Dore numero yubutabera bwabo ibaciriyeho urubanza kugirango batazabona icyo bireguza imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kuko imanza zo mu itorero rya Kristo zizaba zararangiriye mu isi ya bazima.N°0132/0004/0018 uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mfite ibiceri byinshi(coins)maze mfata inkozi z’ibibi ndabibaha(gusubizaumwuka w’ubukene aho waturutse)maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwuka w’ubukene bari baragushyizeho wose uwusubije banyirawo kugirango nawe bagusubize ubutunzi bwawe bwose bari baratwaye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ariko icyantangaje ni uko izo ndege zageze mu murwa wa Kampala zikananirwa kurasa cyangwa kurekura ibisasu kugirango intambara itangire.Mbona ko zizengurutse uwo murwa kugeza zisubiyeyo ari nta cyo zikoze.Mbona umwana w’UMUSITA yitegurira intambara yo guhangana n’Umwakagara kugirango amukure kubutegetsi,mbona ko Umwakagara abuze iyo yerekera uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Mbona abitwa bene data batuye kandi baba mu kigo cya gisirikare(kuba mu buretwa bwa satani na badayimoni)ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,MARK na RACHAEL banze kumvira ijambo ry’Uhoraho none bahisemo kwibera mu butayu ubuzira herezo.
Kubera uko kutumvira byatumye abadayimoni babashoka babagira ingaruzwa muheto,none babaye mu buretwa bwa satani n’inkozi z’ibibi kuzageza igihe bazumvira bagashyira mu bikorwa ibyo umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabasabye gukora uko niko abivuga.
Nerekwa intoke ziteye mugishanga,zaragwingiye cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umulimo wanjye waragwingiye muri gakondo ya bakiranutsi,kuko abafarisayo bahisemo gukorera inda zabo,aho gukorera Uwiteka Imana Nyiringabo kuko banze kumva iyo ivuga iri mu Ijuru ngo bakore ibijyanywe nubushake bwabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
April 20, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi y’ikibi yitwa SUSAN Thomas waturutse mu gihugu cy’Abakaludaya(Tanzania)mbona yongeye guterekerera imandwa na ryangombe kugirango imigisha yari yaratwaye y’Umuhanuzi ashobore kuyigaruza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ya nkozi y’ikibi yongeye kuguterekerera kuko ibyari imigisha yabo bari baratwaye bayikuye iwawe yabashizeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.