Feb 8, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona urufi runini cyane ruvuye mu Nyanja rugwa kumusenyi ku nkombe z’inyanja,maze abantu barahongaho batinya gufata urwo rufi(FISH) kuko rwali runini cyane.
Ubwo mu gihe amaze gufata urwo rufi,mbona hirya ye gatoya harambitse ibitoki bibiri by’inyamunyo,mbona umwana w’umuhungu mutoya ari kumwe n’Umuhanuzi aramutuma ajya kureba ibyo bitoke byombi barabitwara babijyanana nurwo rufi uko niko Uhoraho Nyiribihe byose abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,icyagaruriwe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ntabwo kijya gisubira mu badayimoni kuko uwo bari baratwaye imigisha yagiriwe Ubuntu nijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ari maso cyane kugirango acireho iteka izo nkozi z’ibibi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Maze numva iyo nkozi yikibi y’umucyecuru ivuga ngo,imyuka mibi yose bari baroherereje umuryango wanjye yose Umuhanuzi Majeshi Leon wahawe izina n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo izina rya ‘AINESHA’yose yarayishe.
Mbona ubuzima bubi bari baradushyizemo aribo babusubiramo babaho nabi cyane,kugeza naho abari bafite akazi muri leta y’Umwakagara bahise birukanwa kuko uburyo bari barabonyemo akazi ni uko umubyeyi wabo yakoresheje imyuka mibi cyangwa imbaraga z’umwijima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona umuntu uzanye amavuta ya essence ayamena hejuru yicyo kirundo yatsa umuriro bya bigori byose byari bizaniwe Umuhanuzi birakongoka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Jye nari mugice cyabambaye ikote rirabagirana bita (refractor) iryo bajya Bambara bari kumirimo cyane ba traffic iyo bari mu mihanda bahaagrika imodoka ninjoro.
Kandi ubwo na none nari umwe mubahagarariye ibizamini,ariko igihe cyo gukora icyo kizamini sinagirako,kuko ntarimfite ibitabo bya kwandikamo.
Ndasohoka njya kuzana amakayi yo gukoreramo icyo kizamini ngarutse nsanga barangije,maze uwakoreshaga ibizamini yanga kunkoresha ambwira ko agiye muri Lunch ngo nzagaruke ejo kucyumweru(Sunday)niho azakinkoresha.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bari baguteguriye ikizamini bakoresheje za magigiri ariko ubanza bashinze umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka mibi y’Inzika y’Inzigo ihagurukira icyarimwe,kuko yageraga muri [3] harimo numwuka w’Inzigo yumugore,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,inzika y’Inzigo yongeye guhagurukira rimwe kandi irahiga ubugingo bwawe nyamara ntibashobora kububona kuko buhishanywe na Kristo w’Imana Umwami wabakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Iyo nzu yarifite ikibuga cyiza kandi kinini compound,ndetse yari inafite na swimming pool icyuzi cyo kogeramo,ntangazwa ni uko bava mu nzu bakajya kurara mukigunda hanze yurugo.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,ubiba mu mubiri asarura kubora,naho ubiba mu mwuka asarura ubugingo buhoraho.
Mwana w’umuntu,abega bazarimburwa nishyari ryabo!Niki gitumye Masasu ahora agirira ishyari Gitwaza?Ese bose bahamagawe n’Uwiteka kumukorera cyangwa bari hamagaye kugirango bubake izina mu isi ya bazima?Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo umuntu wese utubakiye kurufatiro rwa Kristo agiye gushyirwa ku karubanda kugirango Uwiteka avangure ihene mu ntama uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rigaruka kuri Gutwaza na madame we Angelique mbona batakigira ibitotsi byo gusinzira kuko ubugingo bwabo babuhaye umwanzi wabakiranutsi,nyamara umugabo we yirirwa asengera abantu ngo babone ibitotsi kandi we nta byo yigirira.Ndabwirwa ngo mubwire ngo,mbese kuki usengera abandi ubasabira ibitotsi kandi nawe ubwawe ari ntabyo ugira?Wakabaye ufite imbaraga z’Uhoraho,ntiwakabaye ubanza kwisengere kugirango nawe ubashe gusinzira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com
