Ariko abega mwararindagiye,ibi se mwanditse kuri Sankara na Rusesa,koko murabona hari icyo byamarira abanyarwanda?Usibyeko mwazonzwe nikinyoma,kandi mukaba muzi neza ko abanyarwanda rubanda rw’Umwami rubaambiwe,mukaba muzi neza yuko mutagifite ijambo mu banyarwanda,niba Sankara arwaye amavunja,kuki muhagaritse umutima?Niba atarigeze avugira kubutaka bw’uRwanda,niki kibahagaritse umutima?Ubuse murabwira abahutu,cyangwa murabwira abacika cumu?Cyangwa muribwira!!?Niki cyatumye mubura ubwenge bigeze aho!!?
Ukuri ku ishingwa rya MRCD na FLN bya Rusesabagina na Sankara
Iyo ushaka kumva neza imvo n’ imvano y’ ishingwa rya MRCD na FLN, ubihera muri South Africa, nyuma yuko Sankara ageze muri South Africa, yaje kwegerwa ni umugabo wareshyaga abanyarwanda baba muri South Africa abajyana muri RNC, Sankara nk’ inkundarubyino yahise abisamira hejuru, yinjira muri RNC.
Ariko uko iminsi yagendaga ishira, Sankara yakomeje kubona ko RNC uretse ku mukoresha nk’ umushyushya rugamba mu nama zabo ariko nta kindi kintu bamushakaho, amakuru yizewe nuko uretse ku kuba Kayumba ataramukundaga ariko nta ni nyungu yamubonagamo.
Umubano wa Sankara n’ umukobwa wa Nyamwasa.
Nubwo Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri South Africa kuko batabana, Kayumba rero yamusaba kuza gusuhuza abagize RNC mu nama yari yabereye I Cap Town.Wasobanura ute,ko kuba byonyine urubyiruko rwaramwibonagamo ko izo atari inyungu kuri Nyamwasa?

Umukobwa wa Kayumba ni uwo wicaye hagati ya se na nyina na musaza we
Sankara yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba, kuko yumvaga byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga kumenya Bikindi (Niko kazina Kayumba yita Sankara) ko amusambanyiriza umwana (Ingeso nk’iza se ariko), Kayumba akibimenya yararubiye ararakara, ndetse amakuru yizewe Rushyashya ifite nuko yashatse no ku mwica, nkuko bishe umuhanzi Christophe Matata [ iyi nkuru twayibagejejeho muri Rushyashya ], ariko abo muri RNC baramubuza kuko icyaha nk’ icyo cyari gutuma ajya mu nkiko kandi yaragifite ibibazo by’ ibyangombwa by’ umuhunzi.Ubusambanyi buruta ubwa Nyiramongi na kagame babyaranye nabo bita ingengerera,nyamara mbere yaho ntabwo babonaga yuko ari ingegera.Ngaho abakiga kazi,abakiga bo kwa Habyarimana etc,ninde wabarushije kwandavura?
Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye yatangiye kugira ubwoba kuko Kayumba nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”, hashize iminsi Kayumba yatumije umukobwa wiwe na Sankara ngo babiganireho, bahageze Sankara yabwiye Kayumba ko akunda umukobwa wiwe ariko kubera ubwoba umukobwa we avuga ko atamukunda; bukeye Kayumba ahita yohereza umukobwa wiwe kwa nyina yirukanye Sankara muri RNC, ariko Sankara ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC.Bibaye byarabayeho,bihuriyehe no kwibohoza,uwagiramahirwe yakwegamira umugabo.
Ishingwa rya MRCD na FLN
Kuva muri RNC byabereye ihurizo rikomeye cyane, kuko ubuzima bwo muri South Africa butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro na Murayi batera abanyarwanda babaga bemeye kwijandika muri RNC.Hanyuma se FPR itangira yarifite angahe kuri konti yayo muri Uganda?Mujye mubeshya abatabazi!
Ariko hari ikindi kintu cyababaje Sankara cyane, igihe Kayumba yamutumiraga n’ umukobwa wiwe yamubwiye ko: “Niyo isi yarangira atashyingira imbwa y’ umusivile”; Sankara rero byahoraga bimushengura, umunsi umwe Rusesabagina yaje ku muhamgara amubwira ko ashaka gushinga ishyaka ryitwa Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique (MRCD) rifite umutwe w’ ingabo Forces de Libération Nationale (FLN), icyo gitekerezo yahise agisamira hejuru cyane, nubwo na Rusesabagina yamubwiye ko ariwe uzaba Perezida, ariko nibura Sankara yishimiye ko azaba visi perezida wa Kabiri wa MRCD n’ umuvugizi wa FLN.Ibi niba byarabayeho bibareba ho iki?Twababwira yuko Calixitte ari umuntu w’umugabo,nimuhagarare hamwe uguhiga ubutwari muratabarana!!!
Ariko Sankara bukeye bwaho yabwiye abacuti biwe ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibazaga ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite n’ imbunda imwe, ariko Rusesabagina amuhamagara nta mafaranga na make yarasigaranye kandi Rusesabagina yamubwiye ko hari amadolari igihumbi $1000 yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu.
Reka tugaruke kuri FLN kuko cyo ni igitekerezo cya Sankara, ahanini yumvaga ashaka kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa, FLN yabaye inzira imwe yumvaga Kayumba atazongera ku mwita umusivile.
Uguhubuka kwa Sankara kwakuruye amakimbirane muri MRCD bapfa itangazo yasohoye batabyumvikanyeho yibeshyera ko ari Nyamagabe
Nyuma y’ itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018, ryishinja ko FLN ariyo iri inyuma y’ ubusambo bumaze iminsi mu majyepfo y’ u Rwanda, iri tangazo rero ntago ryashimishije abagize MRCD kuko batunguwe nuko Callixte Sankara yaryanditse atababwiye, akishinja n’ ibintu batakoze, ikindi kintu atumviganyeho na Wilson Irategeka, visi perezida wa mbere wa MRCD, kimwe mu bintu Col. Wilson Irategeka atumvise ni ukuntu umusivile nka Sankara abyuka akiyita Majoro, ariko Rushyashya irahamya ko imvo n’ imvano y’ iri peti ari umujinya wa Kayumba. Amakuru yizewe aturuka muri MRCD avuga ko Rusesabagina na Wilson Irategeka basabye Sankara ko byaba byiza akuyeho iri peti yihaye kuko nta muntu ubyuka yabaye Majoro kuko amapeti araharanirwa, kandi ngo igihe byamenyekana mu itangazamakuru ko ataribyo byasenya FLN ndetse na MRCD.
Ubwo se DMI na Polisi twemere nde?Polisi yabanje kubyemeza yuko koko bari kubutaka bw’Urwanda,nyuma ibwira itangaza makuru rya Abongereza yuko batigeze banagera kuri ubwo butaka.None mwebwe murabyemeza ko bageze muduce mwavuze haruguru,murivuguruza kubera guta umutwe