HomeNewsInkoni ikubise mucyeba,urayivuna,iyo uyirengeje urugo,iragaruka ikagukubita!

Inkoni ikubise mucyeba,urayivuna,iyo uyirengeje urugo,iragaruka ikagukubita!

Imigambi y’umwkagara ikomeje kugenda imutunganira mu gikorwa cyo gutangiza intambara mukarere cyane mu gihugu cy’Uburundi,aho akoemeje guteza imyiryane ishingiye kuri politike ndetse harimo no kutavuga rumwe kumushinga wa EAC.Ibyo bikaba bitumye Nkurunziza Peter washakaga kongera kwiyamamaza yitwaje yuko bwa mbere atigeze atorwa ahubwo ko yagiyeho biciye mu nteko nshinga mategeko.

Nyamara itegeko nshinga n’amassezerano ya Arusha Accord avuga yuko umuntu atemerewe kuba yayobora mandate zirenze ll kuko ariko itegeko nshinga rivuga ryatowe nabarundi kugirango habashe kuboneka umutekano urambye ushingiye kuri politike nubwo mbere imyiryane yarishingiye ku moko.

Igitego cy’amoko Abarundi bamaze gutera imbere cyane batahura yuko baryanishwa nabanyapolitike baba baishakira umugati,umwakagara ashingiye kuri iyo myumvire itandukanye yabarundi yabashije gucengera atangiza umwiryane mubarundi nk’uko amenyereye kubikora mu murwagasabo.

Twibutse ko ibi yabifashijwemo na Gen.Nziza Jack uwmicanyi ruharwa,none ubu leta y’uRwanda ikaba yishimiye cyane intambara igiye gutangira mu gihugu cy’Uburundi mukwezi gutaha,aho amatora muri icyo gihugu ateganijwe gukorwa muri kamena uyu mwaka!

Leta yo mu gihugu cy’Uburundi yatanze abagabo habona ivuga yuko imryiryane yose iri mu gihugu cy’Uburundi leta y’uRwanda iyifitemo uruhare bityo ikaba yamagana leta y’umwakagara kuba yahagarika ibikorwa byo gukangurira abaturage ngo bahunge igihugu cyabo kigiye kujya mu matora mu minsi 54 isigaye ngo habe amatora.

Leta y’umwakagara yaraye ityeje ubwenga,aho yavuze yuko yamaze kumenya yuko,leta yo mu Burundi ngo yaba yamaze guha inzira abarwanyi ba fdlr bamaze imyaka irenga (20) barwana na leta y’uRwanda mu gihugu cya Congo.Iyo kuRwanda ikaba yabaye iturufu yamaze gushyira ahabona kugirango ibene uko izivanga mu ntambra itegerejwe mu minsi 54 yahanuwe nabahanuzi hashize imyaka irenga (8);.

Aabturage bicyo gihugu bakomeje guhunga ubutitsa,ari nako leta y’uRwanda ihita ibaha ako kanya igipapuro kibemerera ubuhunzi mu gihe izindi mpunzi bizifata umwaka wose kugirango babe bamaze kubona icyitwa status y’ubuhunzi.Ibi bikaba bigaraga neza ko leta y’Uburundi ibyo ivuga bifite ishingiro nubwo impunzi nazo zifite uburenganzira bwo kubona iyo status bakimara kurenga imbago z’igihugu cyabo.

Ibihugu byombi bikomeje kwitana bamwana,aho buri gihugu kivuga ibyacyo ugasanga bihuje namategeko,mu ijoro rya keye niho radio y’Abongereza yitwa bbc gahuza yaraye itangaje yuko,umukuru w’ungirije urukiko rw’ikirenga wagombaga kwemeza yuko Peter yakongera kwiyamamaza cyangwa atabyemerewe,intasi zicyo gihugu zikimara kumenya yuko uwo mucamanza adashyigikiye umukuru w’igihugu,zahise zitangira gushaka uburyo zamucisha murihumye nawe abatanga kubimenya ahitaahungira murwagasabo.

Ubu rero intambara yo mu Burundi ikaba itegerejwe wagirango bategereje Mesaya nyamara byose bikubiye mu buhanuzi,usibyeko burya inkoni ikubise mucyeba urayivuna,kuko iyo uyirengije urugo,iragaruka ikagukubita.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments