Home News INYIGISHO NDETSE N’UBUHAMYA KUBIJYANYE NO KWIZERA.

INYIGISHO NDETSE N’UBUHAMYA KUBIJYANYE NO KWIZERA.

0

Umwami w’abakiranutsi Yesu Kristo Ashimwe!Nitwa Elizabeth nshimye Imana Data wa twese  ko inshoboje  kuganira namwe ku bijyanye no KWIZERA,ubundi iri jambo  Kwizera risobanura iki?

KWIZERA :ni ukumenya rwose ibyiringirwa  udashidikanya ko bitazaba kandi  niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ukuri.Benedata reka mbabwire ibyambayeho uko nafataga kwizera ntagusobanukirwa nuko ndi kugufata maze gusobanukirwa neza kuko harubwo uvuga ko ufite kwizera ariko udasobanukiwe  niryo jambo.

Mu mwaka w’2013 nagize ikibazo cy’itako ry’ibumoso amagufwa yarampekenyaga  mwiteranirizo ry’itako n’igihimba, iyo nabaga nicaye kugirango mpagarare nabanzaga gufata ku kintu,iyo nabyukaga nabanzaga kwicara ku gitanda iminota 5 kugirango mpaguruke  sinigeze mfata umwanya ngo njye kwivuza ngo menye ikibazo mfite mu byukuri kuko numvaga bizikiza.

ubwo hari umukobwa w’inshuti yanjye yansabye kumufasha gukora amasengesho y’iminsi 2  kuko yarafite ikibazo muri famille kumunsi wa mbere nibwo Umwuka wera yambwiye ko ankijije uburwayi bwa Cancer yo mu magufwa kuko yari yaramunzwe  ubwo ndabyizera kandi guhera icyo gihe ntakibazo nongeye kugira kugeza uyu munsi kuko iyo Imana ivuze iba yamaze gukora ,yahumanuye ubuzima bwanjye inkozi z’ibibi zari zarahumanije umubiri wanjye,Umwuka wera yambwiye ko ampaye urubyaro ubu ndakikiye ibyo byose nabirebesheje amaso sinashidikanya.ariko nari ntarasobanukirwa kwizera icyo bivuze

Mu minsi ishize hari umukozi w’Imana  twaganiriye ambwira ko ntakwizera mfite nibaza impamvu ambwiye gutyo n’ibyo Imana yankoreye bituma nongera gufata umwanya wo gusoma Bibiliya neza kubijyanye no KWIZERA  Abaroma 3:21-28 amategeko ntatuma umuntu yitwa umukiranutsi ariko kwizera niko gutuma uba umukiranutsi sogokuruza Aburahamu yatsindishirijwe no kwizera si imirimo yatumye aba umukiranusti Kwizera guheshwa no kumva ijambo kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo Abaroma 10:1-18  Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko iyo dusomye izeserano rishya tubonamo imirimo n’ibitangaza Yesu yakoze ari n’abigishwa be ndetse n’abafarisayo ntibemeraga cyangwa ngo bashyikire ibyo yakoraga ngo basobanukirwe Kwizera icyo ari cyo.

Matayo 9:1-8,20-22  Yesu akiza iki kirema n’uyu mugore  yarabawbiye ngo kwizera kwanyu kurabakijije kandi ibyaha byanyu murabibabariwe noneho indwara nazo zigahita zikira abo bari kumwe bakavuga ngo uyu se afite bubasha ki bwo kubabarira ibyaha nawe akababwira ngo ari uku babarira ibyaha no gukiza ni ki kigoye?

kuko yarazi ko Kwizera ariko gukomeye kurusha gukiza indwara bivuze ngo iyo wumviye icyo Imana ikubwiye ukakizera uhita uba umukiranutsi niyo mpamvu bamwe mu b’isiraheri barimbukiye mu butayu babonye imirimo n’ibitangaza Imana yakoze ariko ntibayumvira bararimbuka kuko nta kwizera bagize ijambo ry’Imana riravuga ngo nta kwizera nta kunezeza Imana kuko mu kwizera ni mwo hari ugukiranuka Abaroma 9:30-33 hatubwira ko abisirayeli bakurikije amategeko yo gukiranuka ariko ntibagusohoze kuko batashishikajwe no kwizera ahubwo bashishikajwe n’imirimo basitara kuri rya buye urutare rugusha ariko urwizera ntazakorwa n’isoni.Ubu rero wowe usoma iyi nyandiko urebe niba ufite kwizera koko cyangwa wibeshyera

Abaroma 14:1-3;7-23 Maze gusubiramo gusoma neza Bibiliya  nibwo nasobanukiwe  Kwizera icyo ari cyo n’agaciro gufite mu buzima bwanjye navugaga ko ngufite ariko ntasobanukiwe uko ariko mbonako utakitwa UMUKIRANUTSI nta jambo ry’Imana rigwiriye muri wowe ufite,nta kumvira ibyo Umwuka wera avuga,nta kwizera ntakunezeza Uwiteka.

IJAMBO RY’IMANA – KUMVIRA – KWIZERA – GUKIRANUKA.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar