Imana imaze kurema Adam na Eva,yabahaye amabwiriza yuko batazahirahira ngo bakore kandi barye ku giti cyo kumenyesha ibyiza n’ibibi cyangwa se kumenyesha ubwenge.SATANI araza anyura mu mugore waremwe murubava rwa Adam,amwumvisha yuko impamvu Imana yababujije kurya kuri icyo giti,kwari ukugirango batazamera nk’Imana.
Ararya arangije ahaho n’umugabo we bari kumwe,nawe ararya “Itangiriro” 3:1-6..Birababaje kubona Adam yarabashije gukurikirana ikiganiro satani yagiranye n’umugore we,nta mubuze ngo amwibutse ko Imana yavuze yuko yababujije kurya kuri ayo matunda.
Hejuru yibyo nawe akemera gufata akacyira icyo umugore we Eva yaramuhaye,aha ngaha yananiwe gukoresha ubutware Imana yamuhaye bituma Uwiteka Imana avuma isi yose ku bwa Adam.

Aha ngaha urabona ko satani yahise yinjiza igitego cya mbere kubera kurangara kumugabo,bituma umuvumo w’Uwiteka ufata ikiremwa cyose kiri ku isi.Aha birakwereka buryo iki,umugabo afite uruhare rukomeye mu biremwa byo ku isi,kuko Imana yari yabimuhaye ngo abitegeke.
Icyaha kigira kabiri,Imana imubabjije impamvu yarenze kumategeko,aho gusaba imbabazi,ahubwo yahise ashinja Imana ko ariyo nyirabayazana kub ayaramuremeye Eva,nyamara yarabonye uburyo bwiza bwo kongera kwihana akabana n’Uwiteka Imana nk’uko byari bisanzwe.
Aya makuru musanzwe muyazi,ariko noneho icyo nshaka kuvuga niki?Nuburyo satani ahora arwanya umugambi w’Imana ku muntu.Tuvuye aho,murabizi neza ko umugaragu w’Uwiteka Abraham o yari tarahawe isezerano ry’Umwana,ndetse mugihe hari hasigaye umwaka umwe gusa dukurikije bibiliya aho Abamalaika Abraham yakiriye akabafungurira bamaze gufungura no gushira inyota,babaza Abraham bati ufite umwana?
Abraham ajya kumubaza undi nawe ati ndareengana ntabwo nsetse!Urabona icyaha cyo kutihana ko cyakomeje gukurikirana umwana w’umuntu,Abamalaika bari gendera,nyuma ya gaho Sarah yibagirwa ko baheshejwe umugisha n’Uwiteka ndetse ko bafunguriye abamalaika barangiza bakabahnurira ko umwaka utaha bazaba bakikiye umwana w’umuhungu,ibyo byose arabyibagirwa maze abwira umugabo we,nyamara turashaje hagaruka ujye kumujakazi wanjye HAGAR,maze umutere inda dore yageze igihe cy’uburumbuke maze ubutunzi bwacu tutazaburaga umugaragu wacu ELIYAZARI.
Uwo mwuka wabadayimoni na satani urwanya gahunda y’Imana nziza k’umuntu,noneho igeze naho,isi yose yamaze kwemeza yuko,abagaba bashakana nabandi bagabo,ndavuga abatinganyi,abagore bagashakana nabandi bagore urabona ko satani akomeje umurego wo kurwanya Imana yo mu ijuru ahari yibwira ko azayinesha dore ko ari ko ajya abwira abayoboke be.
Niyompamvu mu bona ubwo bukene bwabaye ubukene kubera intambara irimo kuba hagati ya satani n’Imana mu isi yabazima.Reba mu rwagasabo ngo nibo bafite umubare munini wabategarugori mu ntekonshinga mategeko ubu abagore nibo bategeka abagabo.
Reka babategeka kabisa kuko abagabo bananiwe kumvira Imana,bituma satani abashyiraho igisuzuguriro,ubu ingo nyinshi zirasenywa nikintu kitwa DIGITAL cyangwa iterambere,ngayo amapantaro,nibo basigaye bayambara,imirimo yose nibo basigaye bayikora biyongereye imiruho
Niba urumwe muri aba bagabo tuvuze hejuru ukaba warabaye ingazwa,ntushobora gukorera Imana urasabwa kubanza kwihana icyaha cya Adam “Iresiponsibility”maze Numara ku cyihana ubone kujya imbere y’Imana.
Ngabo abagore ngo basigaye bayobora amatorero cyangwa amadini byanditswe hehe ko umugore aba umushumba usibye kuba yahanura ibyo byo abyemererwa n’ijambo ry’Imana kuko bigaragara mu byanditswe ibindi babisoma hehe?
Bene data bakundwa murabona yuko abantu bakomeje kwica amategeko babishaka kubera kudakunda Imana no kwirengaza mategeko y’Imana Effeso 5:23…..tekereza niba uri muri aba bantu bafite izi ngenga bitekerezo umujinya w’Uwiteka uzawukizwa niki?
Umwanzi w’abantu b’Uwiteka akomeje guhimba imigambi yose akayinyuza mu bategetsi bayobora za leta kugirango abone uburyo acengeza amategeko yo kurinda abantu be kugirango bakomeze kumufasha kurwanya Uwiteka Imana,ese nawe waba uri mu banzi b’Uwiteka Imana?