Home News Intambara mu biyaga bigari ya karere kose kubera abanyagitugu!

Intambara mu biyaga bigari ya karere kose kubera abanyagitugu!

0

Amakuru akomeje kugera ku inyangeNews aturuka mu gihgu cya Kenya,harahwihwiswa yuko,ngo umukuru w’igihugu cya Uganda umwana w’umusita,ngo yaba yarasabye umukuru w’igihugu cya Kenya Muigai Kenyatta ko akwiye gusaba inteko nshinga mategeko ko,bakwiye gukuramo umubare wa za manda zigenerwa umukuru w’igihugu kugirango azajye akomeza kwiyamamaza kugirango agume kubutegetsi ngo kuko birimo kuvugwa yuko naramuka avuye kubutegetsi ashobora kuzafatwa nurukiko rwa ICC.

CordAbasesenguzi ba politike yo mukarere bavuganye n’ikinyamakuru inyangeNews babwiye inyangeNews ko,bigoye cyane kugirango Uhuru abe yahindura itegeko nshinga kuko muri icyo gihugu harimo opposition ikomeye cyane,dore ko ubu atakinavuga rumwe n’umwungirije kubutegetsi kuko we ubu asigaye hagati nk’ururimi nyuma yahoo umudepite ukomoka mu ishyaka rya Uhuru Kenyatta witwa Moses Kuria aherutse kumena ibanga ry’uko aribo bahimbye ubuhamya bw’ibinyoma we afatanije nuwari ministiri w’ubutabera Marther Karua hamwe n’intumwa ya leta yicyo gihe Kuria TOBIKO.

Ubu buhamya bwatumye urukiko rwa ICC ruhaguruka ruza kureba uwo mushinga mateka ku wa 09 ukwakira 2015 bamaze kumwumva bavuze ko batarangije bazagaruka ku wa 25 ukwakira ubwo nikucyumweru aho bazaba barangije iperereza ryabo hakazategerezwa isomwa ry’urubanza aho abacamanza bazatangaza imyanzuro y’urubanza bikamenyekana yuko uregwa atsinzwe cyangwa atsinze urubanza.

Abanyapolitike ba Kenya bifuza ko urubanza rwakwigizwayo kuzageza muri 2017 nyuma ya matora,ariko ibyo ICC ntibikozwa,amakuru akomeza avuga yuko ngo,ubu amoko 42 yose amaze kwishyira hamwe kugirango barwanye ubwoko bw’Abakikuyu kuko ngo ubwo bwoko bushaka gukomeza gutegeka bibye amatora!

Abahanga bavuga ko,gufungwa kwa vice perezida Ruto gushobora guteza intambara muri icyo gihugu,na none bikavugwa yuko Ruto ashobora kwikura muri leta ya Uhuru kubera ko byamaze kuvugwa yuko yamugambaniye nyamara amakuru aheruka vice perezida yumvikanye avuga ko,muri leta ye ya Jublee harimo abanyapolitike bitwaza amasengesho bakajya kumugambanira babeshya ngo bagiye mu masengesho nyamara bibereye mu bugamabanyi.

Abahanga bakomeza bavuga ko,Uhuru leta ye,ishobora gusenyuka mbere yuko vice president we afungwa ndetse bikaba bikekwa ko bashobora no kutazagera mumatora ateganijwe muri 2017 mu kuboza.

Biravugwa yuko mu ntara ya Vice perezida Ruto akomokamo ya Rift Vally yamaze gucikamo ibice (2); igice kimwe kikaba kiri kuruhande rwa Moi ushaka ko umuhungu we,yasimbura Uhuru Kenyatta.

Ikindi gice kikaba kiri inyuma ya vice perezida Ruto William Samuei uvugwa kuba anakijijwe akaba yaragiye murusengero nyuma y’intambara yabaye 2007/8 mbere ya matora yabaye 2013 aho yagaragaye arira imbere ya materaniro aho niho abantu bavuze yuko yihaniye kuko byagaragajwe namarira.

Bivugwa yuko kuva muri kaminuza uwo mugabo yayoboraga group of prayer zabanyeshuri bakijijwe nyuma yo kurangiza kaminuza yaje kugirwa Umwami w’ubwoko bw’Abakarenjini kugez’ubu akaba agifatwa nk’Umwami wubwo bwoko traditional ntabwo rero byoroshye gupfa gufunga Umwami kuko imitima ya bami nabahanuzi iba mu kuboko k’Uwiteka bivuga ngo ijambo rya nyuma rifitwe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Niyompamvu ubuhanuzi bwagaragaje yuko,ngo umunsi Uhuru atazemera ko mugenzi we amusimbura ku ntebe y’umukuru w’igihugu,ngo Uwiteka azamukoza isoni imbere yamahanga uko niko igice cya 1-3 havuga,ubanza rero ibyahanuwe byaba bigiye gusohora nibaramuka batabyitondeye gusa imigambi y’umwana w’umuntu itandukanye niy’Uwiteka kuko Uwiteka agamburuza imigambi ya muntu.

Kurundi ruhande biravugwa yuko,ngo Raila ashobora kwifatanya na Ruto hamwe na WETANGURA,KALONZO kuburyo bazakorera hamwe batsinda amatora bagakora leta igizwe na premie ministiri wa mbere nuwakabiri kuburyo bose bazisanga mubutegetsi maze Ruto bakamugira kubutegetsi kugirango abashe guhangana nikibazo cya ICC,ariko se azaba ahangana na cyo gute kandi hasigaye isomwa ry’urubanza kandi nta no kujurira guhari urumva yuko igihe cya mushiranye ahasigaye n’Uwiteka wenyine nabahanuzi.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar