Home Inte'l Ingabo z’umwakagara RG,zatemye igiti cy’umuvumu kirira amaraso ikimenyetso cyo guhirima k’umwakagara!

Ingabo z’umwakagara RG,zatemye igiti cy’umuvumu kirira amaraso ikimenyetso cyo guhirima k’umwakagara!

0

Amakuru aturuka mu Rwagasabo,mu gisirikare cy’abashinzwe kulinda umwakagara cyahoze cyitwa Presidential Protect Unit (PPU) ubu uwo mutwe usigaye witwa Republican Guard (RG),aravugako,ngo umwakagara aherutse kujya kubaza mu bakurambere icyo yakora kugirango abashe guhamana cyangwa kugumana ubutegetsi n’intebe ya bukunzi.

Bamubwiye yuko har’inzitizi ikomeye cyane izatuma adashobora kuzaguma kubutegetsi.Maze asobanuza amashira kinyoma iyo nzitizi iyariyo,bamubwiye yuko,ngo,har’igiti cy’umuvumu cyatewe n’Abami b’uRwanda kibarizwa ahitwa muri GASABO,aho ni mu murwa wa Kigali mukuru w’uRwagasabo.

Bamubwiye ko,ngo kugirango abashe kubona manda ya lll ya 2017,asabwa kubanza gutema icyo giti,ariko abanje kubisabira uburenganzira Nyir’uRwanda ngo kuko ariwe wenyine uzwi nicyo giti,nka  Nyir’uRwanda.

Amakuru akomeza avuga ko,umwakagara yanze gusaba uburenganzira Nyir’uRwanda kigeli V.Ndahindurwa,aranga akoresha imbaraga za gisirikare dore ko,ari cyo cyamugejeje kubutegetsi.

Yohereje ingabo zimulinda kujya gutema icyo giti cy’umuvumu,amakuru aturuka muri abo basirikare,avugako,bamaze kugerayo,bagafata amashoka bagatangira gutema icyo giti cy’umuvumu,bagikubise ishoka,babona gihise kirira amaraso ndetse ayo maraso ahita arabatarukira kumyenda bari bambaye!

Ngo bahise bakizwa n’amaguru,baragenda babwira nyir’ubwite uko byagenze,nawe ahita yohereza nyina,dore ko,ariwe uyobora abarozi bo mu bwoko bw’ABALANGI cyangwa se ABARUNGI,bivugwa ko,yahamagaye abakonikoni bose maze abasaba ko bakwiye gushaka impamvu yabyo!

Ngo bahamagaye imana zabo,maze zibasubizako,nta ntsinzi yabyo ngo kuko amaraso agiye kumeneka mu gihugu!Mwibuke ko,muri 2012 twabagejejeho inkuru mu buhanuzi yanditswe kurubuga rw’inyangeNewss ya mbere basenyeye muri Uganda,yavugaga ko,icyo higeze gutera umuyaga maze ugatwara imbuto zicyo giti cy’umuvumu muri Tanzania ahitwa Karagwe,no muri Uganda ahitwa mu nkora kwa Ndori wa Ndahiro maze hakamera ibyo biti byombi hanyuma na none hakaza kubaho undi muyaga werekezaga muri Congo,hanyuma ugatwarayo imbuto zicyo giti cy’umuvumu aho haje kumera ikindi giti,kuko icyo giti cyari cyikanze ko,hazabaho kugihohotera bityo naho batema icyo mu Rwagasabo,ibyo bindi bisigaye bizasigara bikora umurimo wabyo!

Ngayo ng’uko iby’umwakagara nigiti cy’umuvumu,usibyeko har’ikindi cyitwa igiti cy’UMUKO,ubanza icyo na cyo batarakimenya,nyamara nacyo giteye muri Gasabo ubanza kubera ko,ari kigufi cyane ariyo mpamvu adashobora kukimenya.

Ibyo bigaragaza ko,intebe ya bukunzi igihe cyayo cyegereje kandi nyine burya ijoro ribara uwariraye,umwakagara ayahubutse nkiyagatera araza afata ubutegetsi ngo ba!Nyamara nawe ntabwo azi impamvu yabaye umutegetsi,iyo aza kuyimenya,byari kumworohera.

Ubwami bwahozeho ariko ntibabumenya,iyo baza kubumenya,byari kuborohera!Sijye wahera,hahera umwakagara n’igiti cy’umuvumu hamwe n’uRwagasabo muri gasabo.Gisa abakunda gakondo yabakiranutsi mukomeze gusenga kugirango Uwiteka niba atwishimiye adusubize gakondo yabakiranutsi ayikure mu maboko yabanyabayaha.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar