Home Inte'l Kayumba Nyamwasa ari mu mazi abira nyuma yo gukurirwaho ubuhunzi yari yarahawe(ubuhanuzi)yatangiye...

Kayumba Nyamwasa ari mu mazi abira nyuma yo gukurirwaho ubuhunzi yari yarahawe(ubuhanuzi)yatangiye ubutayu!

0

Nyuma y’uko itsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ryatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu mwaka ushize wa 2016, risaba Leta ko yatesha agaciro ibyangombwa by’ubuhunzi byahawe General Kayumba Faustin Nyamwasa, kubera ibyaha byibasiye ikiremwamuntu akurikiranyweho, uru rukiko rwanzuye ko rutesheje agaciro ibyo byangombwa, kuburyo bishobora no kuba inzira yatuma atabwa muri yombi na Polisi mpuzamahanga agashyikirizwa ubutabera.

Iri tsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ryari ryagaragaje ko ritifuza ko igihugu cya Afurika y’Epfo cyaba icumbi abanyabyaha bahungiramo bakajya kwidegembya. Kuregera urukiko rw’ikirenga kandi, byaje nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Pretoria rwari rwanze iki cyifuzo.

Iri tsinda ryagiraga riti: “Nyamwasa ashinjwa ibyaha by’intambara yakoze mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibyo bikaba ari ibyaha yakoze ubwo yari umusirikare w’umugenerali mu ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ashakishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ngo aburanishwe kuri ibyo byaha mpuzamahanga. General Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi n’abayobozi ba Afurika y’Epfo, birengagije ko amategeko atemerera abakoze ibyaha by’intambara guhabwa ubuhunzi.”

Urukiko rukuru rwa Pretoria, rwari rwagaragaje ko Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi bitewe n’uko abayobozi b’iki kihugu bari babonye ko ahigwa na Leta y’u Rwanda, bakanavuga ko iri tsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ritigeze rigaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze. Gusa ibyakozwe n’urukiko rukuru byateshwejwe agaciro n’urukiko rusumba izindi muri iki gihugu, ari rwo rw’ikirenga rwanzuye ko Kayumba Nyamwasa akurirwaho ibyangombwa bimwemerera kuba impunzi.

JPEG - 401.3 kb

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar