Uganda: Hatahuwe inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda
Mu majyaruguru ya Uganda hatahuwe indi nkambi nshya ikorerwamo imyitozo ya gisilikare n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, k’ubufatanye n’abagize leta ya Uganda.
Aya makuru Rushyashya yahawe n’umwe mu bakorera urwego rw’ubutasi aho muri Uganda, agaragaza ko mu mezi make ashize habonetse amakuru ko Maj. (Rtd) Habib Mudathir na Capt (Rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR, bajya mu mutwe mushya w’ingabo ukorera hafi aho bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.Aba ba officers bakorera leta y’uRwanda.Maj. (Rtd) Habib Mudathir na “Capt (Rtd) Sibo Charles”

Itohoza rya Rushyashya ryabonye ko abo bombi ubu bashinzwe gutangiza inkambi nshya ikorerwamo imyitozo ya gisilikare hafi y’umupaka Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Iyo nkambi nshya y’imyitozo ikorana n’indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Uyu mugambi kandi urimo n’inzego z’ubutasi z’Ubufaransa na Uganda biri inyuma y’ibi bikorwa byose byagisilikare by’abarwanya leta y’u Rwanda.
Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi za Uganda avuga ko abo basirikare babiri Habib na Sibo, bagerageje kenshi, kwiyegereza bamwe mu bahoze mu gisirikare mu cy’u Rwanda (RDF) ngo babasange mu nkambi yo muri Uganda, bikaba ibyubusa.
Twabonye kandi amakuru ko Rugema akorana n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare, CMI, ibikorwa byabo bigakurikiranwa na Minisitiri w’Umutekano, Lt. Gen Henry Tumukunde we ugeza amakuru by’ako kanya kuri Perezida Museveni n’Umuvandimwe we Gen. Salim Saleh.