Umwana w’umusita,akomeje kugundira intebe y’ubutegetsi ntabwo ashaka ko yasimburwa nundi munyayuganda ubifitiye ubushobozi,ariko ntabwo abahima ubwoko M7 akomokamo bashobora kumwemerera yuko yakomeza kubayoboza agate uko yishakiye.
Abana bacu bazadusimbura?
Ntibiramenyekana ko,bakoresheje ya marozi yabo bajya bagura mubushinwa bwitwa Rasine,cyakora biracyekwa ko,yaba yanizwe na Bacommando ba M7,amakuru avuga yuko,banze kumwicira mu gihugu kugirango intambara idahita ihaguruka igateza imyigaragambyo yahita ikura M7 kubutegetsi.
Biravugwa yuko ngo M7 yahisemo kujya kumwicira hanze,kugirango baburizemo amaperereza,amakuru kandi akomeza avuga yuko akimara kugwa muri hotel yararimo,bahise bashyiraho ubulinzi bukomeye kugirango hatazagira uza gukora iperereza mbere yuko leta ya M7,iburizamo ibimenyetso.
Iyi nkuru yurupfu rwa Minisitiri w’ umutekano w’ Igihugu , Gen.Aronda yashimangiwe cyane na Brig.Gen(Rtd) Kasyire Gangwa mu kiganiro yagiranye na NTB Tvs kuri iki Cyumweru taliki ya 13 Nzeli 2015.
Uyu mujenerari yareruye avuga ko we n’ abagenzi be biteguye guhorera uwahoze ari umuyobozi wabo Gen. Aronda Nakayirima.
Muri icyo kiganiro cyabaye n’ ijoro gikurikiranywa n’ aabantu benshi, Brig.Gen Gangwa yatangaje kandi ko hashize iminsi mike cyane ku murongo wa telefoni , Abantu bo mu nzego z’ iperereza batera ubwoba Gen. Aronda ubwoba ku mushinga w’ indangamuntu.
Gen. Aronda yigeze kuba Umugaba Mukuru w’ Ingabo za Uganda yapfiriye muri Dubai ku wa Gatandatu taliki 12 Nzeli 2015, aho yagiye avuye muri Koreya y’ Amajyepfo aho bivugwa ko yari yagiye mu butumwa bw’ akazi urebana n’ indangamuntu.
Biravugwa yuko,ngo Gen.Aronda yarabangamiye M7,kuri manda ya 2016 kongera kwiyamamaza kugirango azaveho asimburanwa kubutegetsi n’umuhungu we,Gen.Muhozi.
Iyo gahunda akaba ayihuriyeho,n’umwakagara nawe ushaka gusigira umuhungu we,LT.Ivan cyomoro,uterejwe kuzaba Umwami w’Abega nyuma ya 2034 umwakagara amaze gusaza butyo ubwami bw’Abega bugakomeza gushing imizi.