamwe nabana babo bakomeye.Ariko ikibazo nuko urwo rusengero rwahoraga rukinze kandi abaza gusenga ntibakingurirwe kumasaha yateganijwe.

Ikindi kibazo nuko umukozi wahashyizwe ngo ajye akingurira abantu,bamuhaye iyindi mirimo kuburyo umurimo wo gukingura awukora inyuma yiyindi yose.

Ndabwirwa ngo,ngiye kugutuma kuri uriya mudamu cyangwa umugore(Idini cyangwa itorero)nanjye ndavuga nti nditeguye nyagasani wantuma,arambwira ati genda ujye kuri  uriya mugore(Kiliziya Gatolika)umubwire uti,abana banjye ubafashe nabo cyane kandi bishwe ni nzara igihe kire kire iyo baje gushaka amafunguro nta bwo babona ubafungurira kuko wihaye kunkorera umurimo kandi utabishoboye.

None ngiye ku kwambura abana banjye mbahe undi muntu ushobora kubarera kuko wakunze iby’isi cyane,maze ufatikanya iby’isi ni juru nyamara ukirirwa ubeshya abagana yuko uba uri kubashakira iby’ijuru nyamara wibereye mubucuruzi.Dore igihe kirageze ngo nkwambure ubusa ukorwe nisoni nk’uko wazinkojeje kuko abo bana banjye wanga gufungurira ku gihe cyateganijwe ntakabuza nubundi nzabakwambura mbahe undi ushobora kubafungurira kumasaha cyangwa ku gihe cyateganijwe uko niko Uwiteka avuga.

Maze ijambo ry’Uwiteka riambwira riti,mwana w’umuntu,jyenda wake uriya muzamu imfunguzo bari baramuhaye aziguhe maze uzajye ukingurira ubwoko bwanjye igihe cyose buzajya buza gushaka amafunguro mu nzu y’Uhoraho.

Nuko ndagenda mbikora uko ijambo ry’Uwiteka ribintegetse,nsaba wa muzamu za mfunguzo ngira amahirwe arazimpa nanjye ntangira uwo murimo wo kulinda ibyasezeranijwe ubwoko bw’Imana ishobora byose kugirango bazajye babonera amafunguro ku gihe cya teganijwe uko niko Uwiteka ategetse.

Ndabwirwa ango uwo mutegarugori ngo yashyizeho amategeko nagategeko ngo kandi baramutinya ngo kubera yuko abantu bose baramwubaha cyane kuko arumukire(akize cyane)ku bw’ibyo ngo nta muntu wamutinyuka kumubaza impamvu yimana imfunguzo z’urusengero ngo hakingurwe hakiri kare maze abantu babonere amafunguro ku gihe cya teganijwe.numva abakozi be bavuga ngo uramutse uhingukije yuko abantu batabonera amafunguro ku gihe,ngo ushobora kugira ibyago bikomeye cyane ntihazagire numenya irengero ryawe.

Nuko rero kubera yuko yigize ikigirwamana dore nanjye ngiye kumukuraho cyangwa kumwambura izo mbaraga akangisha abantu kugirango asigare ar’umukene ubwo butunzi akangisha abantu bigatuma bamutinya ngiye kubumwambura kugirango amenye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bwanjye bwishwe n’inzara n’inyota uwagombaga kubugaburira yabwicishije inzara n’inyita,kandi nyamara ibifungurwa bihari,none nanjye uko yagenje ubwoko bwanjye nanjye niko nzagenza ngiye kumwicisha inzara n’inyota kugirango yumve uko yagiriye ubwoko bwanjye ko byambabaje maze nawe yumve uko inzara iryana ndetse anamenye uko inyota imera kuko kuva uwo mugore yabaho atigeze kumenya izina ryitwa inzara cyangwa izina ryitwa inyota uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni ufite inzara ndende cyane zisumba izingwe nk’inshuro (7);nerekwa haza icyuma gica izo nzara,ndabwirwa ngo nimfate uko kuboko kwiyo dayimoni kugirango izo nzara (2);z’amaboko uwo mudayimoni ushinzwe kurwanya abakiranutsi akoresheje izo nzara zamaboko agenda azishinga mu mubiri hose ashaka kwica ubwoko bw’Abakiranutsi ariko ukuboko kw’Uwiteka kukababa hafi.

Nuko nerekwa urwara rw’ukuboko kwa mbere ndagufata maze ka kuma gakaze cyane gakeba ahabiri gahita gaca urwo rwara ruvaho,yaba dayimoni sinabashije kuyibona mu maso,yaba uwacaga inzara nawe sinamubonaga usibye kumva ijwi ryantegekaga ibyo ngomba gukora,ubwo bya byala byose buracibwa usibye urwo rwaka rwabaga rufite urundi rwaka ruri imbere narwo ndabwirwa ngo ndukure ruvemo ndarukura ruvamo uwo mudayimoni asigara ahongaho atagifite inzara zo kurwanya ubwoko bw’Abakiranutsi.Nuko ndabwirwa ngo abakiranutsi babonye agahenge kuko uwo muzanyagwa yari yabarembeje uko niko Uwiteka akora.

Nerekwa yuko inkozi zibibi zongera guterana zipangira abakiranutsi kugirango zibajujubye,(police,Abasirikare,abarozi,abicanyi izo nkozi zikibi zose ziraterana ziyobowe numukuru wabo ushinzwe kugirira nabi abo bashinzwe kuyobora.Maze baravuga ngo mugenda mubatotoze mujye mubaka intonorano kugirango baruhe mu mutwe bareke gukomeza kwizera Imana yabo kuko iyo Mana niyo iduteza ibyago nabo ntitugomba kubaha agahenge habe nagato bagomba kubyishura.

Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,wumvise imigambi ya satani nabagaragu be,uwo niwo mugambi bagiye wo kujujubya abakiranutsi bo mu gihugu cy’IBABYLON none ube maso kandi wirinde cyane kuko harahagazwe nahumugabo ugasiba undi kuko ibi bihe bikomeye nuko rero burira bene so kugirango babe maso batagwa mu mutego w’umwanzi kuko ibihe bishyize kera ngo Uwiteka yiturire abanzi be ibyo bamukoreye.

Nuko menya yuko kumurwa mukuru w’IBABYLON ibintu bitameze neza,ntuma intumwa kujya kuneka maze ngo igaruke ize imbwire uko byifashe iragenda igezeyo isanga umurwa wose utajyendwa wuzuye abazimu nabadayimoni bafata igiti icyatsi byise nta nakimwe basiga ngo nuko inyamaswa y all igiye ivuye mu butaka ngo igiye kuza bityo hazagira uzavaho ayikomeretsa ntitwazabona icyo twasobanurira isi.

Maze ndabwirwa ngo,aho niho umwuka w’inzika yabadayimoni utegeye abatariho urubanza bagiye kugubwa gitumo n’umwanzi bo batazi yuko bapangiwe gutabwa muri yombi kandi nta cyaha bakoze,nyamara uburire ubwoko bw’Uwiteka buri muri icyo gihugu bwirinde cyane iyi minsi nimibi nibura barindire iyo nyamaswa ibanze ihite yerekezo mu gihugu cya Uganda maze murebe yuko mwakongera guhumeka uko niko Uwiteka avuze.

19th Nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tegura komite y’abantu bizeye ijambo ry’Uwiteka Imana abo nibo bazajya batunganya ijambo ry’Uwiteka Imana bakarishyira mu bubiko bwateganijwe ubwo muzaba mu maze kugera muri gakondo yabakiranutsi.Dore umurimo wabo uzaba uwo gukurikirana ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’umugaragu w’Uwiteka kugirango bajye batandukanya ijambo ryasoye,niritarasohora.

Abo bantu uzatoranya bazabe arabantu bakurikiranye ijambo ry’ubuhanuzi kandi bubaha Uwiteka bagatinya ijambo rye,bazabe arabantu badakunda iby’isi,bicisha bugufi,batamenyera ijambo ry’Uwiteka cyangwa ngo bashake kumenyera umuragaragu w’Uwiteka kubera kwicisha bugufi,abo nzabagira abakomeye muri iyi ya none isi yose izamenya yuko bakorera Uwiteka Imana yabakiranutsi urubyaro rwabo ruzaba urwanjye nzababera ubutunzi nzabagwizaho icyubahiro ubutunzi kuko nta cyo bazifuza muri iyi nirimeye kandi igikomeye muri ibyo nzabagwizaho amahoro masa masa uko niko Uwiteka avuga.

Nuko nerekwa abo bagize iyo komite maze kubatoranya mbona bahawe ijambo ry’umuzingo wigitabo maze uhindukamo umutsima mwiza kandi munini maze bur’umwe akajya agend arya agahanga yamara guhaga undi agakurikiraho bagenda bafungura ariko basimburana mbona abantu benshi bifuje kuba nkabo kuko bakoreraga hamwe kandi batinya Uwiteka Imana yabakiranutsi.Bari bahuje umutima ubwenge nibitekerezo byose byari hamwe.Nerekwa abgize kugendana n’umugaragu w’Uwiteka maze bagatandukanira mu nzira agaza gukomeza wenyine,batangira kwicuza bavuga bati,intamenya irira kumuzira iyo tuza kumenya ko aruku bizamera natwe tuba turi muri bariya bene data none reba dusa nabaciriweho iteka.Nuko numva ndababaye cyane nibagirwa ibyo bankoreye byose maze ijamb o ry’Uwiteka rirambwra riti,mwana w’umuntu,ntubabare kuko buri muntu aziturwa ibihwanye nibyo yakoze nuko rero abizeye ijambo ry’Ubuhanuzi bakarifata nk’aho ar’Uwiteka wavuze uko niko Uwiteka abituye kuko baryizeye batamuzi ndetse nuwarihanuraga bari bataramubona none kuko baryizeye reka bibare uko babyizeye.

Nuko numva mbababjwe na mwene data umwe Uwiteka aherutse gukura mu murimo amwereka mu iyerekwa yuko akuwe mu murimo wa data ubwo yabimbwiraga nirinze kumubwira yuko akuwe mu murimo kubera yitaye ku byisi cyane kurusha uko yita kumurimo w’Imana,nsigara nsaba Imana ngo imugirire neza nibura niba bishoboka azabone ubugingo bene data bakundwa ibintu birimo kugenda birushaho gukomera kuko bene data benshi kugeza magingo aya,ntibaramenya yuko cyangwa ngo bemere yuko ubutabera bw’Uwiteka Imana bwatangiye mu itorero ry’Imana ninayo mpamvu abantu barimo kugenda bajonjorwa bashyirwa kuruhande abantu bakabira ibikino.

Nongera kwibuka undi mwene data twakoranaga umurimo uri kumugabane w’Uburayi,Uwiteka yamuhishuriye inshuro nyinshi zirenze (3) ko atazajya mu ijuru namuburiye yuko afitanye n’Uwiteka urubaza rwo kwizera,nta kuntu waba uvuga yuko wizera ijambo ry’Uwiteka ngo nurangiza ngo utinye abana bab’abantu ngo nuko bica umubiri nyamara ijambo riratubwira ngo tuzatinye abica ubugingo,ariko ntituzatinye abica uyu mubiri numva nawe nongeye kumubabarira none Uwiteka abongere kwizera ijambo rye,ngo kuko byanditswe ngo”NTAKWIZERA NTAKUNEZEZA UWITEKA”.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar