Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews aturuka mu gihugu cya Kenya mu mukuuru wa Nairobi,aravuga yuko ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta bwamaze gutegura amabasirikare bavanze na ba Police bagera kuri [60] maze bahabwa amahugurwa ko bakwiye kugenda iruhande rwa RAILA Ondinga kugirango bazateze umutekano mucye mu gihe bazaba bari kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Ayo m yatangajwe nibitangaza akuru byo muri Kenya,kandi amakuru bakaba bayahawe na RAila ubwe ku giti cye.Andi makuru yatangaje avuga yuko company ya KPMG yahawe ikiraka cyo guhanagura cyangwa gukura amazi ya bantu bapfuye kandi bari kuri lisite y’itora,RAILA we ubwe yohereje ubutumwa bugufiya kuri numero ya IEBC 70000 hanyuma ashyiraho numero yirangamuntu y’umuhungu we witabye Imana mu mwaka wa 2015 ako kanya bahita bamuzanira ubutumwa bwerekana aho azatorera.
Nyamara taliki ya 9 kamena 2017 batangarije itangaza makuru ko bahanaguye miliyoni 2.300 bya bantu batoraga barapfuye.(GHOST VOTERS) aya makuru akaba yateje imidugararo ku buryo bukomeye aho RAILA utavuga rumwe na leta yongeye gusaga komisiyo ya IEBC ko hakwiye kongera gusubiramo igenzura ryamazina ya bantu bapfuye bajya bazuka kumunsi wa matora bagatora barangiza bagasubira ikuzimu bakiryamira.
Amakuru akomeza avuga ko,iyo company yahaguye ihumbi 88,0000 bya bantu bajyaga bazuka bagatora barangiza bakisubirira mu mva zabo ubuzima bugakomeza.Amakuru inyangeNews dufite ni uko komisiyo ya matora IEBC iri mu bibazo bikomeye cyane kuko ejo nimugoroba inyangenewss.com ivugana numwe mu bayobozi bakuru ba IEBC yamubajije impamvu batangaje amakuru yuko bahanaguye abapfuye kandi batabikoze!
Maze asubiza inyangeNews yuko atasubiza ibyo bibazo ngo kuko hari abantu babishinzwe gutanga amakuru ngo we nta bwo ashinzwe cyangwa kuba yemerewe kuba yagira icyo yavuga.Ariko yongeraho ko ngo niba bishoboka ikinyamakuru cyajyayo ku biro byabo mbere yuko dutangaza iyi nkuru bakaduha amakuru arambuye.
Ikigaragara ni uko amatora ashobora kuzabyara intambara nimba Uhuru na jubilee niba batikosoye ngo bemere ubushake bwa baturage,ubanza baashobora gusubizwa murukiko rwa ICC mu gihugu cy’UBUHOLANDE.