Feb 27, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rimwe ndetse kabili,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho injira mu iyerekwa maze ngire icyo nkwiyerekera, mu birimo gukorerwa mu isi y’umwuka bitarebashwa amaso y’umuntu.Nuko ninjiramo maze nerekwa intambara igiye kubera mu gihugu cya Kenya igiye guterwa na banyaKenya bo mu bwoko bw’abakalenjini Ve president na Senator MOI Gideon.
Maze mbona abaturage bo mu gihugu cy’IBABYLON barwanirwa na banyapolitike ari bamwe,ntabwo bigeze biyongera cyangwa ngo bagabanuke cyangwa se ngo, habe hariho ubundi bwoko bwaje kwibiyomekaho,ahubwo nibabandi bahoranye nabo kandi bakoreraga kuva kera.
Mbona ko abaturage bacitsemo ibice bibili [2] ariko uruhande runini rujya kuri Vice President William RUTO,maze mbona yuko intambara itangiye,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara izatangira muri icyo gihugu namaze gukurayo ubwoko bwanjye butuye mu gihugu cy’IBABYLON.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibutse abasoma ijambo ry’Ubuhanuzi ryahanuwe,mu mwaka wa 2013 bwavugaga yuko UHURU KENYATTA azatsinda amatora kandi ko,naramuka adahaye umwanya mugenzi we kunshuro ya kabiri ko hazabaho gutandukana kandi bizabera umuvumo Kenyatta mu batuye isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Feb 24th, 2013 “God, for the second time, revealed that after a five-year-old presidential mandate, if he does not yield way to his colleague, WILLIAM RUTO, to compete for the next Republican Presidency in Kenya, that this situation shall cause their splitting, and that UHURU Kenyatta will have called forth a cursing upon himself by acting wickedly against his colleague! God declared that if he chooses to behave in that manner, He [God] is to curse him, and turn him into an object of scorn and a byword in the face of all nations”.
None imyaka [5] irarangiye dore aho kumuha umwanya ahisemo kwihera umwanya mwene MOI ngo abe ariwe umusimbura kumwanya w’umukuru w’igihugu,ubwo ni ubuhemu kandi ntabwo buzamugwa amahoro ahubwo agiye gukorwa nisoni imbere ya mahanga uko niko Uwiteka avuga.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ryavuzwe n’Umuhanuzi rirasohoye kandi ribaye impamo kuko umuriro ugiye kwaka muri icyo gihugu nyuma y’imyaka [5] ritegereje kugirango risohore rikore umurimo waryo uko niko Uwiteka yavuze!
Nuko mfata ibyahanuriwe igihugu cy’IBABYLON page [21] mbicishamo amaso maze nsanga iby’Imana yavuze byose ariko byagenze nta nakimwe kitasohoye ahubwo mbona ko byose bigeze kumuhero wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko nibaza uburyo iyo ntambara igiye kuba kandi ijambo ry’ubuhanuzi rivuga yuko iyo ntambara itazaba Umuhanuzi akiri muri icyo gihugu maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko Uwiteka yavuze,ninako azakora ntabwo iyo ntambara izagusanga muri icyo gihugu kuko bidashoboka yuko haba intambara muri icyo gihugu cy’IBABYLON ukikirimo uko niko Uwiteka yavuze kandi no kubikora ntazabura kubikora niko Uwiteka avuga kandi niko akora.





