Home Economy Impunzi zo ku isi yose muakaga gakomeye cyane!!!

Impunzi zo ku isi yose muakaga gakomeye cyane!!!

0

Umukuru w’Impunzi ku isi yose.

Amakuru yatangajwe nigitangaza makuru cya bbc gahuza aravuga yuko umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye( HCR) yatangarije bbc ko impunzi ku isi yose ziri mukibazo gikomeye cyane kubera ibihugu byakiriye impunzi bikomeje kurenga kumasezerano basinyeho yo kwakira impunzi zihunga ibihugu byazo kubera umutekano mucye urangwa mur’ibyo bihugu.

Yatunze cyane agatoki ibihugu bibarirwa mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi kuba bikomeje kutubahiriza amategeko agenga impunzi bikaba bikomeje gutererana impunzi ku buryo impunzi ziri mukaga gakomeye ku isi hose.

Uhereye mu gihugu cya Kenya cyatangaje kumugaragaro ko kitazongera kwakira impunzi ngo kubera umutekano mucye urangwa mur’icyo gihugu ariko nyamara abakurikirana ibintu nibindi bavuga ko uwo mutekano mucye waba uturuka kuri politike yo muri icyo gihugu idafite aho ahuriye n’impunzi.

uRwanda narwo rukaba rwashyize ahagaragara umubare w’impunzi zigera ku gihumbi (1000) zirukanywe mur’icyo gihugu kubera ibirego by’umuryango wabibumbye byasohotse muri raporo ivuga ko uRwanda ari rwo ruri inyuma iy’intambara irimo gutegurwa ngo itembagaze ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre wagiye kuri mandate ya gatatu kandi bibujijwe nitegeko nshinga.

Birumvikana neza ko nta mpunzi yasubira iwayo,bakaba bateje ubwega kugirango haboneke umubare munini witabira urugamba aho kwirirwa bicaye bategereje ko bakurirwaho ubutegetsi maze bakabona gusubira mugihugu cyabo gikomeje kurangwamo intambara yatangiye kubera guhonyora ibwirizashingiro.

Ariko nubwo uRwanda rukoze ibyo,binyuranije namategeko agenga impunzi,twibutse ko hashize igihe gito na none uRwanda rukangishije HCR umuryango wabibumbye ko ruzirukana impunzi kubera raporo na none yagaragazaga ko uRwanda rufite uruhare runini muguteza intambara mu gihugu cy’uBurundi aho rwashyigikiraga abashatse gutembagaza intwaro ya Pierre Nkurunziza ariko ikaza kuburizwamo.

Kuba rero uRwanda rufashe icyemezo cyo kwirukana impunzi,ntibirukuraho icyo kirego cyangwa raporo ibe yahindurwa ahubwo hazakorwa iperereza icyaba cyaratumye rwirukana impunzi kandi binyuranije namategeko yasinyiwe I GENEVE mugihugu cy’UBUSSUISE.

Birumvikana yuko byanze bikunze abagabo bari buhitemo kujya kurugamba aho gusubira mu Burundi kandi amakuru atugeraho afite gihamya biravugwa yuko ngo aramayeri uRwanda rwakoresheje kugirango rubona abo rujyana mu myitozo ahitwa mukarwa k’IWAWA kuko hategerwa na bantu maze bazahave bambuka binjira mu Burundi bakuraho ubutegetsi kugirango bazavuge ko impunzi zambuwe ubuhungiro bityo zikirwanaho kugirango zisubire mu gihugu cyazo aho kwirirwa zibundabunda.

Amakuru akomeza avuga ngo gukuraho Nkurunziza bitananiranye ahubwo bagishakisha uburyo impamvu yo kumukuraho bayegeka kuri ku Barundi kugirango bitazagaragara nabi kurwego mpunza mahanga.

Amakuru avuga ko igihugu cya DR Congo cyamaze gutanga inzira kubarundi bazacyenera kujya gukuraho Pierre Nkurunziza babyumvikanyeho na leta y’uRwanda iyobowe n’umwakagara general majoro Paul Kagame.

Ibi byose birimo kuba bikaba bihura nubuhanuzi bwavuze ko mu isi hagiye kubaho ibihe bikomeye kandi biruhije kuko Uwiteka yarakariye isi kubera ibyaha nubugome bw’indenga kamera bikomeje kuhakorerwa.Tukiri ku byago bikomeje kwigaragaza birimo guterwa nabakabaye babihagarika na none igitangaza makuru cya bbc cyatangaje ko,igihugu cy’Ubwongereza cyashyize ahagaragara raporo igaragaza umwuzure uzatera mu mwaka wa 2060 ushobora kuzahitana abatuye isi bagera kuri miliyari ya bantu .

Impamvu izabitera ngo ikazaba inganda ziri mu gihugu cya America,Ubudage n’Ubushinwa bikazaba mu bihugu bishobora kuzibasirwa nuwo mwuzure kubera ibyuka bituruka mu nganda zabo byamaze kwangiza imiterere y’ikirere ku buryo aho ibyo byuka bituruka ari naho hazaba ibyago bikomeye cyane bizaterwa nuwo mwuzure.

Ariko ibi bishobora kuzaba mbere yahoo kuko ibyo ikoranabuhanga rivuga akenshi ntabwo bijya bihuza gusa tukaba twibutsa koi bi mushobora kubisanga mu gice cya [4]ni cya [5] havuga ibyago bigiye kuzatera ku isi aho bigaragara mu gitabo cya Amos 3:15 havuga ko Uhoraho azasenya amazu y’ubukonje nay’ubushyuhe ndetse naubakishijwe amahembe y’inzovu cyangwa se amahembe ayari yose afite agaciro gakomeye cyane.

Ibi byose ntahandi wabisanga usibye kurubuga rw’INYANGE NEWS.COM niho ushobora kubona amakuru ayunguruye kandi yingira kamaro yagufasha kumenya ibiri gukorerwa mu isi yabazima no mu  bihe bizaza.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar