Home Uncategorized Kiliziya gatulika igiye guha umuhanuzi intonorano kugirango areke guhanura ijambo ry’Uwiteka Imana...

Kiliziya gatulika igiye guha umuhanuzi intonorano kugirango areke guhanura ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi!

0

02nd Nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe kirageze ngo wiyambure ubuhumane bwakubayeho akarande kuko umugabo mwabanye mu gisirikare no ku Gisenyi witwa Ernest w’Umurundi uwo nguwo yagize uruhare rukomeye muguhumanya ubugingo bwawe nubwo utabimenye.Dore ukimara gutandukana nawe yahuye n’umuhanuzi-kazi maze amuhanurira yuko yahumanije umugaragu w’Imana,amutegeka kuza kugusaba imbabazi ko naramuka atabikoze atazigera agira amahoro ndetse ko nta mugisha w’Imana ateze kuzabona.

ErnestIcyo gihe yazanye na Ndori nawe utuye ku Gisenyi amuherekeza kuza kugusaba imbabazi,ariko imbabazi yagombaga gusaba n’izuko yari yari yaraguhamanije kubera ishyari yakugiriraga kandi wowe waramugiriye neza,none kora amasengesho amasaha 24 hours maze urimbure izo mbaraga zabadayimoni zikomeje kugukurikira uko niko Uwiteka avuze.

Nuko nkomeza kujyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ndi kumwe nuwo Ernest,maze nerekwa mwambura umugisha wanjye yari yarigaruriye nerekwa mbova mva kurugerero bisobanura kubohoka kuko igisirikare kigereranywa no kuba mu nzu y’imbohe,cyangwa kuba warahumanijwe iyo ukivuyemo uba ubohotse cyangwa uhamanutse!Nuko nerekwa Malaika w’Uwiteka Imana yari yaje ku nkura muri icyo gihome cyabadayimoni nerekwa Ernest asigara amara masa kandi Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu uriya Ernest nta teze kuzabona umugisha kuko yavumye ubwoko butavumika ku bwi byo aravumwe kuko yahawe uburyo bwikwihana  arangije ntiyihana ibyo yagombaga kwihana ahubwo anyura kuruhande niyompamvu nyuma y’imyaka 13 Uwiteka yongeye kwibuka kugira nabi kuko yongeyeho ni cyaha cyo kwiyitirira izina ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi nyamara abavuga iryo zina bakwiye kuva mubidatunganye uko niko Uwiteka avuga.

Mu gihe mvuye mu iyerekwa ndangije kwandika ibyo nari mbwiwe nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwire uriya mu byeyi musigaranye mu murimo w’Imana uti,umukobwa wawe yatangiye akazi gashya yakubwiye yuko Uwiteka ariwe wamuhaye akazi ariko s’Uwiteka ahubwo yakoresheje imbaraga z’umwijima kugirango abone uwo murimo.

Umubwire uti,umukobwa wawe Muthon Lydia yagiye mubapfumu bamuha imbaraga z’umwijima bamutegeka kujya mu marimba kujya kuryamayo arangije asabwa kuzana igitaka cyo mva yabapfuye bo mu marimba ategekwa no gukora ibindi byose bisabwa kugirango abone imbaraga zo kubona akazi ndetse azanahabwe umwanya mwiza mukazi kuko yifuza kwitwa Manager uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kungarukaho ahagana mu masaha 3:43 zigitondo maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mukobwa yavuze yuko ngo n’Imana ifashwa,mbese Uwiteka ajya kurema isi n’ijuru ninde waruhari akaba yarayifashije kubamba ijuru no gutunganya isi yabazima?Uko niko Uwiteka abaza !

Ijambo ry’Uwiteka Imana ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore har’umuzungu-kazi ugiye kuza gusaba gusengerwa kuko yabwiwe iby’imirimo Uwiteka akomeje gukorera ubwoko bwe,none naramuka aje akagusaba gusengerwa uzamwakire kuko nshaka kugaragaraza imbaraga zanjye mu batuye isi uko niko Uwiteka avuga.

Dore ubuhamya bumaze gukwira hirya no hino kuko Uwiteka yibutse ubwoko bwe,none bimaze kumenyekana yuko Uwiteka ariwe Mana dore abantu b’Uwiteka bafite inzara n’inyota yo kubona ijmabo ry’Uwiteka no kubona Uwiteka abagirira neza kuko nta handi bashobor agukura ibyiringiro uko niko Uwiteka avuga.

Uyu muzungu kazi yabuze umwana we,hashize igihe yaramubuze,nyamara numusengera jyewe Uwiteka Imana ishobora byose uwo mwana nzamugarura kugira ngo niyerekane yuko nd’Uwiteka waremye isi n’ijuru uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero ukore amasengesho kugirango ubwo bazakwandikira uzabe ufite igisubizo cyo kubasubiza kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe maze nabo barusheho gukwirakwiza impumuro nziza yo gukiranuka uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’IBABYLON amazi agiye kubura mu gihugu hose none umenyeubwenge wivomere amazi kugirango utazabura amazi yo gukoresha kuko icyo n’igihano cy’Uwiteka kiri muri bimwe mu bihano byahanuwe n’umuhanuzi kugirango bimenyekane yuko umuhanuzi yarari muri bo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore kiliziya gatulika igiye kohereza abantu ngo baze ku kureba kubera ubuhanuzi bumaze gukwira hose ku isi,none dore bakoze inama yo gushaka uburyo bazaguha intonorano kugirango bangize umurimo w’Uwiteka ukora.

Dore bafite ubwabo bw’ubuhanuzi Uwiteka Imana aguha,bagerageje ku kwigana ariko byarananiranye,nyamara dore barashaka kugukorera nk’uko bagiye bagira abandi bahanuzi bagiye bahagurutswa n’Uwiteka Imana maze bamara kugera mu gikombe cya Gihanda Bwihebe maze cya Gihanda cyikahabasanga bafashwe n’ibitotsi kigahita kibica maze urugendo rwabo rukarangirira aho

Dore abahanuzi benshi nahagurukije bishwe no gukunda iby’isi aho niho umwanzi abategera kubera kutizera iyabahamagaye no kutarinda amasezerano bigatuma bagwa muri uwo mutego uko niko Uwiteka avuga.Niyompamvu nabanje kugucisha muruganda kugirango ubanze utunganywe kuko narinzi intambara uzahura nazo none bamaso cyane kuko abanzi bakomeje kwiyongera kuko nakubwiye yuko nzagukoresha ibikomeye mu isi yabazima.

Ikigeretse kuri ibyo,nzaguha umubare usumba iyindi yose mu by’ubutunzi nta kintu mu butunzi bwo muri iyisi uzifuza ngo mbure ku kiguha,amahanga azagukorera uzitwa umurwa w’Uwiteka Imana yabakiranutsi,nzaguha ubutunzi bw’ibyo mu Nyanja ndetse dore ubwato buzakuzanira iby’ubutunzi bwo mu Nyanja isi izakwifuza ariko ntabwo izakubona ubutunzi kiliziya gatulika ishaka ku guha nzabukuba inshuro zingana n’umubare w’inyenyeri zo ku ijuru uko niko Uwiteka avuga.

Ibyo nkubwiye igihe cya byo nigisohora nzabyihutisha kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe,ntutinye ntugire ubwoba ibihe birakomeye kandi nzabana nawe nzagukoresha ibiteye ubwoba kandi nzihesha icyubahiro  kugirango abantu bose bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe.

Kiliziya ifite ubwabo bukomeye cyane kuko Uwiteka nasohoza ibyo yavugiye mukanwa kabahanuzi agakuraho umwakagara kiliziya gatulika izahita isenyuka muri gakondo yabakiranutsi kuko abantu bose bategereje kureba yuko ibyo wahanuriye mu izina ry’Uwiteka bizasohora ubundi bagahita basezera kuri kiliziya gatulika ibyo rero bamaze kubibona kandi bamaze kumva uburyo abantu bose bemera ubuhanuzi wahanuye none bagiye umugambi wo kugutumaho abantu maze bakaza bakubwira yuko ngo bashaka gushyigikira umurimo w’Imana ukora none uramenye ntuzigera wakira amafaranga ntaguhaye uburenganzira bwo kwakira kuko nuramuka ukoze gutyo uzarimbuka.

Niyompamvu nohereza abantu banjye buri kwezi baguhemba ibihembo nakubwiye bingana numukozi wa ONU,nuko unyurwe nibihembo nguhemba kandi umenye yuko warangije ubutayu ntabundi butayuu uzongera guhura nabwo mubuzima bwawe dore nd’Uwiteka Imana yaremye ijuru nisi nuko Uwiteka avuga

Nuko njyanwa muyerekwa maze nerekwa ababikira (2) uwa mbere ni mama wacu witwa Agnes Emmnauel waruhagarariye umuryango w’Abasomption mu Rwanda nerekwa azanye amafaranga yo kumpa arampamagara anjyana ahantu hiherereye ashaka kumpa amafaranga ariko nkumva mu buryo bw’umwuka yuko amafaranga asgaka kumpa ko aramafaranga ashaje cyane kandi yanduye ubwo mpita nibagirwa yuko agiye kumpa amafaranga maze ndahindukira sinongera kumukurikira.

Ubwo ngeze imbere gato,mpura nundi mubikira mugenzi we nawe ushaje cyane,nawe ahita arambwira ati,narinkuzaniye amafaranga bampaye kuguha none ngwino tujye hariya mu igaraje maze nguhe ubutumwa bwawe,nuko nerekwa yuko ngeze mu igarage ngezemo kumuryango mpasanga umumakanisiye warimo gukora imodoka nshyashya yari yagonzwe,mu gihe ndimo kuyireba mvugana na wa mumakanisiye maze nibagirwa ko naringiye gufata amafaranga maze mu gihe ndimo kureba ya modoka (bisobanura umurimo w’Imana cyangwa amadini,amatorero menshi kiliziya gatulika imaze kugarika ubu ayo madini akaba ari mugarage)

Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye uburyo amatorero yavugaga ko ankorera uburyo kiliziya gatulika ya yashenye ayandi akaba ari mugarage ayandi akaba yarasenywe burundu?Uwo niwamugore witwa JEZEBEL wasambanye namahanga yose yo mu isi,dore agufitiye umujinya ku bw’umurimo ukora,none ba maso cyane kandi wirinde amafaranga adafite impamvu zidaturutse k’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Dore Uwiteka azategeka abantu be,bagukorere bazaguha icyo wifuza cyose ariko ntuzafate intonorano kuko burenda gucya dore umuseke uratambitse none umwanzi agize ubwoba bwamutashye kuko Uwiteka asohoje ibyo yavuze.Niyompamvu nakubujije guhindura amazi yawe ubwo barwanyaga izina Majeshi iyo uza kurihindura ntwa bwo wari kunesha izi ntambara nuko shikama kandi ukomere kuko ndi kumwe nawe intambara zose uhura nazo ndazizi kandi ndazibona kandi umaze kurwana intambara zikomeye cyane dore ugiye kurangiza urugamba ngo maze ugororerwe ibikwiriye intwarane uko niko Uwiteka avuga

Nakubwiye yuko nzarwanya abanzi bawe,uzaguha umugisha nanjye nzamuha umugisha,uzakwanga nanjye nzamwanga,uzakurwanya nanjye nzamurwanya,uzakubera umugisha nanjye nzamubera umugisha,uwo uzavuma nanjye nzamuvuma uko niko Uwiteka avuga,abaguhiga bariyimbire kuko igihe cyabo gisohoye uko niko Uwiteka avuga.

Bariya babikira (2);n’amadini abiri agiye gukoreshwa kugirango bakugezeho intonorano nyamara ndabizi neza yuko udashobora kwakira intonorano kuko wakunze Uwiteka Imana yawe ukanga ubugome ntabwo wahemukira Uwiteka Imana yawe cyangwa ngo usenye umurimo umaze kubaka kuko inzu imaze kuzura kandi amahanga yose akaba azayitaha mu gihe cyo kuzishimira hamwe nabakiranutsi yuko wubatse inzu kandi ukaba uyirangije nuko rero bamaso cyane kandi wirinde abagenzwa na tubiri uko niko Uwiteka avuzze.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar