Reka tugerageze kubagezaho ibitekerezo bikubiye mu mikorere y’urwego rw’ubumaneko ruba rushinzwe kugigira abanzi bigihugu ariko atari babandi umwakagara ajya avuga,ubundi abanzi bigihugu bavugwa n’igihugu gishobora gutera ikindi nk’uko umwakagara yateye igihugu cy’abaturanyi cya Republika iharanira demokarasi ya Congo bakunze kwita DRC.
Uwo niwo murimo wa za maneko ,ubusanzwe zibamo ibice (2) igice cya mbere ni urwego rushinzwe umutekano wo hanze rwitwa «External security Service»(ESS) ariko bietrwa nizina nyirizina urwo rwego rw’igihugu uko bashaka kurwita urwo nirwo rwego rukomeye ubusanzwe rukorwamo n’abantu bize amashuri ahagije kandi babahanga batari abaswa mu ishuri.
Ikindi bagenderaho mu bihugu byateye imbere muri demokarasi,ibyo bihugu bikaba bifite ubutabera bwigenga,n’itangaza makuru ry’igenga,bareba ibijyanye n’amasomo umuntu yize muri kaminuza ‘facurity‘ aha twavuga nk’ishami rya Philosophy,na sociology ,psychology, ibindi bisigaye bagenda babakorera amahugurwa babigisha amasomo nyirizina ajyanye nuwo mwuga.
Ikindi gice n’igice gikorera mu gihugu imbere cyitwa «Internal Security Service» (ISS) gishinzwe kumenya umutekano w’imbere mu gihugu iki gice kirakomeye cyane kuko gikurikirana abashaka kuzambya igihugu kirwanya za magendo,ubusambo bukoreshwa n’ikaramu yabize no kuneka inzego za leta ziba zikora ibinyuranije n’amategeko abarya za ruswa,abanyereza umutungo w’igihugu urabona ko muri uru rwego ntaho bahuriye no kwica abantu mu nshingano zabo kuko icyaha cyose gihanwa binyuze mu nzira yamategeko.
Kandi uwakoze icyaha agahabwa igihano bigatangarizwa abaturage binyuze mu itangaza makuru ryigenga kugirango abaturage barusheho kumenya ibikorerwa mu gihugu binyujijwe muri iryo tanganza makuru tumaze kuvuga haruguru.Ariko iyo abaturage batangiye kwicwa n’ubutegetsi buriho kubera ko abaturage batemera leta ibayoboje igitugu aho niho wumva ko umutegetsi runaka ayoboza abaturage igitugu. Muri ibi bice byabashinzwe gutata abanzi bigihugu cyangwa abakora ibyaha nkana babigambiriye,habamo urundi rwego rutazwi rushinzwe kwica abantu baba batumweho na leta aba bicanyi uzasanga ahanini arabacuruzi bakomeye bikorera ubucuruzi kugiti cyabo busa na za magendo udashobora kumenya imirimo yabo Aba nta mushahara bahabwa usibye ko bemererwa kwinjiza ibintu mu gihugu
Ubwo burozi harubwicira umunsi umwe bwitwa ubutaraza,hari ubwicyumweru,ukwezi,umwaka biterwa nuwo bashaka guhitana babukoresha muri za restaurant na za hotel no mu tubari ahantu hahurira abantu benshi,abagore bakora iyo mirimo harimo abagore batagira abagabo cyangwa se babafite,indaya,n’abakobwa beza basa neza bashobora gukurura abagabo
Ariko ubusanzwe ibihugu byateye imbere usanga abakora uwo murimo nyirizina bahabwa ako kazi ko kugigira bagashakirwa aimirimo muri ayo mahotel kugirango biborohere kuneka neza badakorana igihunga,ntabwo bafata umuntu usanzwe ukora muri iyo hotel ngo ahabwe uwo murimo atarabyigiye!
Ngirango mujya mubona za filme zigaragaza inzigo z’ubumaneko uburyo zikinwa ibyo byose bikorwa kugirango umurimo w’ubutasi urusheho kugenda neza,ntabwo ubusanzwe umurimo w’ubutasi cyangwa igisirikare biba ar’iby’umuntu ku giti cye,biriya biba iwacu mu rwagasabo byaturutse kurwikekwa rwatewe na M7 utarashakaga ko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bamurusha inguvu bituma ashaka umunyantegenke nka Paul Kagame amwigisha kuzajya yica abo ashaka amwereka ko arabanzi be.
Ibi yabikoze nyuma yoguhitana Gen.Gisa Fred Rwigema utaraniganwaga ijambo ,kandi akaba yar’intwari mu byo yakoraga,uyu muco watangijwe nubunyeshyamba ndetse bageze no muri leta bashima ko uwo muco wakomeza kuko ntabwo bari bararwaniye abaturage nk’uko babitubeshyaga ahubwo bari barwaniye ubutegetsi kugirango bibonere imibereho. Abantu bari bagerageje gusa naho bubaka urwego rw’ubutasi nabyo bitari cyane kuko byari bicyubakiye kucyenewabo nibura Gen.Nyamwasa yari yagerageje,Gen.Kalenzi Karake nawe yaragerageje,Col.Patrick Karegaya nawe yaragerageje nubwo akenshi bavangirwaga nashebuja “umwakagara”.
Nyuma ya Kayumba na nyakwigendera Karegeya bamaze kuva mu nzego z’ubutasi bw’igihugu inzego zubutasi zagiye zihuzagurika cyane ndetse zagiye zirangwa no kwivuguruza no gutanga amakuru atariyo bishoboka bite ko watanga amabwiriza yo kwica umuntu maze ukisanga ikiganiro cyawe cyose cyarafashwe icyo wakoreye kuri telephone kikabikwa?Ibyo bigaragaza ubuswa bwabakora uwo murimo. Umuhanga mukuneka ubusanzwe yirinda ko mu byo akora hashobora gusigara ikigaragaza ko yaba afite uruhare mu gikorwa kiba kigiye gukorwa!
Ikindi ni uko umuhanga mukuneka ageraheza gukorera impande zombi cyane iyo umaze kubona ko ubutegetsi ukorera arubutegetsi bw’igitugu budakorera abaturage.
Wirinda kugaragaraza ko ubwo butegetsi ubunenga,ariko kandi ushaka uburyo ukorana n’inzego zindi zabarwanya ubutegetsi ndetse ukajya utanga amakuru mu itangaza makuru nk’uko bamwe bajya baduha amakuru ugasenya leta kandi uyirimo kugirango ubwo izarimbuka uzabe waritegenayirije utazarimbukana nayo. Aba banyamakuru nabo ntukwiye kubaha amaziya yawe yose kuko har’igihe aba banyamakuru nabo bamera nk’abanyapolitike bagatangira kurya intoryi z’intonorano urumva ko iyo bibaye bityo umutekano wawe uba ari mucye cyane kuko ushobora kuhasiga ubuzima bwawe ,ariko na none gutinya ngo umuntu ashobora kuzahinduka nabyo n’ubugwari iyo ni kamere y’umuntu ashobora guhinduka cyangwa ntahinduke biterwa n’inyungu abifitemo.
Urugero umuntu waduhaye inkuru yitwa «KANJOGERA YARAZUTSE BIBAMENYA AGIYE KUVA KU NGOMA»,n’umuntu waduhaye iyo nkuru yandika e-mail yitwa Eva na Adam urabona ko yatanze inkuru ariko ntabwo twigeze tumumenya kandi yayitanze neza cyane message ye ayigeza kubasomyi nk’uko yabyifuzaga. Ubundi kuba icyo ugamba kuba cyo umuntu arabivukana,urugero usanga ibyo wize mu ishuri bidakoreshwa niburi 50% mu buzima bwa buri munsi,ahubwo usanga ubwenge karemano yavukanye niho usanga bavuga ngo”You can’t be intelligence without intelligent”bishatse kuvuga ko udashobora kuba maneko cyangwa magigiri utarumunyabwenge karemano wavukanye.
Niba uziko uri muri gakondo yakiranutsi,kandi ukaba uziko ujya utanga ibitekerezo kurubuga nkoranya mbaga rwa fb,urasabwa guhindura profiles zawe,kuko umwanzi azakugwaho gitumo utabizi,wibwira yuko kudashyiraho ifoto yawe har’icyo byagufasha ariko ntacyo byagufasha kuko telephone zawe zose zibasha kugaragaza uwo uri we. Ikindi wakora ni uko wahindura numero ya telephone ukoresha ugakoresha izindi numero,ukanahindura telephone wakoreshaga kuko iyo uyishyize muri ya telephone usanzwe ukoresha babasha kuyimenya kubera serial number zayo. Urasabwa gukoresha telephone utigeze ukoreshamo ya numero warusanzwe ukoresha,kugirango kuri network ube mushya,ikindi ukwiye kwirinda ni ukuzajya uyihamagaza babantu mwajyaga muvugana kuri phone warusangwanywe. E-mail zose ukoresha byaba byiza ugiye usiba zimwe mu ma e-mail ukeka ko zaguteza akaga ibyago,amakuba,kuko nta kidashoboka byose birashoboka muri iki gihe usibye kujya mu ijuru namaguru kuko kujyayo ukiri muri iyi isi bisaba kujyayo hakoreshejwe iyerekwa.
Ikindi wakora fungura fb nshya ifite amazina mashya,na numero nshya za phone,maze utunganye profile yawe neza idafite aho ihuriye namakuru agufataho ahasigaye wirinde kuzajya ukoresha pc yawe kuko nayo bashobora kuyikorera tracking ushobora kuzajya ukoresha cyber café.
Byaba bidashoboka wahitamo telephone utazajya uhamagaza ikaba iya fb gusa,kuburyo uzajya uyikoresha kuri fb gusa akaba ariwo murimo wayo,ahasigaye ugatunga iyindi uzajya ukoresha mu itumanaho,ariko iya fb,ukirinda gushyiraho numero za phone za nyazo kugirango batazakugwa gitumo. Iyo bemeze gutyo wirinda kugira inshuti iyariyo yose,ubaho wenyine kuzageza igihe ibyo duhanganye nabyo ubitsinze,bitaba ibyo umwakagara yazakugwa gitumo utabizi ukisanga yaguciye igihanga!
Muri iki gihe cyamarembera y’ingoma yabicanyi,murasabwa kuba maso cyane kuko uko iminsi igenda ishira ninako arushaho kugenda agira uburakari,we atekereza ko bidashoboka Never again,ariko birashoboka kuko siwe uyobora isi. Utegeka isi ashobora guhitamo ko bishoboka na none ugasanga ikizere mwagiriye abana bab’abantu kiyoyotse nka nyomberi,aha rero niho ubwenge buri kuko ibidashobokera abana bab’abantu ku Mana birashoboka.Umurongo ukoreraho wa fb,uwushyira off,kuko iyo ushyize on ukajya uchartinga n’abantu hari indicate yerekana aho uherereye ariko iyo ushyize off ntabwo byorohera umwanzi kumenya aho uherereye!Urumva rero ko hakenewe amasomo menshi kugirango mbere yo gutambutsa ibitekerezo byawe kurubuga nkoranya mbuga har’ibyo ukwiye kubanza kumenya kugirango ubashe kugira umutekano wawe wose wuzuye!
Otherwise uzagubwa gitumo ubu dufite urutunde rwabantu bahisha amazina yabo kuri fb,ariko bakibagirwa ko za phone zabo zerekana aho baherereye cyangwa aho bafunguye fb icyo gihe aho bari baherereye!Guhisha amazina ukagaragaza address zawe wahamagarwaho nabyo ntacyo bimaze.