OCT 27, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ko,umugisha umaze gutunganywa,kandi umulima wamaze guhingwa kugirango utunganywe.Mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,araje azanye umupila wa unyuzwamo amazi yo kuhurira imbuto zimaze guterwa.
Nabonaga afata umupila agahuhamo umwuka maze amazi agasohokamo.Nyamara ntabwo uwo mupira warufite aho uhiriye na mazi akorwa na bana b’abantu,ayo bajya bakoresha bacisha muri pipeline maze mbona asukuriye imbuto zamaze guterwa mu mulima ako kanya zihita zuramera kandi zihita zikura.
Ndazamuka njya murutoki rwali haruguru njya kurebamo ko rwaba rwazanye ibitoki byo gusarura byaba bimaze gukomera.Mbonamo ibimaze gukomera,ndetse bitangiye guhishira,cyangwa bitangiye gushya!
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kirageze kandi kirasohoye kuko igihe cyo kwakira umugisha kirasohoye nk’uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabivuze uko niko Uwiteka avuga.
OCT 28, 2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zagiye imigambi yo gukora ibishoboka byose zikakubona zikaguta muri yombi.Zateguye ahantu hatatu zizajya zikwimura zijya kuguhisha kugira ngo ziyobye uburari kuzageza igihe zizakugirira nabi zakakurangizamo ubugingo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunsanga cyane,riransobanurira imigambi yabo yose,ariko bakiri murizo gahunda mbona abampigaga mbahaye ibiceri [30] by’amashillingi barabyakira,maze bakimara kubyakira,ijmabo ry’Uhoraho rirambwira riti,ubasigiye ubukene bwose bari baraguterereje uko niko Uhorao Uwiteka Nyiringabo avuga.Ndabwirwa ngo,kubiringira Uwiteka siko bizahora,kuko atazabura kurwanirira intore ze,uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijamb ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho,maze rirmabwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara yakomeje umurego kuko umaze kumwangiriza cyane imigambi yeyose kuko washyize ahagaragara iigambi ye yose yogushimuta umugongo w’Umwami watanze,aho yashakaga kumukoreraho imihango ye,kugirango arambe ku ngoma.
Iyo migambi imaze kujya ahagaragara,gahunda ze zose zahise ziburizwamo kandi yahise acika intege,ubu rero yarahiye,ngo ntazarya ntazaryama atabonye igihanga cyawe!Ariko umubwire uti,mwana w’umuntu,wabeshye umutima wawe uwumanika mubushorishori bw’INYENYERI maze wibwira yuko nta Mana iriho usa naho wiremye,ariko umva uko Uwiteka akubwira,yaravuze ngo,azakuzamura akugeze mu buhsorishori.
Narangiza akumanureho agukubite hasi nk’uko yakubise hasi umurwa w’IBABYLON kugirango umenye yuko mu Ijuru har’Imana Uwiteka Nyiringabo utajya anegurizwa izuru,kandi ko,ar’umunyembaraga zitangaje,akaba ari we waremye isi nijuru uko niko Uhoraho Uwiteka abivuga.Nuko rero rekeraho kubeshya uutima wawe kuko igihe cyawe kirageze kandi kirasohoye naho wakoresha imbaraga zingana zite,Uwiteka azajya aziburizaamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti mwana w’umuntu,dore bagiye kureba abantu bose baguhamagara kugirango abe aribo banyuraho kugirango bazabone uko bagucakira.Nuko rero ugire ubwenge maze ugenze kwa kundi wajyaga ubigenza,kugirango utagwa mu maboko ya banzi bawe,ari nabo banzi b’Uwiteka Imana yawe.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’IBABYLON hagiye kubaho ubukene bukabije cyane,kandi muri icyo gihugu ntawuzafasha mugenzi,usibye ko,nubundi bari basanzwe badafashanya,ariko noneho hagiye kubaho ibikomeye cyane,ku buryo butigeze kubaho mu isi yabazi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore bateguye ba COMMANDO bagiye ku guhiga hasi no hejuru,ndetse babahaye nabasirikare bazajya babafasha kugirango baburizemo umuntu wese washaka kubyitambikamo.Ariko ntutinye kandintugire ubwoba kuko umulinzi wawe n’Uwiteka Imana yo mu Ijuru,kuko buri gihe atajya akoresha amaboko ya bana b’abantu,afite inzira nyinshi zirenga 1000 yakoresha zo kugukiza.
Ariko ibyo byose bakora birasa no gushinga umuhunda ku kirenge kuko bitazabahira,cyangwa ngo bibatunganire kuo barwanije ijambo ry’Uhoraho bibwira ko bazamunesha nk’uko izo nkozi z’ibibi zihora zibyibwira,none ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ribageze ahaga ribasohoreraho kuko badashobora guhagarika ibyahanuwe ninako nibindi byose nabyo bizabagendekera niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore ibyo wahanuye byose ku gihugu cy’IBABYLON, bigiye gusohoza umurimo wabyo,inyamaswa zimaze gushira kubera amapfa yo mur’icyo gihugu aturuka ku byaha byabo,nuburiganya bwabo,kandi rero nibwo bigitangira,kuzageza ubwo ikiremwa cyose gituye mur’icyo gihugu kizareba hejuru kikamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.Nerekwa icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON William RUTO, avugana uburyarya cyane ko ibyo umukuru w’igihugu yanyujije mu itanaza makuru ry’amashusho Uhuru Kenyatta byamubabaje cyane,ariko ukabona abivugana uburyarya no kgaragaza yuko byamuhagaritse umutima.
Numva aravuze ngo,agiye gufata iminsi [14] ya karuhuko kugirango abashe kwisubizamo imbaraga,naho yagiraga ngo ajye gutegura urugamba neza rwo guhangana na mugenzi we,ugiye kwinjira mu butayu bugufiya,akaba adateze kuzapfa abonye manda ya ll kuko inteko y’Ijuru yamaze kumuciraho iteka kubera uburiganya bwo gukiranirwa no kuba yaramennye amaraso atariho urubanza kandi akaba atarigeze agaragaza umutima wo kwihana kuko yiringiye Ifeza n’Izahabu.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za Rwasiri zirimo CTP.MUYENZI, wakoraga mu mbauye gaciro waje kwmurirwa mu kigo cya ISSAR, agiye koherezwa IBABYLON, hamwe nizindi za magigiri azanywe no guhiga ubugingo bwawe,kandi azaza yitwaje ijambo ry’Uwiteka,yigize umuvuga butumwa,kugirango atazamenekana ko aje mu kazi niko Uwiteka avuga.
Nerekwa hamanuka abadayimoni bagiye kuza gutwara abagabo babandi bubatse ingo,kandi bazatwara abagabo bafite abagore bakijijwe kugirango abafasha babo bareke gukomeza gusenga Imana yo mu ijuru kugirango umwanzi Satani abone uko yigarurira imitima yabo niko Uwiteka Nyirirngabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze ndabwira ngo,mwana w’umuntu,dore CPT.MUYENZI witwaza gukorera Imana,ntabwo yakebwe icyo ambariyeho,burira abantu bose bakora umurimo w’ubushumba nabavugabutumwa,ko umuntu wese udasilamuye adakwiye gukorera Uwiteka kuko uwo yitwa KAFIRI,akaba adakwiye mu bwami bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’horaho rikomeza kunzaho cyane,nerekwa ndi mu ishuri ndikumwe na banyeshuri twigane muri KIST,mbona turangiza amasomo twigaga,ariko mbona ko dusigaje kwandika igitabo (Memoire) mbona abanyeshuri twiganaga basa naho bananiwe kwandika (Project) maze mbona umwalimu arimo kubabaza niba btazandika igitabo,kandi bidashoboka ko,warangiza amasomo ngo unanirwe gukora (Project)
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyeshuri mwiganaga bamaze kubona yuko hagiye kuba intambara muri gakondo ya bakiranutsi,kandi bakaba badafite ubuhungiro,banze guhunga hakiri kare,bikundira intonorano,none dore igihu cyirabura kibamanukiyeho uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ijambo Gen.James Kabarebe yavuze yuko umuntu ushaka guhindura ubutegetsi,ngo arashaka gukora genocide,ryateye abanyarwanda ubwoba cyane,asa naho yemeye yuko hagiye kubaho intambara kandi ko,niramuka ibaye bakazica abantu.Iryo jambo rikazamugaruka kandi rizamujyana mu nzu y’imbohe ikindi kandi nibwa buhanuzi bwavuze ko,Gen.Kayumba Nyamwasa azarwana na Gen.James Kabarebe akazamunesha.
Ijambo ry”Uhoraho rikomeza kunganiriza,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyahanuwe bigeze mu irango ryo mu rurembo rwa gakondo ya bakiranutsi.None abasigaye muri gakondo bemeye kuba inkoma mashyi ningaruzwa muheto z’umwakagara bose bamaze kubona iherezo ryabo,none babuze aho berekera ngo bikize ibigiye kubabaho mu isi ya bazima.Nyamara baraburiwe ariko babifata minenengwe banga kumvira ijambo ry’Uhoraho,none igicu cy’umukara kirabagwiriye kandi ntaho bafite ho kucyihisha ngo bakize ubugingo bwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
The words of the Lord come from heaven, and tell me, son of man, thus is the Lord’s word says. The word was written on board, “Rhema word called”, “AN OFFER”: According the research it means that, an offer present for acceptance, or rejection, or consideration. Express willingness to do something for someone. An expression of willingness to do or give something. An amount of money offered. A specially reduced price.
Save
Save
