Home News Intambara mu gihugu cy’UBNURUNDI iratutumba!

Intambara mu gihugu cy’UBNURUNDI iratutumba!

0

Amakuru aturuka mu gihugu cy’UBURUNDI biravugwa yuko hashobora gutangira intambara muri uyu mwaka mukwezi kwa gatanu kubera kugundira ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza uyoboye ishyaka rya FDD-CNDD,abarundi benshi bakaba badashyigikiye ko haba intambara kubera kutubahiriza itegeko nshinga.

Ndetse namahanga mu cyumweru gishize bihanangirije ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza ko adakwiye kongera kwiyamamaza ahubwo ko akwiye gushyira mubikorwa amasezerano ya Arusha kugirango himakazwe umuco wa mahoro na demokarasi.

Ariko ibyo Nkurunziza ntabikozwa kuko yamaze gutegura interahamwe zitwa IMBONERAKURE zigomba kurwana mu gihe Nkurunziza azaba akuwe kubutegetsi,ibi bikaba binyuranye nahama agenga demokarasi mu gihugu cy’UBURUNDI ndetse namasezerano yasinyiwe Arusha muri Tanzania.

Cyakora abarundi benshi bakaba bari maso kuburyo Peter bitazamworohera kandi abahutu nabatutsi bamaze gushyira hamwe kumurwanya kubera igitugu yatangiranye mubutegetsi bwe.Yatangiye avuga yuko abatutsi bihariye ubutegetsi barabumuha none abukunze kubarusha .

Ariko ibinbikaba bijyanye nubuhanuzi kuko Uwiteka abone iherezo mbere yuko abone itangiriro,abarundi rero reka ubuhanuzi bubasohorereho kugirango ijambo ryavugiwe mukanwa kabaahanuzi ribashe gusohora maze Uwiteka akore imigambi ye kugi hugu cy’Uburundi nk’uko yabiteguye .

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar