Nyuma yuko igihugu cya Kenya gisohokeye kumwanya w’[147] mu bihugu bya munzwe na ruswa,muri Africa y’uburasira zuba,Kenya iza kumwanya wa nyuma mu bihugu byamunzwe na ruswa cyane kuza kuri uwo mwanya byatumye itsindwa mu matora yumukuru wa African Union (AU) yabreye mu gihugu cya Ethiopia mu murwa mukuru wa ADDI-SABBA.
Uganda yashyizwe mu majwi nibitangaza makuru byo muri Kenya kuba yanze gutora umuturanyi wabo,bakamwima amajwi bikaba byateye gutsindwa kwa Kenya.Ariko havuzwemo na macakubiri ashingiye kururimi rw’icyongereza n’Igifaransa.
Ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa byishyize hamwe cyane ibyo mur’Africa yo mu majyaruguru maze Kenya biyiviraho indimwe itsindwa ruhenu.Indi mpamvu ivugwa yatumye Kenya itsindwa kuri uwo mwanya,nikibazo cyo kuba leta ya Uhuru ngo ifitanye ikibazo nurukiko rwa ICC kuba perezida wa Kenya atararangiza urubanza rwe I LA HAYE mu gihugu cy’UBUHOLANDE (Nethelands)
Uwatsinze amatora nuwahoze ari minisitiri w’intebe mu gihugu cya CHARD, yegukanye umwanya w’umukuru wa AU Moussa Faki,akaba ari we wabaye Chairman wa AU uyu mwanya waje muri 2002 ubwo hariho umwanya w’ubunyamabanga waje gusimburwa numwanya wa perezida wa AU.Ministiri w’ububanyi n’amahanga Amina Mohamed, yatsinzwe kunshuro ya kabiri aho igihugu cya Uganda n’Uburundi banze gutora Amina Mohamed, wari yiyamamaje kumwanya w’umukuru wa Au.
Ibyo bibaye mu gihe mu gihugu cya Kenya hategurwaga amatora y’umukuru w’igihugu,aho bikekwa yuko hashobora kuzaba intambara ishobora kuzaterwa namatora bitewe nuko leta ya JUBILEE iyobowe na Kenyatta imaze imyaka [5] nta cyo yagejeje kubaturage mu byo yabasezeranije ku buryo amakuru afite za gihamya avuga ko abaturage bayirakariye bakaba baranze kwiyandisha kubwinshi bitewe ni uko ubutegetsi bwa Kenyatta bwaranzwe na ruswa yindenga kamere.
Amakuru avuga yuko Kenya yagerageje gutanga na ruswa mu bihugu yasabaga yuko byazayitora,icyo kiri muri bimwe byatumye itsindwa amatora yo kuyobora AU(biravugwa yuko ngo bashakaga uwo mwanya kugirango bazabone uko biba amatora bityo abatavuga rumwe nabo bibumbiye mu Ihuriro rya NASA bazabure intama nibyuma.





