Amakuru yatangajwe nibinya mu rwagasabo,aravuga yuko umuryango w’africa yunze ubumwe wahagaritse ikifuzo cy’Abafaransa bari basabye umuryango wabibumbye yuko hakoherezwa ingabo ku buryo bwihuse mu gihugu cy’Uburundi kubera ubwicanyi bukomeje kuhabera muri icyo gihugu.
Byari biteganijwe yuko mu mpera z’uku kwezi,izo ngabo zagombye kuba zamaze kuhagera,ariko kubera yuko u Rwanda rwahise rwitambika rwashoboye kuburizamo icyo kifuzo dore bahise bashyira itangazo ahagaragara yuko ngo leta y’uRwanda igiye kugirana ibiganiro na leta y’Uburundi iyobowe na Peter Nkurunziza nkaho aribo barimo barwana.
Nkaho abatavuga rumwe na leta ya CNDD/FDD bagashyize itangazo ahagaragara ngo bavuge icyo biyumvira,ahubwo leta y’uRwanda ibinyujije kuri Mushiki wabo uhagarariye ububanyi namahanga niwe wahise ashyira itangazo ahagaragara ngo ku kibazo cyitwa icya FDLR twibutse yuko ibiri kumurongo w’ibyigwa hatarimo kumvikanisha uRwanda n’Uburundi ahubwo barumvikanishwa abatavuga rumwe na Peter Nkurunziza.
Ubu rero akanama ka African Union AU kavuze yuko uwo muryango ugiye kubanza kohereza abagenzuzi bajya kwiga uburyo leta ya Nkurunziza yagirana ibiganiro nabo batavugaho rumwe.Leta y’Uburundi nayo yishyuye ivuga ko,ishobora kwmera ibiganiro mu gihe yaba ariyo nzira yonyine leta ya Nkurunziza yaba isigaranye kandi ari nzira yo nyine yagarura amahoro.Ibyi bisobanura yuko ititeguye kwemera kugirana ibaganiro n’abatavuga rumwe nayo,cyakora birinze kugira icyo bavuga ku itangazo rya mushiki wabo.





