June 10, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona umutegeka w’isi azabiranywa n’uburakari bwinshi cyane, kubera igitugu Umwakagara ategekesha abantu b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo muri gakondo yabakiranutsi. Ku buryo butunguranye Rukara rw’igisage rubundiye mu mahanga yima ingoma, maze amahanga aratangara cyane abantu bose bemera ko Uwiteka ari we Imana uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bafite ubuhanga buhanitse bigira inama yuko bareka politike, ahubwo bakinjira igisirikare kugirango babone imyanya ikomeye kuko igisirikare kigiye kuba icy’umwuga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (9) cy’ubuhanuzi
Njyanwa mu iyerekwa mbona rutuku rw’imvange rucigatiye amashillingi mu ntoki rutanga ayo mashillingi mu Abahutu kugirango bagurire Abahutu bize bemere kwinjira igisirikare ari benshi kugirango bakore kandi bategure kudeta yo kuzakuraho ubwami ngo kuko Rukara rw’igisage rubanesheje imbere ya mahanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Maze nitegereza iyo migambi yabo yose ndatangara cyane, ariko nibaza mu mutima wanjye ngo, mbese birashoboka yuko bakorera coup d’état Umwami w’Uwiteka Imana Nyiringabo? Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo, imigambi y’umwana w’umuntu igenzurwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, mwana w’umuntu andika ayo mabanga kuko bitazabaho ubu, ahubwo bizabaho cyera, maze uburizemo iyo migambi mibisha kuko itandukanye n’imigambi y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imilimo y’inkozi zikibi ishyirwaho iherezo kubera ko igihe cy’Uwiteka cyahanuwe n’abahanuzi gisohoye. Mbona baciye hasi no hejuru ngo barebe ko bakomeza kwimakaza umuco mubi wa badayimoni, ariko Uwiteka ababera ibamba! Igihe bakomeje guhatiriza basanga ahabo hatakiriho kuko bashoye ukuboko kwabo mu milimo y’Uwiteka Imana Nyiringabo bituma Uwiteka Imana abarakarira arabarimbura kubera gushaka kurwanya ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mukanwa k’abahanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, erega mwana w’umuntu, ubirire izo nkozi zibibi yuko ari nta nzira zihari kuko dore inzira zose Uwiteka yarazifunze ubutazafunguka ukundi uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, w’umuntu, dore abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bihinduye ubwoko bw’Abanyamurenge nyamara nta wabagize kuba ubwo bwoko.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, binjiye mu byisi cyane kurusha kwinjira mu by’ubugingo uko niko Uwiteka avuga. Dore imigambi yabo nzayiburizamo ntakabuza kugeza igihe bazamenyera ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu abantu bo muri gakondo yabakiranutsi bananiwe gukiranuka, bananirwa kwizera ijambo ryavugiwe muri bo, ibitangaza by’Uwiteka byakorewe hagati muri bo, bisigaye ari amateka kuko banyuranije n’Uwiteka Imana yabakiranutsi yo mu ijuru uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore intambara zose barwanye zababereye impfubusa kuko batabanje kungisha inama, iyo baza kwiringira ijambo ryanjye ntibiringire ubusambanyi bwagaragaye hagati muri bo, mba narabanye nabo, ariko noneho kuko biringiye imbaraga z’abana b’abantu niyompamvu na bataye! Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo bagiye kuzajya babaza ngo, Uwiteka Imana kuki wadutaye? Niki cyaguteye kuva hagati muri twe? Babwire uti Uwiteka afitanye urubanza namwe kuko mwamutaye mugakurikira amaboko y’abana b’abantu ni bigirwamana by’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nicyo cyatumye nanjye mbata mva hagati muri mwe kuko mwagendeye mu nzira za balaki mwene Bewori washatse kuvuma ubwoko bwanjye bwa YAKOBO nyamara se sinari na mu bujije akanga kugeza aho mpindura umuvumo we yavumaga ubwoko bwanjye kuba umugisha uko niko Uwiteka abaza?
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore intambara zose bazashoza nta bwo bazazitsinda kuko zitari mu bushake bw’Uwiteka Imana Nyiringabo. Ahubwo nzabateza abanzi babo babamareho bazabaheha nk’uheha amabyi hazasigara bacye cyane bo kubara inkuru uko niko Uwiteka abivuga.
Abazarokoka hagati muri bo bazababwira uko Uwiteka yabatereranye akabakuraho amaboko maze umwanzi wabo akabigirizaho nkana bazahinduka iciro ry’umugani mu mahanga yose kugeza ubwo bazajya batinya kwitwa abanyamurenge kubera gukorwa nisoni zo kutumvira Uwiteka Imana yo basogukuruza uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore ikibazo kiraje, ariko ntugitinye kuko ntacyo kiribugutware kuko ufite imbaraga zo kugitegeka, ni uko rero usabe Uwiteka Imana yabakiranutsi akugirire neza kugira ngo ukomeze umurimo w’Uwiteka Imana yo mu ijuru uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, sengera uyu muntu batanzeho igitambo kuko ari umuririmbyi w’Uwiteka dore abanzi b’ubugingo barashaka kumutambaho igitambo cy’abadayimoni ariko nusenga Uwiteka Imana izo mbaraga zabo nta cyo zishobora kumukoraho uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abanyamurenge bavuga ururimi rw’ikinyarwanda biyita abakongomani, mbamanuriye amakuba, ibyago, na kaga bikomeye kuko bakomeje gushinga ijosi bakaba batubaha ijambo ryanjye, dore biringiye abana babo bagiye mu mahanga aho naho nzabasangayo mbateze ibyago maze ibyiringiro byabo mbihindure imfabusa uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore umugisha wose bari bafite ndawubambuye kuko biringiye abana b’abantu bananirwa kwiringira Uhoraho, niyompamvu bagiye guhinduka igitangariro mu maso ya batuye isi, uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore officers bakuru ba RDF bagiye gukorwa nisoni kuko bagiye kuraswa na bana babo babyaye, kuko bananiwe kurwanya ikibi, none abana babasore mbahaye umwuka w’ubushizi bw’amanga kugirango batinyuke bahaguruke barwanye umwakagara kuko igihe gisohoye ngo ibyahanuwe n’abahanuzi b’Uwiteka Imana Nyiringabo bishyirwe ahagaragara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, bakomeje kubicira inkeri, none igihe niki ngo bimenyekane yuko muri bo Umuhanuzi yarabalimo, ariko kubera imitima yabo yagoswe n’umwuka w’ikinyoma watumye badashobora gushaka mu maso h’Uwiteka, ahubwo bihitiramo gukorana n’umwuka w’inkozi zikibi, dore biringiye umwana w’umuntu ushiramo umwuka mu bugingo bwe, none bakozwe nisoni uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore izo ngabo ziyita ibihangage igihe cyabo cyo gushyirwa ahagaragara kirasohoye, nyamara abiringiye Uwiteka nt abwo bazakorwa nisoni kuko kubakiranutsi atari ko bizahora uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti cy’umuvumu giteye haruguru y’ubutayu bugufiya, maze mbona icyo giti cy’umuvumu cyarumye amababi yacyo gitangiye kwuma amashami yacyo, ni uko mbona abakagara batangiye kwurura cya giti ngo bajye mu mashami kujya ku kiguyaguya bagisukire amazi barebe ko cya kongera kubobera kigatoha amababi yacyo. Ariko biba iby’ubusa kuko cyari cyaramaze kubemba mu mizi yacyo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu reba hirya gato urabona ikindi kimenyetso cy’Ubuhanuzi, ndareba maze kwitegereza neza, mbona har’ikindi giti kinanutse kirimo guhuhwa n’umuyaga nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti hunga wigireyo gato kuko uwo muyaga ugiye ku kigusha kuko igihe cyacyo cyo kurimburwa kirasohoye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu butayu bugufiya mbona aba pastori bayoboye utudini duto duto, bari mu butayu barimo gukina inkinamico udukino dusa n’utwabana batoya. Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho cyane rirambwira riti, mwana w’umuntu bariya ba pastori wabonye bayoboye utudini duto, ni banyamujya iyo bigiye, kuko batazi icyatsi nururo ibyo babwiwe ni byo bakora. Ahubwo nabo usanga baharanira kumenywa na cya giti cy’umuvumu (ubutegetsi) aho guharanira kumenywa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore bishyize mu butayu nyamara kuzabuvamo bizabagora kuko bitazaborohera, ahubwo bazabugwamo, kuko bemeye guterwa urushinge rwa badayimoni kugirango abazimu bakorere mu mibiri yabo na bo baremera, nyamara bazi neza ko uyu mubiri udakwiye gukorera abami babiri uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti, none hanura uvuge uti, dore umwana w’intama aranesheje abakiranutsi babonye agahenge kuko ukuri kwa Yesu Kristo kugiye gushyirwa ahagaragara kugire ijambo mu mitima yabakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore abayita abashumba bayoboye ubwoko bwanjye bavuga ko bakora umurimo wanjye, ariko igitangaje bajya kubwiriza bakivugira amateka n’imigani yabakera nyamara bibiliya barayifite ariko ntibayisoma ngo babwirize ijambo uko lili uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, igitangaje basigaye bajya ku bwiliza badafite bibiliya, bagerayo bagatira bibiliya bagasoma aho babonye hose hajyanye ni byo bifuza. Bagahita bavuga iryo jambo nyamara batazi uko risobanura. Bakivugira ibibaje mu mitwe bakarangiza umuhango bagahita bigira mu bucuruzi bwabo bw’ijambo ry’Imana nk’uko bamenyereye, umwanya bari gukoresha bakawuha korali ikaririmba ibyo itazi, ubwo bakarangiza umuhango bakigendera bakavuga ko bavuye ku mulimo w’Imana uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ba bwire uti, igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo buri muntu agiye guhemberwa imilimo yibyo yakoze, kuko imilimo bakoze izageragereshwa umuriro kugirango imilimo yabo igaragare yuko yabaye iyukuri cyangwa itari iyukuri uko niko Uwiteka abivuga.
June 11, 2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore urugendo wari gukorera ku murwa mukuru w’Ishushani urureke, ahubwo umanuke wigire mu butayu kuko ISHUSHANI umwanzi yahagutegeye kugirango nuhinguka agute muri yombi uko niko Uwiteka abivuga!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu reba imbere yawe maze umbwire icyo ulimo kureba, ndareba mbona inyamaswa yurusamagwe “TIGER” ndasubiza ngo mbonye inyamaswa yurusamagwe “TIGER” arambwira ati, nguwo umwanzi wawe wagutegeye mu murwa mukuru w’ISHUSHANI, uwo niwe wagutegeye mu mayira abiri agana ku murwa mukuru w’ISHUSHANI mu gihugu cy’IBABYLONI uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bajya gukambika munsi ya gakondo yabakiranutsi, maze bategera munsi y’urugo kugirango nihagira umwe wo bwoko bw’abakiranutsi usohoka abo badayimoni bahite bamucakira, mbona Umuhanuzi mukuru araza arwana nabo. Maze barahunga bajya hepfo gato aho batagaragara kugirango babone uko basohoza imilimo yabo mibisha uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwanzi yakoresheje ikoranabuhanga kugirango agute mu kigozi kurimbura ubugingo bwawe, ni uko rero ukwiye kugira ubwenge kugirango umenye uko ugenza uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwanzi ahagurukiye umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe, none haguruka werekeze mu butayu kugirango abe ariho usengera Uwiteka Imana kugirango acire inzira umulinzi mukuru kugirango aterekeza mu majyepfo yamajyaruguru y’umurwa mukuru w’Ishushan ho mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwira riti, mwana w’umuntu erekeza mu gikari cy’abanyabyaha maze ushake umuhinza mukuru umubwire iby’Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe maze akugirire neza, ndagenda mbonana n’umuhinza mukuru mutekerereza amavu na mavuko y’umulinzi w’ibyasezeranijwe n’uburyo umwanzi yari yagambiriye kumugirira nabi. Ako kanya yahise ategeka ko umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ko agirirwa neza nk’uko bikwiriye Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
June 12 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore muri gakondo yabakiranutsi bagiye gukora umukwabu wa bantu bahoze mu gisirikare kubera gutinya yuko bazifatanya n’umwanzi w’umwanazi ya gakondo y’abakiranutsi. Bagakuraho ubutegetsi akaba ariyo mpamvu bagiye kubacungisha ijisho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, bazajya bajya mu mihana yose cyane bashakisha ba bandi bavuyemo mu gisirikare ariko bakaba batigaragaza ko bahoze ari ingabo z’igihugu. Nibamara kubashyira kurutonde bose bazahita babasubizamo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, abavuye mu gisirikare mu buryo bwemewe n’amategeko, abatazemera gusubiramo bazafungwa igihe kirekire bategereje gucirwa urubanza, ariko nta bwo bazacirwa urubanza, ahubwo Leta iratinya ko imirwano yaba igiye gutangira bagahita bahunga igihugu bakajya kwifatanya n’umwanzi kurwanya ubutegetsi bw’Umwakagara uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire abavuye kurugerero ko ibyabo atari byiza bashake uko bakiza ubugingo bwabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore harabagore batatu bo mu gihugu cy’Ibabuloni ngo barashaka kureba umwuka ugukoreramo barebe ko ari Umwuka w’Imana, nyamara nibaza bakakugeraho imyuka ibarimo irahita ibavamo kugirango niheshe icyubahiro uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore ha hagurutse umwuka w’ubusambanyi mu isi yabazima, utarigeze kubaho, none hanura uburire ubwoko bwanjye bw’abakiranutsi uti, mwirinde kuko ha hagurutse umwuka w’ubusambanyi udasanzwe umwanzi akaba yagambiriye kugusha benshi cyane. Ndetse byanashoboka n’intore z’Uwiteka Nyiringabo nazo zigakurwa mu birindiro byabo, babe maso cyane uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore abitirirwa izina ry’Uwiteka baragenda bacika intege gahoro gahoro nyamara kandi ibihe niko bigenda birushaho kumera nabi, none bwira ubwoko bw’Uwiteka uti, dore ijambo ry’Uwiteka riragenda rirangira nk’urumuri rugenda ruzima buhoro buhoro kuko mutamenye aho ibihe bigeze ni uko rero nimukanguke kuko intambara zigiye kurwanwa na bakiranutsi bahagaze mu mwami wacu Yesu kristo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore ishyirahamwe rya UNHCR rigiye kujyana impunzi mu mahanga izo mpunzi zigera kuri 802, ibyo bigiye kubaho mbere yuko uyu mwaka wa 2015 urangira uko niko Uwiteka avuga.
Dore abatekereza ko bazajyanwa mu mahanga nta bwo aribo bazajynwa kuko Uwiteka yamaze kwikorera urutonde rwabazajyanwa muri ibyo bihugu bikomeye kandi byateye imbere, naho abibwiraga ko bari kuri rutonde nzabakuraho kugirango abakene na baciye bugufi bamenye ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore umwanzi yagutegereje ngo arebe ko unyura aho usanzwe unyura ariko yakubuze, dore Uwiteka uyu munsi yaguhishe munsi yamababa ye uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ijambo ry’ubuhanuzi rimaze kumuhindura ubushingwe (umwanzi); amaze kujegera niyompamvu yakajije umurego wo kuguhiga nyamara arabizi neza yuko Uwiteka aguhishe munsi yambaba ye, kuko igihe gishyize cyera aguhiga ariko nta kubone, niyompamvu ahagaritse umutima cyane kuko ijambo ry’ubuhanuzi wamuhanuyeho rimaze gusohoza imbere yamaso ye, ku bwiyo impamvu umujinya we warakurakiriye cyane agerageza gukoresha ikoranabuhanga ngo arebe ko yagutahura nyamara byaramunaniye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, umwanzi ahagaze mu mayira abiri agirango uri buhanyure, ariko nta kubone. Nyamara arashinga ikirenge kumuhunda uko niko Uwiteka abivuga.
June 13,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore Leta y’umwakagara ihangayikishijwe cyane na «Radio inyangeNewss» kubera ubuhanuzi bushyirwa ahagaragara ndetse bahagaritse imutima kuko iki kinayakamukuru gisurwa n’abanyarwanda benshi cyane ugereranije ni bindi binyamakuru byandika amakuru y’urwagasabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
June 14,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu ba maso cyane kuko umwanzi agiye gukora «evil spiritual transfer» y’imbaraga z’umwijima zo ku kuvangira kugirango Ubuhanuzi ushyira ahagaragara bubemo imvange, kugirango uhitishe ubutumwa bw’abadayimoni uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore gakondo igiye guhabwa banyirubwite. None tangira utunganye ibyawe kugirango ubwo izaba imaze kuboneka utazahuzagurika uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore imbaraga z’umwijima ziraje maze uhite uzihamba mu rwina rutarwamo ibitoki bitunganya umutobe, kugirango ikindi gihe izo mbaraga zitazongera kubaho mu isi yabazima uko niko Uwiteka abivuga.
ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore abadayimoni bakozwe nisoni cyane! N’ubwo hashize igihe kirekire bihanuwe, dore noneho ijambo ryahanuwe rirasohoye uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nyuma y’izika y’inzigo, y’inkozi z’ibibi, dore Uwiteka azaguhamagara mu gihugu cya Israel aho uzajya guhamya ibyasezeranijwe n’Uwiteka Imana muri gakondo yabakiranutsi. Dore izina ry’Uwiteka rimaze kwamamara kandi rimaze kumenyekana kubabishaka na batabishaka, kugirango Uwiteka asohoze ibyo yakuvuzeho uko niko Uwiteka abivuga.
JUNE 15, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu manuka ujye mu butayu bugufiya maze uzamuke ujye kuri wa musozi wubatseho ryashuri ryo kwigisha ingoma y’abega kumenya ko Uwiteka ari we Imana uko niko Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kuri uwo musozi hatuyeho Abatutsi bo mu bwoko bw’Abajiji, baturutse Uganda mpasanga inyana y’ishashi imaze gucuka, nsanga iri yonyine idafite uyiragiye ndayifata ngo nyijyane kuri rya shuli maze ibona ba nyiraryo baraje uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rimbwira riti, mwana w’umuntu ntuzamuke kuri iryo shuli kuko umwanzi yahagutegeye kugirango azimanganye ubugingo bwawe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ahubwo tera icyo giti kuri uwo musozi hamwe ni bindi biti kizamera gahoro gahoro, maze ufate niyo nyana uyishyire kuri uwo musozi aho wayisanze maze umanuke uwo musozi kuko umurimo wakoraga uwurangije uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
June 16,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, itegereze urebe kure yawe gato, maze umbwire icyo ubonye, nditegereza mbona amakipe y’umupira arimo gukina, ikipe ya mbere yari iyo igihugu cya Kenya, iyindi yari iyo mu rwagasabo, nuko barakina. Ikipe ya Kenya ibanza gutsinda umukino igice cya mbere, maze ikipe yurwagasabo nayo iza gutsinda igitego, mu gice cya kabiri bita (half time).
Ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambaza riti, mwana w’umuntu, wabonye iki? Ndasubiza nti nabonye amakipe [2] akina amacenga! Arambwira ati, yeee! Ayo macenga niyo agiye kubakoraho, kuko kubeshya cyane bisenya urugo, dore igihugu cya Kenya nicyo kizabanza gukina amacenga hanyuma kibone gusenyuka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, hanyuma uRwanda ni rwo ruzakurikiraho, dore ko bakunda amacenga cyane kuruta Kenya, kuko bibwira ko ariho harimo agakiza, nyamara ibyabo bizaba birangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, iki nicyo kimenyetso cyibyo nkubwiye, icyo gihe ubutegetsi bw’abega, (umwanzi wabakiranutsi) n’ubona yemeje itegeko (signature favored gays and lesibians) “itegeko ryo gushakana kw’abahuje ibitsina.” Uzamenyeko amacenga y’Umwakagara igihe cyayo kirangiye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, icyo gihe kandi, bazemeza itegeko ryo gukuramo inda, ibyo bazabikora bibwira ko bagiye kunezeza abazungu kugirango barebe ko ba barekera ku ngoma. Nyamara nta cyo bizabamarira kuko ibyavugiwe mu kanwa ku Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha nta na kimwe ba bihindura uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bigayitse cyane munsi yabazima, n’ubusanzwe byari bigayitse muri wa muco wa ba nyagakondorero, mbona ko abagabo bakoze ubukwe rwose ku karubanda kumugaragaro umwe yemera kuba umugabo undi yemera kuba umugore ndatangara mbona ko ibyo bisa na bya bindi ikizira kigiye guhagaragara ahera! Ibyo na byo bisa no kwiruka inyuma y’umuyaga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ryongera ku nzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Uwiteka Imana yawe amanuye ibihano kubashakanye bahuje ibitsina cyangwa babisangiye! Dore hamanutse uburwayi bwo muruti rw’umugongo kandi ubwo burwayi nta bwo bushobora kuzabonerwa umuti kuko bujyanye ni bihano by’ibyaha bikorerwa mu isi yabazima uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti, ubwo burwayi buzajya bufata hagati muri urwo ruti rw’umugongo (SPINO CORD) kuzamuka kugera murutwariro rw’ubwonko, kugirango uwo bufashe ajye ahita akurwa ku isi yabazima kuko nta mbabazi zizaba zisigaye kumwana w’muntu nk’uko azaba amaze gucirwaho iteka rya burundu hasigaye kwinjira gihinomo uko niko Uwiteka abivuga.
June 17, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibigo byitumanaho bikomeye mu ikoranabuhanga halimo ikigo cya MTN byari bifatanije n’umwakagara gusahura abaturage utwabo, babicishije mu ikoranabuhanga ry’itumanaho, mbona bikurura mu gutangira imikorere yabo, ariko kubera ko igihugu cyari cyazahaye nabonye batangira gutunganya iminara kuko yari yaraguye iyindi yaribwe mbona igihugu gitangiye kugira ubuzima nk’uko byari bisanzwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inzego nyinshi zari zarashinzwe n’umwakagara z’ibigo byitirirwa ko byigenga bigenda bishiraho gahoro gahoro, mu gihe ibindi bigo byagendaga bishingwa bijyanye n’ubuzima abanyarwanda barimo muri icyo gihe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda batahuka ariko baza bahuzagurika batazi aho bahera naho barangiriza, bashakaga gukorera igihugu cyabo cy’urwagasabo imitima yabo nta bwo yarituje kuko bari bafite agahinda gakomeye cyane, ariko kandi bashaka gukorera igihugu cyabo kuko cyari cyarasenyutse bihagije kandi bikomeye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi mukuru ashinga isooko y’amazi aho abanyarwanda bazajya bavoma kugirango ayo mazi abavure imvune zo mu mutima, ayo mazi yarafutse ameze neza cyane, ariko abanzi bumusaraba bakoresha imbaraga za gakondo bashaka ko iryo riba ryayo mazi barisiba kugirango abantu b’Imana batabona aho banywa mazi kugirango bajye kubaraguzaho babone kubabwira aho bakura amazi nyamara nta riba bari bafite usibye kwiyemera no gushaka kubeshya abantu b’Imana ko nabo imbaraga zabo zigikora ibitangaza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abanyarwanda nibamara kugera mu gihugu cyabo bagahabwa gakondo yabakiranutsi basezeranijwe, bagashaka kongera gusubira mu nzira z’umwakagara zo kwigisha abanyagihugu kongera gusubira mu nzira zo gukiranirwa nk’uko umwakagara yazigendeyemo, ndetse akabigisha no kutubaha Imana,yabigishije kumena amaraso atariho urubanza,abigisha kunyura mu mururiro no kuraguza ukwezi n’inyenyeri n’ibicu ndetse n’izuba. Dore uko Uwiteka Imana Nyiringabo azabagenza, ibi nibyo bizababaho. Uko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, ngaho ni mutege amatwi mwumve ibizababaho, dore Uwiteka azabateza amapfa mu gihugu, ubutegetsi buzuma buhagaze, Uwiteka azateza inzara mu isi yose kugirango mutazabona inkunga z’amahanga, muzahinga musarure umuvumo, muzaryama mubure ibitotsi, muzarya mubure guhaga, muzanywa mubure gushira inyota uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Kandi abana banyu bazashaka babure urubyaro, inka zizagumbaha, Uwiteka azabateza kugira abanzi benshi impande ni mpande kuko muzaba munyuranije n’Uwiteka Imana yabahaye gakondo yabakiranutsi kugirango ibabere gakondo ya mahoro mu isi yabazima uko niko Uwiteka abivuga.
Ariko nimukora ibyo gukiranuka mukagendera mu nzira z’Uwiteka, mu kirinda kugendera mu nzira z’umwakagara yabigishije, ntimwigishe abana banyu kunyura mu muriro no gusenga ibigirwamana bitar’Imana Uwiteka azabaha umugisha mwinjira ndetse munasohoka, igihugu kizaragarika, inka zizabyara muzakama amata muzanywa mushire inyota amahanga azaza kubashakaho umugisha kuko Uwiteka azaba yabonetse mu gihugu cy’abakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibi abe ari byo ubwira ubwoko bwanjye bwo muri gakondo yabakiranutsi: Igihe cyose muzagendera mu nzira z’Uwiteka Imana Nyiringabo dore uko abana banyu bizabagendekera, bazaba abanyabwenge mw’isi yabazima, nta bwo muzarushwa no kubigisha kuko bazavuka buzuye kumenya no guhanga kuzaturuka k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ubumenyi bazabukurana buzaba butandukanye n’ubwa abantu basanzwe, gusobanukirwa, gutahura kwabo niyo izaba kamere yabo. Ubwenge n’ubuhanga no gukomera bizaba ku bitugu byabo iteka ni iteka ryose uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzahao cyane, maze rirambwira riti, ubwo muzinjira mu gihugu muzabisikana n’imbaraga z’umwijima z’abega, n’abega kazi, zisohoka mu gihugu, zizaba zifite uburakari bukomeye ko bambuwe gakondo yabakiranutsi, ntimuzahirahire ngo mushake kugarura izo nyanga birama zangije gakondo yabakiranutsi kuko igihe cy’Uwiteka kizaba gisoheye, umuntu wese ukoresha imbaraga zitari iz’ubumana azazisige aho ya zikoresheraga kuko na zizana mu gihugu zizahinduka umuvumo kubugingo bwe zizamukoza isoni uko niko Uwiteka abivuga.
Dore Uwiteka azabibagiza imibabaro yose mwagize, kuko yabonye kwihangana kwanyu no gutegereza gutabarwa guturutse k’Uwiteka Imana yo mu ijuru, nawe niyo mpamvu iyo minsi yari yaragizwe myinshi yahisemo kuyigira micye no kuyigabanya kugirango mu menye ko ari Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore ahari ubutayu azahahindura ikidendezi kugirango amashyo yanyu azabone aho ashokera kubona amazi yo kunywa uko niko Uwiteka abivuga.
June 18, 2015 ijambo ry” Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore FARG igiye gufunga imiryango yayo bagiye kwirukana abacunga mutungo bayo bagera kuri (13) kugirango haburizwemo ibimenyetso by’umutungo wayo wanyerejwe mu buryo bw’ubujura. Ibyo birajyana no gufunga icyo kigo hamwe no gufunga abacungamari bacyo kugirango ubujura bwakozwe n’umwakagara bwitirirwe abacika cumu ko bacunze umutungo wicyo kigo nabi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ariko umugambi nyirizina nugusenya icyo kigo kuko abacika cumu nta cyo bakibatezeho, ibyo bari babatezeho kwari ukubakoresha muri politikeyikinyoma, none ikinyoma cya RPF, kuva cyajya ahagaragara abacika cumu bitandukanije na Leta ndetse nta bwo bagifatwa nka bacitse ku icumu kuko uwo baganyiraga niwe wabateye kuba imfumbyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore hari umwuka mubi hagati ya Leta y’abega na bacika cumu kuko ukuri kuva kwajya ahagaragara, bisanze uwo baririra ariwe wabahekuye kugirango abashe kugera kubutegetsi, none burira abacika cumu ubabwire uti, muririwe ntimuraye uwabishobora yakuramo ake karenge hakiri kare kuko umwakagara yamaze kunonza umugambi wo kubarimbura uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, uwaba umunyabwenge akwiye kwigengesere muri iki gihe kuko ari igihe kibi cyane kuri bo, kuko umwanzi wabo abarakariye cyane nyuma yahoo bemereye ko ibyatangajwe bigashyirwa ahabona byafashweho ukuri kandi n’ubundi uko niko kuri, ibintu birakomeye cyane muri gakondo yabakiranutsi birinde cyane kuko umwanzi yamaze kubagambanira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire abo bacika cumu, uti, ni mubona icyo kigo gifunze imiryango, icyo kizababere ikimenyetso cy’irimbuka ryanyu, uzaba atarakuramo ake karenge, azatangire kwiyeza kugirango nibura atazabura ubugingo bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga!
Nuko nkimara guhabwa ubu butumwa, numva ncitse intege cyane nyuma yo kumva ko bene data twasize muri gakondo bamaze kugambanirwa n’Umwami Ahabu Paul Kagame afatanije na Jezebel Nyiramongi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
June 16, 2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umunutu dore muri gakondo yabakiranutsi bagiye gufata abahoze ari inkotanyi mu ngabo za RDF bose bavuye kurugerero, maze babasubize mu ngabo kuko umwakagara yasatiriwe cyane arakeka ko agiye gukubitwa ikibatsi nabo yita abanzi bigihugu, nyamara abo nibo bakunzi bacyo uko niko Uwitek abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore imbonera kure za Abarundi zizahungira mu Rwanda zizivanga n’intore za RPF bazakora amahano kuko umwakagara ashaka imbaraga zo kurwana ngo adakurwa ku ntebe ya bukunzi uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uhanurire Umwami Ahabu Paul Kagame, umubwire uti, inkota, inzara, n’intambara, byose byamaze gutegekwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo biza bakakubera umushyitsi, ngaho rero hama hamwe ubyitegure biraje kandi uzabyakirane urugwiro kuko bizatinda iwawe bizahamara ibihe byinshi ukiri ku ngoma uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona igihugu cyose bakwirakwiza za magigiri z’abega hirya no hino bagenda bumviriza umuntu wese ushobora kunegura ingoma y’abega. Bamara kumva abanegura ubwami bwabo ako kanya bagahita bamutambikana, mbona ubwoba bwinshi mu gihugu bukwiragizwa hirya no hino kugirango abantu batinye umwakagara ntibatinyuke kwifatanya na bakunzi b’igihugu yita ko arabanzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira mwana w’umuntu, dore umurwa mukuru w’urwagasabo bimeze nabi cyane, kuko bahisemo gushinga ibirindiro bya macumu ibunyabungo kuko bashaka kongera kwambuka bakinjira mu gihugu cy’abaturanyi bagiye kongera gukaraga amacumu none benshi bahunze urwo rugamba kuko bashobora kuzatangwaho igitambo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanurira abo muri gakondo ya bakiranutsi ubabwire uti, ibikomeye biraje kandi nta bwo bizatoranya uwaba umunyabwenge yakiza ubugingo bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi bamasezerano y’Uwiteka bahagurukiye kurwanya umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe kugirango bateshe agaciro umuhamagaro we, nyamara ni wowe ukwiye kurwana iyo intambara kugeza uyitsinze uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ha hagurutse abadayimoni bimpanga bafatanye umubiri umwe, ariko ibihanga byabo badayimoni ni bibiri abo nibo ba guhagurukiye hamwe n’umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe. Kugirango bateze intambara zo gutekereza ukubiri ku murimo w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umugisha uraje nyamara ni wowe wifuza, humura dore ibyo Uwiteka ya kuvuzeho byose agiye kubisohoza kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore inkozi zibibi z’umwakagara zongeye kwemeza ko zigiye ku gushakisha ngo zirebe ko zaguca igihanga, nyamara Ubuhanuzi bubageze mu rutwariro nta kundi ba bigenze nta ni yindi migambi bafata usibye kugambirira kugira nabi mu cyimbo cyo kwihana kugirango nibura Uwiteka abagairire imbabazi uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore abana b’abantu barimo barakuvuga cyane! Uyu munsi wose ni wowe wabaye ikiganiro nyamara ibyo bavuga ni bitabafitiye umumaro, aho kugirango bumve kandi batege amatwi ibihanurwa, ahubwo bashyuhijwe no kwicazwa ikibero bakuvuga.
Babaze uti, mbese ibyo muvuga umugaragu wanjye mwibwira ko nta byumva? Ese niki mwakwishoboza ku byahanuwe kugirango mu bihagarike? Nta na kimwe mwabikoraho usibye kwihana mugakorera Uwiteka Imana yo mu ijuru maze na we akabagirira ibambe. Ariko nimukomeza kunangira imitima yanyu, nta kabuza ko muzamera nka Sodoma na Gomorah uko niko Uiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, dore ubwoko bw’Abatutsi bagiye gusahuranwa igihugu cyabo vuba kubera kutizera umutekano wabo wo mu minsi iri mbere, n’ubwo bakurwanya, bakurwaniriza muruhame, ariko buri umwe iyo afashe inzira agiye iwe, bagenda barushaho kwemera Ubuhanuzi ndetse bakifuza kumenya ibya bwo. Dore bamwe bashyizeho abantu bazajya bakurikirana ubwo buhanuzi ushyira ahagaragara kugirango bamenye ibya bwo neza bityo batazigera bafatwa barimo kubusoba kugirango bitazavugwa ko bahindutse abaigishwa bawe, abo sinzabura kubagirira neza kumunsi wa makuba kuko bizeye ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Nuko numva indirimbo yo mu gitabo cyo gushimisha injemo:
- Icyamp’ ukanyikorerera, amaganya yanjye yose Yesu, ngaturiz’ Uwiteka, nkamenya yukw ibyanjye byose, ubitegekesh’ ubugwaneza n’ubgenge burutaho
- Kenshi ntiny’ ibiribubeho, ngahagarik’ umutima, Mwami, Ngize kwizera guke icyampa nkarorera rwose kwishingikiriza ku by’ iyi si, nkakwizera wenyine
- Nabuzwa n’ iki kuyisaba, nkajya nyisunga, nkayikoreza ayo maganya yose, ngahumurizwa no kumenyaYuko Data ugaburir’ inyoni azanyumvira nanjye?
- Ntitwizer’ uko bikwiriye; Umutim’ uhagaz’ ujugunya Rwos’ amahoro yawo Arikw inyoni n’ uburabyo Binyigisha k’ umuns’ ukwiriwe N’ ibyawo byago gusa
- Umpe kumeny’ ibyo nigishwa n’uburabyo n’ inyoni, Mukiza, nkwishingikirizeho! ngez’ ah’ ushaka, Mushorera, nuko menye, nkiri mu makuba, amahor’ adashira
Ijambo ry’Uwiteka Uwiteka Imana Nyiringabo ryongera kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore abadayimoni bari bahagurukiye umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe bakozwe nisoni kuko Uwiteka Imana amuciriye inzira kugirango amahanga yose amenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka abivuga.
June 18 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore igihe cyo gukurwa mu gihugu cy’IBABULONI umurwa w’ISHUSHANI kirageze. Tunganya ‘IBUYE’ kugirango ijwi ry’Umuhanuzi ryumvikanire mu ibuye uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore urugendo ruri imbere yawe, kandi murugendo ugiye kugirira imahanga ya kure, dore intasi”za magigiri” z’umwanzi wa gakondo yabakiranutsi muzaba muri kumwe muri urwo rugendo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko uwiteka abivuga.
Harimo abagabo (3) bibikara bazaba bashinzwe kumenya amaherezo y’urugendo rwawe, nuko mbona ako kanya mbona izo magigiri nsanga babiri (2) ndabazi, naho umwe n’umushyitsi kuri jye! Ndetse ninawe wahawe umurimo wo kunganiriza ngo yumve kandi amenye imitekerereze yanjye ni cyerekezo cyanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona tugeze ku ntangiriro y’urugendo mbona bashaka ko mbicara hagati, ariko bagira ibyago basanga na maze kubatahura, nuko mbona umugore wiyo mu modoka itwaye ibotoki, avamo aza inyuma yacu yikurura agenza itako asa nk’aho muri we harimo akamashine kumusukuma kuzamuka aho twari tugiye gutangirira urugendo. Araza ni mbere yanjye ngo pa! Mbona afashe cya gice kigitoki cyiza cyane gisa nk’aho cyari kigiye gutekwa ngo abantu babone amafunguro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwuka w’inzika y’inzigo uzakomeza kugukurikira ndetse uzashaka kumenya aho uzaba ukorera umurimo w’Uwiteka, maze bashake uburyo baza kwigira nk’aho muri kumwe, ariko bashaka kugirira nabi ubugingo bwawe kuko babonye ko intambara yo mu butayu batayishobora kuko baragerageje, ariko barananirwa! Usibye bo, na badayimoni batinya ubutayu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ibindi bihambaye cyane! Mbona ndi kumwe na basirikare dusa na bagiye Congo kugura «DIAMOND» ni uko mbona abanzi bumusaraba bari inyuma yanjye bangenda runono, ni uko mbona ngeze kumupaka barankingurira ninjira muri Congo. Ngarukana mfite «DIAMOND» nziza cyane ya mbere yo muruganda, nuko mbona ba basirikare bari kumwe na ba police na za Local defense bose bari mperekeje bashaka kunyambura ya «DIAMOND» kuko yari mu mufuka wanjye, bakora uko bashoboye kose ngo bayinyambure, ariko birabananira. Maze bansaba ko na baha uduceri nari mfite mu mufuka hamwe nizo «DIAMOND» nkuramo twa duceri mu gihe ngiye kubaha twa duceri bacakira ya «DIAMOND» mpita ndayibambura kuko nari mbafiteho ubutware bwose bashakaga gukoresha amayeri kuko ubusanzwe abadayimoni nta butware bagira ku muntu w’Imana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.
Nuko batwara twa duceri bisobanura ko basubiranye ubucyene bwabo bari banterereje mu mibereho yanjye, naho «DIAMOND» bisobanura ubutunzi bw’Uwiteka Imana bwo kurwego rwo hejuru kuko iyo «DIAMOND» yari iyo mu bwoko bwa «INDUSTRY» iba ihenze cyane twari utubuye tubiri ariko twose dusa n’utwererana cyane havanzemo agahondo ka zahabu gakeya. Ni uko abadayimoni bamaze gusubirana ubukene bwabo kuko nta muntu w’Imana uba umukene mw’ijambo ryayo nanjye nkomeza urugendo rwanjye ndugeza kwiherezo!
Njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA” tuzabona akazamfasha gukora umulimo wa data wo mu ijuru, uwo mudamu na none yari yambaye imyenda ikundwa kwambarwa mu gihugu kimwe cyo muri Africa (Nigeria). Nongera kumubona kandi inshuro ya (3) ndetse niya (4) duhurira mu gihugu kinini cyane kandi gikungahaye maze aho niho ibyasezeranijwe byatangiye gusohoza umulimo wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
June 19, 2015 njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane kandi risa nirya nyuma ku butegetsi bw’umwakagara na FPR, mbona Umuhanuzi mukuru ahagze haruguru y’ubutayu bugufiya ku marembo yinjira mu butayu. Maze mbona ko Kagame na RPF, igihe cyabo cyo gukurwa ku butegetsi kirangiye! Ahubwo bakaba basigarijwe kwinjira mu butayu kuko ari byo bihembo byabo bakoreye. Mbona umwakagara akora ibishoboka byose ngo atinjira mu gihugu cy’ubutayu, ariko mbona ko binaniranye aranga yinjizwa mu butayu ku ngufu z’Uwiteka Imana Nyiringabo.Maze numva ijwi ry’Uwiteka rivuga ngo, dore ibyahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha birasohoye nk’uko Uhoraho Imana Nyiringabo yabitegetse uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma hamwe ni yindi myuka yose yakoreraga munsi yububasha bw’uwo mwuka w’ikinyoma cy’umwakagara RPF, mbona yose uko yakabaye inaniwe kwihishira ngo idakorwa nisoni imbere y’isi yose, ahubwo Paul Kagame na RPF, bahitamo gukorwa nisoni bananirwa kwiha akabanga bishyira ku karubanda bose babireba hamwe n’uwo mwuka w’ikinyoma wabahaga gutegekesha ikinyoma kivanzemo igitugu kidasanzwe kw’isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Mbona iyindi myuka y’ikinyoma yakoreshwaga n’uwo mudayimoni witwa Paul Kagame, yose izamuka iva mu butayu hagati, ahubwo iza ku nkengero z’ubutayu bugufiya yihamira aho itegereza umunsi wa mateka wa nyuma wasaga n’umunsi wa nyuma wo gucirwaho iteka k’umwakagara na gatsiko ke kabicanyi kose ibyabo birangirira mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Maze mu gihe umwakagara yaraje agiye kwinjira ubutayu bugufiya, ubwo yaramaze igihe yitegura ku bwinjiramo, araza amanuka aherekejwe nundi mwuka w’ikinyoma w’igitsina gore witwa Jezebel Nyiramongi Jeannette Kagame bafatanya urugendo rwo kwinjira mu butayu kugirango bajye guhabwa amasomo yo kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwira riti, mwana w’umuntu, hayuma yiyo myuka y’ibinyoma hari iyindi myuka myinshi irimo insore nsore, inkumi, abangavu, udushogoro, utunyuguri, n’uduteja, n’impinja zose ni yonka nta numwe wasigaye atinjiye mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Maze umwuka w’Uwiteka arambaza ati, mwana w’umuntu ibyo ubonye waba wamenye ibyari ibyo? Ndasubiza nti Yeeeeeeeee!!!!! Byose nabimenye cyane rwose, arambwira ati ni uko bigiye kugenda igihe cy’umwakagara kirarangiye gutegeka gakondo yabakiranutsi uko niko abivuga.
Nta kindi kinyoma asigaranye kuko Uwiteka yamutegereje kugirango arangize ibinyoma bye byose akoreshe imbaraga ze zose ejo atazavuga ngo Uwiteka yamutunguye atararangiza imigambi ye yose niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwira riti, kuko na muhitishijemo ibyago (3) akaga, amakuba, n’ibyago (2) Inzara (3) Inkota n’intambara, maze ahitamo inkota n’intambara avuga ko arumuhanga wabyo, nuko rero mujya muvuga ngo uguhiga ubutwari muratabarana, bwira umwakagara yitegurire urugamba kuko namaze kwambara kandi n’ingabo zanjye zikaba ziteguriye urugamba uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi mukuru ajya imbere y’uwo mwuka w’ikinyoma ngo awubuze kwinjira mu butayu bugufiya bwari bumaze gusa naho bumaze gukara cyane, kuko ibiti byo mu marembo yinjira mu butayu byari bimaze gukura bimaze kuba birebire nka metero imwe ni gice bitangiye kugaragaza akijima ka gashyamba.
Nuko wa mwuka w’ikinyoma uhita ruhinga nyuma hirya gato, mbona uhunze Umuhanuzi mukuru kugirango atawutanga imbere akawubuza kwinjira muri ubwo butayu, ni uko umulinzi wibyasezeranijwe ahamagara umuhanuzi mukuru aramubwira ati, yewe muntu w’Imana wihagarika ibyasezeranijwe bireke bisohore kuko igihe cyabyo gisohoye.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rimbwira riti, ariko koko nkaburiya Telesphoire aracyakora iki? Hari indi mpanda ya nyuma ategereje? Numva ijwi rikomeye rimeze nk’amazi ahorera rivuga ngo Yeeeeeeeee nibaze baruhuke imiruho nimihate kuko ibiri mbere batazashobora guhangana nabyo uko niko Uwiteka avuga.
June 20th, 2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore gakondo yabakiranutsi igiye gukorwa nisoni kuko bagiye kongera kwambara imyenda bajya bambara iyo bagiye kwibuka amarorerwa yabaye muri mata 1994.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abagabo bagiye kwambikwa imyenda ya gisirikare hamwe na basore kuko igihe gishyize cyera kandi ibyahanuwe bikaba bigeze kumarembo ya gakondo, nuko rero urubyiruko na basheshe akangahe bakozwe nisoni kuko umujinya w’Uwiteka ubahagurukiye uko niko Uwiteka abivuga.
June 21,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore gakondo yabakiranutsi ikozwe nisoni kandi igushije ishyano, kuko ibihembo byagenewe abavuye kurugerero byongeye gushyirwa mu isaho yabakuru bingabo ngo kuko hafashwe umugambi wo kubagarura mu murimo bakoraga ngo niyo mpamvu ibyo bihembo bagenewe byongeye kwisubizwa banyirubwite.
Dore icyo kibaye ikizira gikomeye kandi kibi cyane imbere y’amaso y’Uwiteka Imana, niyompamvu igisirikare cy’urwagasabo gakondo yabakinutsi kigiye gukorwa isoni ku karubanda kugirango bamenye ko nd’Uwiteka Imana ikiranuka muri byose uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire ubwoko bwanjye ubabwire uti, uku niko Uhoraho Nyiringabo avuga, mwirinde hatagira umuzi wo gusharira umera hagati muri mwe kugirango ibyasezeranijwe abakiranutsi bizabashe gusohoza muri amahoro kugirango muzabe mu mugambi w’Imana, ndababwiz’ukuri yuko umwanzi atagishoboye kuriganya abantu b’Imana ibyo yasezeraniye no kubisohoza mbese ntazabisohoza?
June 22,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwakagara agiye kurwanya impunzi ziba mu gihugu cya Kenya. Asaba ko bagaruzwa mu gihugu cye kugirango abakanire urubakwiye kuko bamaze kwemeza ko impunzi ziba muri ibi bihugu by’Africa y’uburasira zuba bahuriye mu muryango wa “EAST Africa Community” EAC badakwiye gucumbikira impunzi zaturutse muri ibyo bihugu bahuriyemo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
June 23, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibigiye kubera mu rwagasabo mu murwa mukuru wabakiranutsi witwa (ISALEM) mbona ingabo z’umwakagara zigose umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi.mu mihanda nta muturage wari wemerewe gusohoka abagendaga mu mihanda na basirikare bo mu bwoko bw’umwakagara bitwa abajepe (Republican Guard R/G) abo nibo bari bagose umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, ayo yari amategeko yaturutse muri ministeri y’ingabo, ifatanije na ministeri y’umutekano, nuko mbona abantu nta numwe wemerewe gusohoka kandi nta wagurishaga inzu ye cyangwa ngo yemererwe gusohoka mu nzu (bisobanura ko nta gusohoka igihugu) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nuko numva ijwi ry’abasirikare barinda Umwakagara bavuga ngo, ntimwemerere umuntu numwe gusohoka kuko hagomba gusuhoka utunze inzoka wenyine gusa, abe ari we mwemerera gusohoka abandi bose mu baheze mu nzu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi, mu murwa mukuru w’Isalem warukonje cyane wuzuye za bariyeri hepfo no haruguru nta cyintu na mimwe cyatambagiraga mu mihanda usibye kubona za madoka za gisirikare arizo zikora patrole, ni uko nanjye nshakisha aho nyura mbona birakomeye cyane! Ariko Uwiteka ancira akayira gato mbona umujepe ararangaye munyuraho arimo kwinywera agatabi arimo gutanga amategeko mba ndarusimbutse.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uko niko ibintu bigiye kugenda muri gakondo yabakiranutsi. Ubutegetsi bw’abega bugiye gukurwaho, ingabo z’umwakagara zitwa abajepe zizafunga imihanda yose zigambiliye kwica abantu bazaba bashinjwa kwica umwakagara, kandi nyamara nibo ubwabo bazamwica ariko bazabigereka ku baturage kugirango babone uko bakora ubwicanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
June 24,2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa ataha rwagasabo mu gihe umwakagara akiri ku ngoma, ariko nta bwo yashyikiye muri gakondo ya bakiranutsi, ahubwo yakiriwe mu butayu bugufiya aho akwiye gutegerereza agahe gato cyane ngo umwakagara akurwe ku ngoma kugirango ahite yima ingoma batamutanga intebe yabukunzi.
Nuko amakuru akwiragira hirya no hino ko Umwami Nyir’uRwanda atakiri ikantarange ahubwo ngo yaba yasatiriye gakondo y’abakiranutsi kugirango yegere intebe yabukunzi atayitangwa n’umwana w’imbwa n’igisambo. Nuko umwakagara amenya ibibaye arushaho guhagarika umutima cyane. Nuko mbona atumye za magigiri kuneka bakamenya aho nyir’uRwanda aherereye, kugirango amakuru abe impamo yuko ibyahanuwe byaba bigiye gusohora, aya makuru yateye urujijo cyane maze abakagara baravuga ngo, ese koko buriya nibyo la! koko murabona azongera kuba Umwami?
Abakagara basubiza umwakagara bati, nibyo azongera kuba Umwami kuko yahoze ar’Umwami, ibyo rero sigitangaza ko yakongera kuba Umwami wa gakondo yabakiranutsi, ariko mbona umudayimoni watumye Umwami w’uRwanda akurwa ku ngoma, ari we wongeye kuyimukuraho acibwa umutwe maze mbona habaye imihango ikomeye cyane kugirango nyir’uRwanda yongere yime ingoma mu buryo bwa burundu.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara akubitwa ikibatsi, ibyari ibirori bihinduka ibiraro maze inyambo zibura aho zahungiye, imfizi zirivuga, inyamibwa ziravumera, uruhongore ntirwongera kwigunga maze ibyansi byari byarumiranye byongera kubuganizwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uruhimbi rurahimbye, ruhimbarirwa imitako ya ba nyampinga bari barataye umuco kubera kuba mu mahanga, no kuyoborwa n’umwakagara w’umunyamahanga utagira umuco na kirazira! Ni uko mbona imbago za gakondo yabakiranutsi ziragutse, ahari amahane haboneka amatongo, maze amahoro aratemba rubanda rw’Umwami rugubwa neza ruratunga ruratunganirwa abantu batambagira muri gakondo umwakagara asigara arumugani muri gakondo abakiranutsi.
Njyanwa mu iyerekwa undi Mwami nyir’uRwanda asubizwamo imbaraga nk’izo ubwami bwahoranye, maze mbona uwo Mwami ukiri umusore akaba umuhanga n’umunyabwenge atangira kujya akora imikino igorora ingingo kubera umuzero w’intebe yabukunzi.
Maze mbona Umwakagara ahamagaye abalinzi b’inkozi z’ibibi batangira gukubaganira intebe ya bukunzi ngo barahamagara abakurambere nabo barabashwikuriza bababwira ko nta cyo babakorera kuko nyirubwite w’intebe ya bukunzi yamaze gusesekara mu gikombe cy’amazamuka y’imisozi y’igikundiro yagakondo yabakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abo muri gakondo yabakiranutsi batangira kumva umutamirizo wa nyir’uRwanda usimbuye Umwami ucyuye igihe, mbona banejejwe ni uko ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo busimbuye ubwami bw’abega bwari bwarigaruriye gakondo yabakiranutsi ku ngufu za sekibi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo banejejwe ni uko nyir’uRwanda yimye ingoma, maze amasezerano y’Uwiteka akaba asohoje ibyo yasezeranije uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Maze mbona ikuzimu habaye ikiliyo ngo kuko umwuzukuru wabo ari we Umwakagara waruhagarariye ubwami bwabo muri gakondo yabakiranutsi akuwe ku ngoma. Mbona bifashe mapfubyi maze ubwami bwa Satani buhinduka umugani muri gakondo yabakiranutsi uko niko abivuga.
25 June 2015 The rhema word comes from heaven unto me, and told me that son of man of living God of heaven, just read the word of God in revelation 15:1-8 and then write in the book of the world prophecy of Majeshi Leon. Revelation 15:1-8
And I saw another sign in heaven, great and marvelous, seven angels having the seven last plagues; for in them is filled up the wrath of God.
2 And I saw as it were a sea of glass mingled with fire: and them that had gotten the victory over the beast, and over his image, and over his mark, and over the number of his name, stand on the sea of glass, having the harps of God.
3 And they sing the song of Moses the servant of God, and the song of the Lamb, saying, Great and marvelous are thy works, Lord God Almighty; just and true are thy ways, thou King of saints.
4 Who shall not fear thee, O Lord, and glorify thy name? for thou only art holy: for all nations shall come and worship before thee; for thy judgments are made manifest.
5 And after that I looked, and, behold, the temple of the tabernacle of the testimony in heaven was opened:
6 And the seven angels came out of the temple, having the seven plagues, clothed in pure and white linen, and having their breasts girded with golden girdles.
7 And one of the four beasts gave unto the seven angels seven golden vials full of the wrath of God, who liveth for ever and ever.
8 And the temple was filled with smoke from the glory of God, and from his power; and no man was able to enter into the temple, till the seven plagues of the seven angels were fulfilled.
26 June, 2015 Neno la Bwana Mungu mwenyezi, likanijia na kusema hivi, walio choka nitawatia nguvu, kwasababu ukoo wangu umechoshwa sana asema Bwana wa ma Bwana. Nitahakikisha ya kwamba walio salia na kiu, watapewa maji ya kunywa, na walio na njaa, watashibishwa, kwasababu watu wangu wamenyimwa chakula na kitowewo kilichokuwa chao na kinacho wafaa asema Bwana wa Majeshi.
Hakika hawatasikia joto tena la watenda dhambi, na mvua haitowanyeshea tena kwa maana mimi ni Bwana nimeshushwa na kuangalia kilio cha watu wangu asema Bwana wa Majeshi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yimitse Umwami mushya wa gakondo yabakiranutsi. Kandi Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ni we uziyoborera gakondo yabakiranutsi mu bwami bwe, kuko abantu yagiye abantu ubwami ngo bamuyoborere ubwoko bwe, ariko bakarangwa no kuyobora ubwoko bwe nabi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
June 27, 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore urubyiruko rw’abanya Kenya, bo mu bwoko bw’ABAKALENJINI binjiye mu ishuri vuba cyane kubera Samuei William Ruto akabije gukiranirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
The rhema word comes from heaven unto me, and told me that man of living God of heaven, Paul Kagame and Yoweri Kaguta Museveni are under of God’s judgement because their iniquities say the Lord almighty.
Ijambo ry’Uwietaka Imana Nyiringabo ryongera kunzaho cyane rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abantu bo mu bwoko bw’abaisilam bagushije ishyano, dore ibyo bubaka byose barabyubaka bisenyuka, kuko bigize intagondwa biringiye imana itari Imana yo mu ijuru, none bibazaniye urubanza imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko binjiye mu bigeragezo bikomeye cyane!
Abo bayisilam nabo mu gihugu cya Kenya bagiye guhura na kaga, ibyago, amakuba bibakomereye cyane kuko bananiwe kumvira no kwizera Uwiteka Imana kubera iyo mpamvu nta cyintu na kimwe bazongera gukora ngo batunganirwe uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore ibyago amakuba, bimanukiye umurwa mukuru New Dell igihugu cyitwa Ubuhinde, icyo gihugu nzagitoteza kubera gusenga ibigirwamana kugirango bamenye ko nd’Uwiteka Imana ifuha, maze nibamara kumenya ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi, bazahindukira bashake mu maso hanjye uko niko Uwiteka avuga.
The rhema word comes from heaven unto me, and told me that Son of man, the capital of India called New Dell is going to face calamities, disasters because of their abominations that is why are going suffering so much so that they will know that I am the Lord God of hosts says the Lord almighty.
The rhema word comes from heaven unto me, and told me that Son of man of living God of heaven, the Lord our God of heaven declared that he’s going to released disasters and calamities upon of Muslims countries in the world because of their iniquities says the Lord almighty.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu inzika y’inzigo ya Satani irarangiye kuko Uwiteka ari umunyembaraga yita kubakiranutsi kurusha ibindi byose yitaho mu isi yabazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, mwana w’umuntu burira abo muri gakondo yabakiranutsi yuko umwuka w’urupfu ubasatiriye cyane kurusha obindi bihe byose byabayeho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
June 28, 2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, jya mu gikombe cyiri munsi ya gakondo yabakiranutsi maze ngire ibyo nkwereka. Ndamanuka ndagenda ngeze muri icyo gikombe cya gakondo yabakiranutsi, mbona umwuka w’inzika urwana n’umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe.
Barwana umwanya utari muto, maze Uwiteka arambwira ati genda ufashe intambara umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe, ndagenda ndamufasha turwanya iyo maze izo ntakebwa zarwanyaga Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ziraneshwa uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ha hagurutse inzika y’inzigo yabanyamadini bahagurukiye kurwanya umulimo wanjye, bumva yuko umulimo wabo ari wo mwiza kurusha umulimo wanjye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu rekura umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ajye kulinda ububiko bw’ibyasezeranijwe kuko uyu mwuka w’inzika arakariye cyane amasezerano akaba agiye gushaka umwuka w’imvange kugirango avangire abasezeranijwe” Confusion spirit” maze bareke gukomeza kwizera Ubuhanuzi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
June 29 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, manuka ujye mu butayu bugufiya mvugane nawe, ndamanuka njya mu butayu ngezeyo, ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti: Ngaho hagaragra witegereze ibigye gukorerwa hano muri ubu butayu.
Mbere yo kugira icyo mbona numva ijwi ry’impanda mukirere rivuga ngo, birarangiye ibyahanuwe kuri gakondo yabakiranutsi byose birasohoye, kuko umwuka w’ikinyoma wa Satan na RPF, byamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, ngaho reba noneho imbere yawe, ndareba ndetse nditegereza cyane mbona abadayimoni bahungiye mu butayu benshi cyane batagira ingano, mbona abarozi bo mu bwoko bw’abagore (evildoers) bo mu bwoko bw’abega bari bashinzwe kuroga bene wabo batariho urubanza maze numva ijambo ry’Uwiteka ryavuze ngo ibyo nibyo bihembo byabakiranirwa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ngaho itegereze ikasi kazi nditegereza mbona intore hamwe zifashe ibigori bibisi ariko byumye zitangira ku birya bidatetse bisobanura kugeragezwa kudakomeye cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ngaho itegetereze ikusi, nditegereza mbona abacuruzi bakomeye cyane babanyenganda barimo Mironko Francois Xvier hamwe na bandi benshi ntashoboye kumenya mbona bose bari mu gihugu cy’ababuraniwe maze numva mbwirwa ngo uwo ni wo mugabane wabanyabayaha. Kuko banze kwiringira Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti,dore Uwiteka akoze umukwabu mu bashumba (Pastors) muri gakondo yabakiranutsi ndetse no kw’isi yose kuko bihaye kuragira umukumbi wanjye kandi ntarabahaye uwo mulimo. Kubera izo mpamvu ngiye kubambura gushumba intama zanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
