Feb 13, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yagambaniwe nabasangirangendo be,kandi hamaze gufatwa umwanzuro wo kumuca igihanga,nkuko ijambo ry’Uhoraho ryavugiye mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon,ninako bibaye kuko icyo umuntu abibye ari cyo asarura uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Nkomeza kumva imyasiro y’umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo,ikomeza kunganiriza cyane,imburira ibigiye kubaho mu isi ya bazima.Ndabwirwa ngo”Umwakagara byarangiye hasigaye kumusunika agahirima kuko ibyari bigoyee,byamaze kuboneka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umwakagara yagambaniwe kurwego rwo hejuru,kuburyo adashobora kubirizamo uwo mugambi wateguwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko icyo umuntu abibye ari cyo azasarura niko Uwiteka avuga.
Feb 14, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwanzi angendaho aho ngeze hose,nkagerageza kumwihisha,ariko akanga akaba yangezeho.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ugire ubwenge kandi cyane,kuko umwanzi aguhagurukiye ashaka ubugingo bwawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ariko nuba umunyabwenge,nta kibazo uzagira habe nagito kuko ibuye ryamaze kugaragara ritica isuka!Nuko rero haguruka urwane intambara ya nyuma ikomeye cyane,kandi Uhoraho Uwiteka Imana yawe,azabana nawe niba wumviye imiburo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi (Umwakagara) yaritsize,ngo ntazarya ntazanywa atarabona igihanga cyawe kuko bamaze gutegura uburyo bwo kugukurikirana bifashije ikoranabuhanga(Tracking) none umenye ubwenge ugenze kwa kundi ujya ukora.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu munsi taliki ya 14 February 2017 baraza ku kubuza amahoro telephone zose uri buhamagare,baribuzihackinge,nuko rero umenye ubwenge kugirango umenye uko ugenza kugirango utagwa mu mutego w’Umwanzi wabakiranutsi.
Dore nd’Uwiteka Imana Nyiringabo,ngiye gukora ibikomeye cyane mu isi ya bazima,kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Mana ikiranuka mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka avuga!
Mwana w’umuntu,Umwakagara ahagaritse umutima kubera ubwami bw’uRwanda yashatse gusenya,ahubwo akabufasha kwimikwa mu buryo bwiza kandi busobanutse!Yaciye igihanga Umwami usheshe akanguhe abaha atanze umwanya wo kwimika Umwami mushya,none yamanitse agate yicaye,kuzakamanura bizamusaba guhagarara.
Save
Save