Home Justice Igifite itangirira kigira nishyerezo rya cyo

Igifite itangirira kigira nishyerezo rya cyo

0

Iyo umuntu atekereje kuri aba bategetsi bavuye kubutegetsi kubera igitugu no gutinda kubutegetsi bashaka kwiharira ibyiza byigihugu usanga mu mitekerereze yabo har’icyo baburagamo kugirango babashe kwiteganyiriza ejo hazaza.

Iyo igihugu kiri mu mahoro,ariko byumvikane yuko,akenshi amahoro aba avugwa havo,na bene gihugu,ariko sabanyagihugu.Kuko mu gihugu habamo ibice (2);habamo abanyagihugu ari nabo rwego rukuru mu gihugu ubusanzwe nirwo rwego rukuru rwakagombye gushyiraho inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu

Urwego rwa (2);nurwabitwa abene gihugu.Aha ndavuga abagize inzego zose z’ubutegetsi,abo nibo bibonamo gukunda igihugu kuruta abanyagihugu babatoye binyuze muri demokarasi bitari ubutegetsi bw’igitugu bukoresha itekinika nkiwacu mu rwagasabo

Aba bene gihugu iyo bamaze kugera kubutegetsi,banga kurekura ubutegetsi kabone naho baba bazi yuko abaturage batabashyigikiye(urugero Muveni yabonye amajwi 27%,Besigye abona arenze 50% ariko yanze gutanga ubutegetsi ku neza ngo cyeretse habanje kumeneka amaraso)

Inshuro nyinshi abanyagitugu bajya batekereza yuko kubakuraho bizahinda cyane kurusha uko byabahenze bafata ubutegetsi.Ariko bakibagirwa ko,umuntu atajya ahinduka ahora ari wawundi.

Naho wakoresha itekinika rimeze gute,uko urushaho gukanda abanyagihugu,ninako barushaho kugwiza imbaraga zo ku kurwanya ubutegetsi!Iyo ufunga abantu ndetse ukica abantu cyane wibwira yuko ubashyiraho iterabwoba,aho niho ishuri ryitwa demoakarasi riba ribonye abalimu bo kwigisha abagomba ku kurwanya bakagukura kubutegetsi nturabukwe.

Ahangaha urabona yuko,uba wisibiye inzira zose wari warateguye utegurira abawe umuryango wawe birangira ubaye nka wa mutindi nyakujya wakuwe mu ngunguru yamara gukira akibagirwa gukinga byaje gutuma asubira muri ya ngunguru yisangamo mu gihe atarazi ko azayisubiramo

Abantu ni bamwe batekereza kimwe cyeretse abafite gutinya Uwiteka Imana yo mu ijuru nibo bonyine bashobora kugira imitekerereze itandukanye niyabandi bantu batuye ku isi,aho usanga batekereza kunezeza Imana mu gihe abandi baba barwanya Imana bakifatanya na sekibi ndetse bakavuga kumugaragaro yuko Uwiteka adashobora byose

Hari nabashirika ubute bagahita bakura ijambo Imana mu itegekonshinga “bakavuga yuko ngo idashobora byose”ndetse hariho aho usanga ubushaka shatsi bwabo bukubwira yuko Imana ntayibaho

Ariko har’igitekerezo abantu bose bahuriraho,ariko ikibazo nigisubizo usanga bitandukanye,ese koko Imana ibaho?Hehe?Ese yo yavuye hehe?Ninde wayiremye!Ibi bibazo nta muntu ushobora kubibonera igisubizo mu gihe yaba atemera (Bible) ijambo ry’Uwiteka Imana nzima.

Ubuyobozi butangwa n’Imana,ariko mur’iyi minsi na satani asigaye abutanga binyuze mukumena amaraso,ariko na byo ugasanga Imana isa naho yabyihoreye kugirango abantu bakuremo ikigisho cyangwa isomo.Ikibabaje ni uko nta somo bashobora gukuramo.

Abatutsi bo muri FPR,bemera yuko igihugu bakibonye kubwimbaraga zabo,ariko bakemera yuko kuba baranesheje abahutu Uwiteka Imana yabigizemo uruhare rukomeye.Kuko ibihugu byari bibashyigikiye byari bicye cyane ku isi,ibyo bikereka yuko kuba barabigezeho batabikesha amahanga ahubwo bagombaga kubikesha Uwiteka Imana

Ndetse uyu munsi wa none uramutse ubabwiye yuko Uwiteka Imana yavuze ko,igihugu azagisubiza abahutu,bavuga yuko Imana uyibeshyera!Uramutse ubahaye ikimenyetso gifatika bagasanga ari byo;nta bwo bazongera gusenga Uwiteka Imana ngo bamufate nk’Imana usibye ko nubundi nta yo bafite

Iyo utembereye insengero za madini ya batutsi dore biciyemo ibice harabasengera mu idini ryabavuye Congo,Burundi,Tanzania,Uganda,ndetse bavukiye mu Rwanda batigeze bahunga cyangwa bahunze bakongera bakagaruka.Ubwo se witegereje ibyanditswe wasangamo hariho ivuga yuko abantu bakwiye gusenga Uwiteka bishingikirije amoko?

Mu mvugo isobanutse yaba abanyapolitike cyangwa abanyamadini,bose bishingiye ubwami burwanya Imana na bantu bayo,kuko iyo uhagurutse ugahanura ibinyuranye nibyo bafuza,bahita bakwita igipinga,waba uri mubahutu ugahanura ibyo abahutu batifuza ingaruka zikurikiraho urazirengera

Ariko dore icyo bose bahuriraho,ni uko bajya bapfa bakibagirana mu isi yabazima ndetse nubutunzi bari bafite nigitinyiro bari bafite usanga byose biyoyoka bigashira bikibagirana Burundi bagahinduka amateka cyangwa umugani.Aha rero wakwibaza uti,kuki ibyo bakoze cyangwa ibyo banyuzemo cyangwa babonye bitabigishije?Aba bagabo bose uko bagera ku munani(8);ese baba barabaye ibigwari,cyangwa ni uko igihe cyabo cyari kirangiye.RPF se yaba izakoresha ubuhe bwenge kuburyo ibyabaye kuri aba bagabo bo bitazababaho?!

Ese kwemera kuyoboka intambara ngo ni uko ushaka kugaragaza ndigabo,kandi uzi neza yuko uzabihomberamo ndetse ushobora no kubigwamo mbese byakungura iki?Ese muri za leta abanyabitugu kuki abanyabwenge bemera gukorana nabicanyi kandi baze neza yuko amaherezo yabo atazababera meza?None se yaba umunyebwenge wize notarize ninde munyabwenge mu gihugu

Niba abatarize bashobora kwitegereza bakabona ko hagiye kuzaba intambara hanyuma wowe ukabagisha ko nta ntambara ihari kandi uzi neza yuko bitameze neza ubwo hagati yawe nawe ninde munyabwenge?Kuzageza igihe ubutegetsi burundikiye ngo utegereje kwihagararaho mu mafuti kandi ubona ko amaherezo yawe ari ikuzimu?Ndetse nibyo waruhiye ukumva yuko bitekanye nta kibazo kizabaho

Ese amateka yaba hari icyo yabigishije?Naho waba warize amateka usanga ibyo wize utabishyira mubikorwa ngo byibuze bigufashe kumenya icyerekezo cy’ubuzima bwawe.ahubwo ugahitamo kwitwa inkoma mashyi ugahora ukoresha ibyo gukiranirwa nyamara uzi neza ko uzabibazwa nyuma yuko ubwo butegetsi buzavaho.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar