Home News Imva y’umwakagara yamaze gutegurwa!

Imva y’umwakagara yamaze gutegurwa!

0

26th July 2015 Ijambo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intasi z’umwakagara zikoze inama yo kugushaka ngo baguce igihanga,ariko bariyimbire kuko Uwiteka arinze ubugingo bwawe kandi ube maso ndetse ukomere kandi ushikame kuko Uwiteka arikumwe nawe uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa muyerekwa maze nerekwa abasirikare bamaze imyaka(10) batarahabwa ubutabera na leta y’umwakagara,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwoko bw’Uwiteka bwagushije ishyano kuko bwayobowe n’umwuka wabadayimoni wateye ubwoko bwanko bwanjye gukiranirwa uko niko Uwiteka avuga.

Dore bidatinze ngiye guha ubwoko bwanjye ubutabera bamaze igihe bifuza,nyamara bazamenya ko,nd’Uwiteka uca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.Kuko gutaka kwabo kwageze imbere yanjye,ndetse namanuwe nurusaku rwabo njya kwirebera no kwitegereza yuko urusaku rwabaharega ar’ukuri uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umwakagara aryamye mu mva yamaze gutegurwa no gutunganywa,mbona aryamyemo amanitse ukuboko abwira abashinzwe kumurinda ngo,nimube mundetse ho hato nduhuke nimbyuka ndakomeza imirimo yanjye.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,dore umwakagara imva ye yamaze gutegurwa igisigaye nukumuha ikiruhuko nk’uko abyivugira akajya kuruhuka ahasanga basekuru aho baruhukiye uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa igisirikare cya RDF gikora inama vuba na bwangu,kugirango kugirango batange amapeti bayaha abasirikare kugirango babone moral yo kurwana,maze nerekwa batanga amapeti yo hejuru bayaha abaturutse Uganda nibo bahawe amapeti yo hejuru.Abandi bose bahabwa amapeti ari munsi yabo bavuye Uganda.

Ariko nubwo babahaye ayo mapeti,nabonaga batanezerewe,kwar’ugupfa kwiyumanganya,nta nubwo bagaragaje umunezero,sinabashije kumenya icyatumye batanezerwa kandi bazamuwe mu ntera?

Nerekwa imibiri yabo,cyangwa uruhu rwabo rusa nabi,ruriho utudomagure,mbese wagirango uruhu rwabo rwabembye kuko ntabwo umubiri warukeye,nditegereza biranyobera nuko.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu iriya mibiri ubonye itameze neza yajeho utudomagure,n’ubwoba bw’intambara abantu basaziyemo kandi barwanira ubusa,nyamara igihugu ntikigeze cyibura amahoro none barimo kwitotomba mu mutima kubera guhora mu ntambara z’urudaca uko niko Uwiteka avuga.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar