Home News Impanda ya nyuma muri gakondo ya bakiranutsi!

Impanda ya nyuma muri gakondo ya bakiranutsi!

0

April 22, 2016 Ijambo ry’Uhoraho “The Rhema word”ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yapfuye byarangiye,kuko Inyamaswa y’impu [2] “The skin like Cheeter and Leopard” imaze gufata icyemezo cyo gukura umwakagara ku ngoma.Dore iyo nyamaswa ifite impu [2] zijya gusa ariko kuzitandukanya bikaba bigoye.

Uruhande rumwe isa n’Urusamagwe! (Cheeter)Urundi ruhande igasa n’INGWE! (Leopard) ifite ubwotonzi budasanzwe kandi buteye ubwoba cyane bufite icyo buhishe udahishuriwe n’Uhoraho ntushobora gupfa kubisobanukirwa kuko bihishwe abahanga nabanyabwenge biyisi.Iryo yerekwa ryaje nibereye kuri mudasobwa yanjye ndimo noyandikira ijambo ry’Uhoraho nk’uko bisanzwe ari wo mulimo wanjye.

Maze ndabwirwa ngo,mwana “SON OF MAN”w’umuntu,dore hamaze gufatwa ibyemezo bikomeye cyane kandi bidasubirwaho cyangwa ngo bivuguruzwe kuko ijambo ry’uhoraho ari ryo ryabitegetse none igihe cy’Umwakagara kirarangiye nk’uko Uhoraho yavugiye mukanwa kabahanuzi ndetse nabahanuzi kazi

Hanura maze uburire abanyabwenge nabahanga biyisi nabafite ijambo ry’Uwiteka nkitabaza ryabo ubabwire uti,yemwe bwoko bw’Uhoraho ko mubuze ubwenge kandi mwiyita abahanga nabanyabwenge ko imvura iraguye kandi ibicu birakubye kuko hagiye kugwa imvura yitwa ikimanuka nk’uko umugaragu w’Uhoraho Majeshi Leon yabihanuye mur’iki cyumweru.

Mbese ninde  wabahumye amaso yanyu akaba atakibasha kureba no kumenya kuko umunyabwenge abasha kumenya yuko imvura iguye cyangwa hagiye kuva izuba ryinshi ritari iryakayagirizo kuko akayagirizo gasura kugwa kwimvura.None niki kibahugije kandi kibarangaje?Uko niko Uhoraho abaza!

Nuko rero dore mwaraburiwe mwanga kumvira mukomeza kubigira ibikino nko mu gihe cya NOAH none dore umwanzi wabakiranutsi aciriweho iteka kuko ibyahanuwe bigeze mu irango rya marembo ya gakondo yabakiranutsi.Dore ntakabuza abahanga bo muri gakondo bajyanye kurisha mu butayu bugifiya kandi bagiye kongera kwigishwa kumusozi w’Uwiteka uburyo bwo kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho avuga.

Ubwo umulimo nakoraga wo kwandika ijambo ry’Uhoraho mpita ndarihagarika nkomeza kumva cyane icyo umwuka aburira abakiranutsi.Mbona ya nyamaswa yo mu majyaruguru ihagaze yemye imeze nk’umuntu mbona ihagaritse amaguru yayo uko ari [2] mbona itegetse izindi nyamasw azinkazi cyane zisa ningwe izindi zisa nibisamagwe izindi zisa n’Intare kujya gutera umwakagara no kumukura ku ngoma!!

Mbona iyo nyamaswa ivugwa mu ijambo ry’Uwiteka mbona kubera umujinya yarifitiye umwakagara ihise yikuraho ubwoya bwayo isigarana igihara njongo gusa gusa!?Nuko numva ijwi ry’urangurura mu kirere ambwira ngo mwana w’umuntu mugaragu w’uwiteka dore Uhoraho yaguhagurukije mu gihe nk’iki kugirango uburire intore z’Uhoraho zimenye kandi zisobanukirwe aho ibihe bigeze kugirango zitazagira icyo zitwaza zivuga yuko ngo Uhoraho yazitereranye.

None hagarara kumusozi hejuru maze uvuze ikondera cyane kugirango abasinziriye bakanguke kuko dore ibitotsi byabaye byinshi cyane umwanzi yamaze guteza ibitotsi mu ntore z’Uhoraho kugirango zisinzire kandi zirindangire maze imvura igiye kugwa ibashe kuzinyagira!None burira bose abafite amaso n’impumyi maze ubabwire imilimo y’UWITEKA agiye gukorera muri gakondo yabakiranutsi

Nukuri nukuri,dore amahanga yose agiye kumenya yuko Uhoraho ariwe Mana kandi ko ariwe ushyira hejuru kandi agacisha bugufi uwo yashyize hejuru akazamura uwo yacishije bugufi kugirango bimenyekane yuko Uhoraho ari we Mana itegeka ijuru n’isi kandi ko ari we mugenaga wa byose niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kuvugana nanjye maze rirambwira riti,iyo nyamaswa ntabwo iri yonyine ahubwo irikumwe ningwe iherereye haruguru y’uburasira zuba bwisi ikaba nayo ifite inyota nyinshi yo kumena amaraso kuko imaze igihe kinini ntamuhigo ibona kuko imaze igihe kitari gito ihiga ariko ntigire amahirwe yo kuronka.

None yamenye amakuru yuko mwene wabo yagiriwe amahirwe yo kubona umuhigo,none yatumiwe kujya muri uwo muhigo none ndabona igenda inezerewe cyane!None fata kagakoresho ujy’ukoresha maze wandikire Malaika w’Ismuruna maze umubwire uti,uwapfuye akazuka niwe uvuga aya magambo ati,nzi imilimo yawe,nzi gutotezwa kwawe,ndetse nubukene bwawe!Nyamara urumutunzi nubwo bagutuka ibitutsi bikomeye kandi biteye ubwoba bamwe bavuga ko urumuYUDA abandi bakavuga ko utari we,nyamara nubwo bavuga ibyo biyita ko ari bo bakuru bisanagogi ahubwo babaye indiri ya satani nabadayimoni uko niko uwapfuye akazuka wahoze ar’umwagazi w’intama hanyuma yo kuzuka agahinduka INTARE YO MU MURYANGO WA YUDA AVUGA!!!

Maze numva Malaika abwirwa ngo,manuka ugende ujye gushyira icyasha muruhanga rw’Intore z’Uhoraho kugirango ubwo Malaika uzaturuka muburasira zuba azaba amanutse agiye guhana inkozi zibibi azasange nibura ku nkomanizo z’imiryango harasizwe amaraso y’ikimeyetso kibuza Malaika guhana iyo miryango.Nuko numva Malaika yikiriza kandi amanukana imbaraga n’umwete udasanzwe amanuka agiye gushyira ikmeyetso muruhanga rwabakiranutsi babuze uko binyagambura kandi abwirwa yuko ngo ibyo akwiye kubikora mbere yuko iminota [6] ishira kuko nimara kurangira nta kindi kizaba gisigaye mu mbabazi z’Uhoraho zizaba zirangiye maze ibyahanuwe bizahita bisohora.

Nuko maze kwandika ibyo nabwiwe nya NYIRUBWITE UHORAHO AKABA UWAMBERE NIWIHEREZO numva ngize ubwoba bwinshi cyane kurusha ubwo nagize bagiye kunca igihanga.Icya nteye ubwoba natekereje bene data bafite kwizera bakagira nikimenyetso cy’Umwami wabakiranutsi muruhaga rwabo uburyo bagiye kunyagirwa nimvura yitwa ikimanuka numva biranyobeye.Ariko nibutse yuko baburiwe kenshi bakanga kwiringira iyo yabahamagaye numva umubabaro uragabanutse kuko ntampamvu yo kubabarira uwanze kwiringira ijambo ry’Uhoraho kuko aba yamaze guhinduka nyakwigendera.

Ariko kandi watekereza ibibondo bitazi icyatsi nururo nabyo bigahinduka amayobera aho rero niho ubonera yuko Uhoraho atajya agira amaranga mutima kuko byose byakomotse ku cyaha cyitwa kutumvira kuko abo banze kumvira ninabo bibarutse ibibondo bizarwanya ijambo ry’Uhoraho.Nuko rero mwana w’umuntu ntampamvu yo kubabara no gushavura kuko uwiyishe ntaririrwa kandi abantu baremwe n’Uhoraho none bageze aho bavuga ko nta Mana iriho nuko rero reka Uhoraho yigaragarize abatuye isi bamenye yuko ariwe Mana kandi aca imanza zitabera kandi ari we uvuga bikaba yategeka bigakomera dore igihe cy’uburganya kirarangiye kuri gakondo yabakiranutsi ahubwo hagiye kubaho ibhe byiza kubakunze kuza ku mwana w’umuntu,ndetse bakemera nijambo rye yavugiye mukanwa kabahanuzi kuko abaryirngiye batazabura gutabarwa n’Uhoraho kugirango ibyiringiro byabo bdahinduka imfabusa maze umwanzi akazabishima hejuru uko niko Uhoraho abivuze.

April 23,2016 njyanwa mu gihugu cyo mu butayu nerekwa ubutayu burebure cyane kandi bugufiya cyane.Muri ubwo butayu harimo inyamaswa z’inkazi cyane zitwa IMBOGO[abadayimoni binkazi] nuko nerekwa nizindi nyamaswa ntabashije kumenya ubwoko bwazo ku buryo nabasha kuzisobanurira abantu ku buryo bworoshye!

Nerekwa indi nyamaswa y’inkazi kandi y’inyembaraga itwa Intare umutware wishyamba maze mbona iyo ntare [Kristo Intare yo mu muryango wa YUDA]mbona yadukiriye za nyamaswa z’inkazi cyane cyane izitwa imbogo!Maze mbona zose ya ntare irazifata irazica zose zirarangira ntihaba hakiboneka nimwe muri ubwo butayu!

Maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya ntare ubonye ni ntare yo mu muryango wa YUDA bakunze kwita ALFA na OMEGA uwambere akaba niherezo rya byose kuko muri byose nta nakimwe kitaremwe nawe.Dore intare yo mu muryango wa YUDA  itabaye abakiranutsi bari baraheze mu butayu baheranywe nabadayimoni uko niko Uhoraho avuga kandi niko ategetse!

Nongera kubona muri icyo gihugu cyo mu butayu harimo abantu benshi baheranywe n’Isi agahinda,umubabaro,ubusambanyi abifuza kubaka urugo ariko bikanga ntibabashe kubigeraho mbona Intare yo mu muryango yongera kwica izo mbaraga zose zo mwijima zabagose zikababuza gushaka kugirango baheranwe nubusambanyi maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu tangariza abakiranutsi bose nabanyantegenke uti,Intare yo mu muryango wa YUDA irabatabaye kandi ishyizeho iherezo rya byose byababuzaga gukiranuka bityo mwese mubaye imbohore uko niko Uhoraho abitegetse!

Nongera kwerekwa abanyabwoba nabanyarukundo rucye bananirwa kwinjira mu masezerano yabakiranutsi mbona bose uko bakabaye baheranwe nubutayu mbona bavuza induru cyane basaba gutabarwa ariko uwagaombaga kubatabara arasubiza ngo mwananiwe gukurikiza itegeko ry’Umwami none muciriweho iteka uko niko Uhoraho ababuriye!

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kirarangiye ngo ibyahanuwe bisohore maze abakiraniwe bacirirweho iteka kumanywa yihangu kuko bakunze gukiranirwa uwo niwo mugabane wabo bagenewe kuko barwanijwe ubwoko bw’Uhoraho ubwoko butavumika kandi bw’Ubunyembaraga nkamaboko y’imbogo none nta cyindi Uhoraho yabitura usibye kubaha ibihembo bikwiriye imilimo bakoze uko niko Uhoraho avuga.

Nkomeza kwibera mu iyerekwa mbona abahanuzi nabahanuzi kazi bagotewe mukazitiro kabadayimoni balinzwe nabasirikare[Gereza] mbona umuhanuzi mukuru ababimbiriye aahaguruka atangariza bose ngo igihe cyo kuba muri gereza kirarangiye ngo kuko Uhoraho yamaze kubitegeka none uyu munsi byanze bikunze mvuye mugisirikare sinzongera kwitwa umusrikare kuko igihe cyo gukora uwo murimo kirangiye uko niko Uhoraho avuze.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubaye imbohore hamwe na bene so bose bari baraboshwe nabadayimoni dore iyo gereza warufungiyemo igihe cyayo kirarangiye uko niko Uhoraho avuga kuko bidashoboka yuko abadayimoni bakwishima hejuru yabakiranutsi igihe cyose ahubwo dore Uwiteka yibutse kandi amasengesho yibyifuzo byabakiranutsi ahindutse umubavu uhumura neza kugirango abagirire neza niko Uhoraho avuga.

Nuo rero tangariza ubwoko bw’Uhoraho yuko Uhoraho abugize imbohore kandi abwibutse ndetse abugiriye neza kuko Uhoraho yagambiriye guhesha icyubahiro abagaragu bamukoreye batazigamye kugirango Uhoraho abanezeze kuko bakunze kandi bakiringira ijambo rye niyompamvu atazabatererana niko Uhoraho abitegetse!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar