Home News Intambara ya lll y’isi yose mu marembo yo mu irango!!!

Intambara ya lll y’isi yose mu marembo yo mu irango!!!

0

Sept 24, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mu kibaya cyo munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona abadayimoni barimo kurisha ibyatsi.Mbona imihanda yose ituruka muri icyo kibaya yerekeza muri gakondo,yose baufunze!Bari boherejwe guhiga Umuhanuzi,baramubona bagerageza kumwirenza ariko birananirana.

Mbona barazamutse berekeza muri gakondo nanjye mbagendaho kugirango ndebe menye amaherezo yabo.Izo nkozi z’ibibi zari ziyobowe n’umugore warufite amahembe y’Inzovu akozwe mu birahuri.

Mbona barataye ariko s’uko babishakaga,ahubwo nuko barangariye kungirira nabi,bakibagirwa ko bari bafite ubutunzi mu ntuke zabo.Ubwo mbonye ko bayataye ndagenda ndayatora yaramahembe [2] hamwe nikaramu ya bic.Nerekeza amaso kuri akondo mbona yabaye umusaka kuko yabuze uyikorera kuko uwayikoreraga yahuye ninzitizi z’inkozi z’ibibi.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore gakondo yigaruriwe ninkozi z’ibibi,none bananiwe kuyikorera.Niyompamvu ngiye kuyisubiza mu maboko yawe kugirango bamenye yuko itigeze iba iyabo kandi itazigera iba iyaba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa Dr.Theogene Rudasingwa yamburwa imbaraga zose yarafite,ndetse yamburwa nubushobozi bwose yarafite muri politike.Mbona we nabagenzi be,Josep Ngarambe,Jonathan Musonera,bose bahabwa kurya ibigori byokeje(ibigeragezo byihuse) bidafite gihagarika.Ndabwirwa ngo,dore Rudasingwa yabeshye igihe kirekire none agiye gushyirwa ahagaragara kugirango amenyekane yuko yabaye umuriganya w’ubwoko bwanjye kugirango imigambi ye yose iburizwemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zihaye gahunda yo ku guhiga buri munsi.Niyompamvu nakwinjije mu masengesho utazi igihe uzarangiriza,kandi ukaba umaze iminsi [16] utarya utanywa,kandi ukaba ukiyakomeje kandi akaba ari ubwa mbere byakubayeho,kuko nijyewe utegeka inzara iba mu muntu,kandi nshobora no kuyihagarika ntuyumve kugirango umwanzi atagufatira kunda.

Numva ndatangaye byari byaranyobeye uko byagenze gusa nabonaga mbaho ariko ntazi uko byagenze kuko narimenyereye amasengesho y’iminsi [3] amasaha [72] cyangwa iminsi [5] amasaha [120] nta kurya nta kunywa!Ariko ibi byo,byari byarambereye amayobera matagatifu!!!Nuko maze gusobanukirwa gahunda y’Uhoraho ku bugingo bwanjye,ndatuza ntegereza gahunda z’Uwiteka igihe zizarangirira.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,dore umugisha wawe nijye wawuhagaritse mbishaka nkana,kuko iyo nza kurekura ukamanuka ntabwo wari gukora gahunda yo gusenga nashakaga.Kandi inkozi z’ibibi zari zafashe gahunda yo kwiyirirza ikomeye cyane irimo gusenga bambaza Satani,harimo no ku guhiga bataruhuka!niyompamvu nagushyize mu masengesho akomeye utari bwigere ubona kugirango umenye yuko umuntu adatungwa numugati gusa,ahubwo umuntu atungwa n’ijambo ry’Imana.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,wabonye yuko ejo taliki ya 23 Nzeri 16 wahuye na magigiri w’umwegakazi,arimo guhamagara kuri telephone arimo gutanga report,ariko akaba atarigeze akurabukwa?Zari imbaraga za masengesho.Nyamara uwo yahigaga ninawe warumuhagaze iruhande ariko ntiyamumenya,nagirango nkwereke yuko ntajya nkurindira murutare gusa,ko ahubwo nshobora no guhumya amaso yabaguhiga bakakubura bakureba ubari iruhande niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Ubwo isabato irenzeho amasaha [12] ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore insorensore zo mu bwoko bw’Abatutsi zaturutse mu gihugu cy’Isamariya,zahagaze mu muhanda kandi niwowe zitegereje.Nuko rero wigumire murutare ntiwigere usohokamo kuko bihaye gahunda yo kwiriza umunsi wose bagutegereje,ariko nibigera saa munani za manywa barahita beyuruka bagende kuko bamaze kurambwirwa guhiga umuntu batazi aho aherereye kuko ibyo bakora babikoreshwa ninda ivanzemo nigitugu uko niko Uhoraho avuga.Dore Nyiramongi yemeye gutanga agatubutse kugirango bakore ibishoboka byose baguhige kandi bakubone maze aguce igihanga ariko nyamara araruhira ubusa nka bwabusambanyi yakoze yibwira ko bitazamenyekana none birangiye byose bishyizwe ahagaragara niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibiti [2] birebire (ikiraro) byaguye hejuru y’inyanja,(Isi)maze mbwirwa kwambuka iyo Nyanja nyuze hejuru yibyo biti,mbona mpawe umutaka wo kwitwikira (Protection)nuko mbona nambutse iyo Nyanja.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ibyo ubonye ninabyo wabonye mu mwaka w’2002 ndetse na 2005.Ibyo Uhoraho yagusezeranije no kubikora azabikora kandi azabikora mu gihe cyabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho ubwo hari hamaze guhumana,nuko maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakwinjije mu buvumo bw’amasengesho yo mu butayu kugirango uhagane na badaimoni bari bamaze kuba benshi cyane.Bakoze ibizira imbere y’Uhoraho,baraterekera,bararaguza,bamena urugimbu,bakoheraho imyuka myinshi cyane ku buryo yamasengsho yawe wamenyereye atari kwirukana izo mbaraga z’umwijima uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore igihe cyawe kirageze ngo ujye ku nkorera umurimo utawukorana ibibazo wasize inyuma,niyompamvu nashatse yuko winjira mu masengesho akomeye utari bwabone kuva uvutse kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore inzira zose nijye wazifunze kugirango ubanze uhangane nizo nkozi z’ibibi,wabonye yuko umaze iminsi [17] utarya utanywa kandi ukaba utarapfuye!?Nuko rero umenye yuko guhangana n’Isi ari ko bimera,kandi abayituye bakaba bakorera Satani.

Ntabwo bitayeho gukorera Uhoraho kuko buri gihe bahora bareba inyungu zabo,nanjye nkareba izanjye,urabona rero yuko ntaho tuzigera duhurira kuko muri bo nta kubaha Imana kubarimo.Nabagerageza gusenga biga gukiranuka bamze nkamahwa y’ibitovu,abandi bameze nkisusa Imana bayivuga mu agambo ariko byagera mubikorwa,bigahinduka ibindi.Kadi buri wese Imana ayivuga ashingiye kubyifuzo bye,ntawuyivuga ashingiye ku kubana nayo,no gukiranuka kwayo kuba muri yo.

Niyompamvu bazatsindwa nurubanza imbere y’Uhoraho,dore wankoreye umurimo ukomeye!Dore abantu bose bo mu bwoko bwawe ntawuzigera abone icyo yireguza imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko ukuri kwagiye ahabona kandi kuzakomeza kujya ahabona kugirango abazumvira bazahabwe ubugingo,abatazumvira bazacirweho iteka kuko nakugize umucamanza w’ubwoko bwanjye niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Abakurwanya nzabarwanya,abakwanga nzabanga,kuko bakurwanije nta mpamvu.Ntimuhuje imbibe,nta nubwo bakuzi,no ku kubona ntibarakubona,ariko bakakurwaniriza ubusa kubera igomwa,niyompamvu nanjye nzabagomwa ubugingo kuko bakugomwe ubwawe nguhisha munsi ya mababa yanjye iyo bitaba uko bababa barakurimbuye.Dore amatora y’america arabaye kandi Trump atsinze amatora!Umwakagara avuye ku ngoma,Umwami Kigeli yimye ingoma niko Uwiteka avuga.Dore ngiye gukora ibikomeye cyane mu isi yabazima.Abami bazagukeza kandi bazagukorera kuko ngiye gusohoza ibyo nakuvuzeho,abatazagukorera nzabamaraho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore ngiye kuvangura ubutumwa bwabaye imvange,bwavanzwe n’inkozi z’ibibi,dore ngiye gushyira intama ukwazo,n’Ihene ukwazo(kuvangura ikinyoma n’Ukuri) kugirango abumucyo bamenyekane,nabumwijima nabo bamenyekane kuko bamaze igihe kinini bihishe mu masinagogi babeshya yuko bakorera Uwiteka kandi bakorera Satani niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ngiye gushyira ahagaragara abankorera nabatankorera kugirango mu isi hazemo umucyo usimburemo umwijima niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Abantu benshi bagiye gukorwa nisoni bihishe mu masinagogi,abandi bihishe muri za association(imiryango) yiyitirira gukorera Imana.Bateje urujijo confusion mu bantu banjye bashaka ku nkorera,ariko noneho ibyo mbishyizeho iherezo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore abashaka mu maso h’Uwiteka bameze nkabarwayi,ubabajije icyo bashaka ntabwo bagusubiza,kuko babayeho muruvange rw’urujijo «ILLUSION SPIRIT»ntibazi icyo bashaka nicyo badashaka kuko bamaze guhumanywa mu buryo bw’umwuka niyompamvu abakora bene ibyo,iyo ushyize hanze ubuhanuzi,bakumva bukomeye bahitamo gukora ibyangwa n’Uwiteka bakakoherezaho imyuka mibi bifuza yuko wapfa,ariko byarananiranye kuko wabagaritse imitima cyane kuko bamenye neza yuko umuriro ubategereje w’iteka niko Uwiteia Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’horaho rikomeza kunzaho cyane,maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,ntugakinishe abana b’abantu,ngaho tega amatwi maze wumve uko barimo bavuga.Nuko ntega amatwi,numva abarwanya ijambo ry’Uhoraho(ubuhanuzi) bavuga ngo ahwi!Twari dushize tumazwe n’ubuhanuzi,wasanga wenda bagataye muri yombi bya bindi gahora kavuga ngo bagategeye mu nzira wenda byakabayeho imana yaba itugiriye neza.Numva abandi bavuga yuko ngo bakunda ijambo ry’Uhoraho (ubuhanuzi) kandi bavuga ko,ngo bakunda Imana.Numva baravuze ngo wasanga baramutaye muri yombi,ariko nta cyo Imana iramulinda.

Ariko muri bose nta numwe wigeze afata akanya ngo agusengere anabaze Imana niba uramahoro,mwana w’umuntu,uzajye ukorera imbabazi,naho abantu,uwabica bose yabamara kuko nta numwe ukiranuka bose bikundira ibyo gukiranuka.Dore umwanzi yabateje umwuka wo kwikunda,niyompamvu network yurukundo wabakundaga ukabashakira inyigisho ukabigisha yahagaze kuko burya iyo hari abagushyigikiye ubyiyumvamo.Kandi niyo uri wenyine nabyo ubyiyumvamo ariko uhumure kandi ukomere uzagirire imbabazi uwo nzazigirira,ariko uwo ntazazigirira uzamwihorere kuko nabagome uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Rusia,igiye gutangiza intambara ya [3] y’isi yose,kandi izayitsinda.Izahangana n’America n’Uburayi izabatsinda mu ntambara bagiye gutangira mu biri imbere.Abantu bazahura na kaga gakomeye mu isi yabazima,kandi Uhoraho niwe uyiteje kugirango akureho umwirato wabaherwe batubaha Imana.Burira abantu bafite ubutunzi,babusangire nabakene kuko mu minsi iri mbere ubwo butunzi nta cyo buzabamarira kuko budashobora kuzabakiza niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ariko Rusia nimara kubanesha,Uwiteka azongera ateze iyindi ntambara barwanye Rusia bayisubize inyuma,kugirango batazategeka abatuye isi gusenga ibigirwamana byabo ku ngufu maze abantu banjye bakareka kunsenga no ku nkorera.

Dore ibyo nzabikorera kugirango America yishyize hejuru iha umwanzi wa bakiranutsi ibyicaro bihoraho mu cyimbo cyo kubiha Uhoroha uwiteka Nyiringabo Umwami wa bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho  rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadamu [2] bakugambaniye uwitwa« Marie Ingabire Christine» uba muri “France” azarimbuka kuko adashobora kwihana kandi akaba ashukwa nubwenge bwe.Afite ubwenge bw’umubiri,ariko ubw’umwuka bwaramwihishe niko Uhoraho Uwiteka avuga.Dore undi witwa «JEANINE BIZAMPORO» uba mu gihugu cy’”Ubwongereza” (UK) afite umutima wo kwihana ariko aracyafite ubwoba bwinshi bwo kugusaba imbabazi,dore kuva umutware we yagambanira gakondo ya bakiranutsi,umuvumo wahise ubinjirana ibibazo by’amadeni,uburwayi mbese ubu ibibazo ni byose.

Ibibazo nibamara kubagera mu ijosi,Jeanine azahitamo kwihana,nubwo yagerageje gukingira ikibaba umutware we,ariko aho bigeze agiye guhitamo ubugingo kuruta kurimbuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiriingabo avuga.Naramuka agusabye imbabazi,uzamubabarire,na nasaba gusengerwa kugirango umukureho umuvumo,nabyo uzabikore kuko Uwiteka yishimira imbabazi kurusha ibitambo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!

Sept 25,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,niki gitumye utana ukajya mu murongo wo gutekereza icyerekezo cyawe?Dore naguhamagariye kuba Umuhanuzi wa mahanga.Umurimo wawe,n’ukumenyesha abatuye isi,imigambi y’Uhoraho ku batuye isi.Naguhaye kuba umukozi w’itangaza makuru ryo mu Ijuru”InyangeNews Heaven Media Agency”nta bindi bikorwa wemerewe gutekereza binuranye n’itangaza makuru,kuko iyo niyo gakondo yawe nagahayeho ku kubera umugabane muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore ngiye ku guha umugisha maze ufungure Radio Station uzabe uguze 10 MHZ,kuzageza igihe gikwiriye aho uzashobora kurangiza igikorwa nirizina kugirango ubwoko bwanjye buzashobore kuzajya bukurikirana amakuru yo mu Ijuru ejo butazabona icyo bwireguza uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko nkomeza kwerekwa uburyo gakondo batangiye kuyitunganya,ndetse ninzabibu zayo zirimo zitunganywa neza kugirango zizatange umusaruro mwinshi kandi mwiza kugirango hazaboneke Vino ninshi niko Uhoraho agize!

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuvugabutumwa w’ibinyoma Esther Marie wahoze ar’inshuti yawe,aracyababaye cyane yuko wamushyize ahagaragara,ku karubanda.Aravuga ko wamufunguiye mayira ngo kuko wanditse yuko papawe umubyara Michel yarwanije ubwami bw’uRwanda.Kandi ukongeraho yuko arimo kurangiza imirimo ya Rwendeye atarangije,byaramubabaje cyane.

Umubwire uti,warukwiye kwihana mucyimbu cyo kurakara no kubabara kuko iyo ar’intangiriro yibizakubaho kuko wahisemo inzira yumurimbuzi kubera intonrano zo mu isi.Kandi ubizi neza uko iyo Mana uvuga nta cyo wigeze uiburana kuko yakwihanganiye ndetse no mubusambanyi bwawe ntiyigeze ibukuziza ahubwo yakugiriye neza iguha agakiza kugirango utarimbuka,ariko uranga ugakoresha mu nyungu z’umwanzi na Satani hamwe ni nyungu zawe kubwo gushaka icyubahiro cyo mu isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ariko nungarukira,ukihana imirimo mibi ushinja abandi bakoze,nyamara nawe ntiwarukwiye kwiyibagirwa nzakugirira neza,nzaguha icyo cyubahiro wifuza umaze igihe wifuza kuko iwanjye hari ubutunzi ni cyubahiro ifeza nizahabu byose biri iwanjye niko Uwiteka Niringabo avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo wandwanije igihe kirekire,mbona nongera guhangana nawo ndawurwanya kandi ndawunesha,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo warumaze iminsi warakuzengereje,waciriweho iteka.Nta mbaraga ukigufiteho kuko amasengesho wakoze yawumazemo imbaraga zawo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ku munsi wa [17] wa masngesho nashyizwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,nerekwa uruzabibu ko rwakorewe neza,mbona imyuka mibi ya badayimoni ikoreshwa na bagore b’abanyamurenge-Kazi,bo mu bwoko bw’igisiga cyitwa KAGOMA,mbona barahunze berekera muri gakondo ya baturanyi.Mbona haje ababikira kureba uburyo gakondo itunganijwe neza,baraza baritegereza babona ko uruzabibu rumeze neza kandi gakondo yose ikorewe ishashagirana.Bahavuye haza abagore b’Abanamurenge-Kazi,nabo bitegereza uburyo uruzabizu rusa neza,hanyuraho umugabo w’umunyamurenge,maze arambwira ati,erega twebwe abanyamurenge abagore bacu dusengana tubazi ko arabarozi kandi ntibishoboka yuko bareka uwo muco kuko barawukuranye bamenyereye Imana cyane nk’uko umwana amenyera nyirakuru.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe kirageze ngo abanyamurenge bamenye yuko ukorera Imana yaremye Ijuru n’isi,kuko bashinze amajosi yabo banga kwihana,kandi ubwo niko amasinagogi baba bayuzuye,bashyushywa no kujya guhumanya amateraniro ya bantu banjye bakagirango simbareba,ariko igihe cyabo kirageze kandi kirasohoye kuko nzabahanagura mu isi ya bazima izina ryabo rikibagirana kuko banze kugendera mu nzira ya basekuruza uko bagendanaga n’Uwiteka Imana ikiranuka Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Abanyamurenge,kazi,nako bari basigarane ngiye ku kabambura mbahindure inzirerezi bazazenguruka amahanga yose kandi nta cyo bizabamarira kuko aho bazajya bashinga ikirenge umuvumo uzajya uhabatanga bakandagire mu muvumo kugirango bamenye yuko bacumuye k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Dore umurimo wanjye ngiye kuwuhesha icyubahiro,ku buryo inkozi z’ibibi z’ubwoko bwose uko zaba zimeze kose zizawureba zikifuza gukorera Uhoraho kandi bidashoboka,nshyizeho iherezo ry’abishushanya babeshya ko bakorera Uwiteka Imana Nyiringabo.Ndamanuka njya munsi ya gakondo ya bakiranutsi mbona mu gikombe cy’abakiranutsi,huzuyemo amazi menshi nkaho haguye imvura y’umwuzure mbona haretse amazi mennshi mbona ubwatsi bwari bwarumye bwongeye gutoha.Mbona insore nsore z’abanyamurenge zicaye munsi yuruzabibu zirimo zikemuraho imisitsi yo kumutwe.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya bagore wabonye bambaye umwambaro wakibikira,n’Ababikira bakorera Satani bakibeshya yuko bakorera Imana yo mu Ijuru,nyamara ntaho bahuriye n’Uwiteka Imana yo mu Ijuru,kuko bujuje ububi bwose bwo gukiranirwa.

Naho zriya nsore nsore z’abanyamurenge, zirimo kwiga ubundi buryo nizindi nzira zakoresha kugirango babone imibereho.Kuko batinze cyane mu butayu bw’ubuhunzi kandi abenshi bakaba bamaze kurambirwa ubuhunzi aho bari bafite ikizere cyo kuzajya IBURAYI n’AMERICA cyangwa AUSTRALIA none bakaba bamaze kubura ibyiringiro byo kuzajya hanze niyompamvu wabonye barimo kogoshana imisatsi barimo guhimba no gushakisha ubundi bwenge bakoresha ngo babone imibereho niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Kiriya gikombe wabonye cyuzuye amazi,nibibazo nateje mu nzego zose z’ubuhunzi kuko abantu benshi bari bashiriye muri HCR bajya kwigira impunzi babeshya ngo ibintu byacitse kandi nta cyabaye.Umwanzi yamaze gutera umuco w’ikinyoma mu bantu kandi urafata,aho usanga umubyeyi yigisha abana be kubeshya kugirango babone uko bagera I BURAYI n’AMERICA kuko babonye ababikoze byarabahiriye birababaje cyane kubona nabiyitirira izina ry’Uhoraho nabo bemera kuyoboka umuco w’ikinyoma barangiza bagahagarara kuruhimbi rwitwirirwa izina ry’Uhoraho bakavuga ijmabo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Nuko rero kubera izo mpamvu mvuze haruguru, ngiye guteza akaga mu isi ya bazima, impande [4] zose z’Isi, kugirango yaba ababeshya cyangwa abatarabeshye, bose babihomberemo kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana ari maso kandi yitegereza buri kantu kose gakorerwa mu isi yabazima uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.HCR numuryango ukorera Sekibi,ukunda abanyakinyoma kuko ababeshya ibitaho kurusha abavugisha ukuri,ariko abanyaKinyoma babitaho kugirango barusheho gukiranirwa.Ubwo se iyo umwana abonye se na nyina babeshya urumva bazamuhana gute mu gihe azaba akiraniwe kandi yarakuriye mu maraso y’ikinyoma?Niko Uwiteka Nyiringabo abaza!

Nerekwa abanyarwanda bagiye muri America,bataha bagaruwe mu rwagasabo,ubwo bagarurwa,ninabwo nanjye narimo kwitegura kurira indege,mbona abasore b’Abatutsi bifashe kwitama bagaruwe mur’Africa ariko bamwe bakajya babeshya ko baje gusura abavandimwe babo bagahisha yuko birukanywe mur’America na Donald Trump,ndetse mbona bamwe bagaruka mbere yuko haba matora kugirango bazarebe uko amatora azarangira nibyemezo bizafatwa nyuma ya matora kugirango bamenye yuko bazasubirayo cyangwa batazasubirayo.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,iryo yerekwa niryo nakweretse ko abantu bazataha wowe ari bwo uzaba ugiye ugiye mu mahanga kuko bijyanye bazagarurwa na bana b’abantu,ariko abajyanywe n’Uwiteka ntabwo bazagarurwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar