OCT 26, 2016 njyanwa mu yerekwa,maze mbona ibitaboneshwa amaso y’umwana w’umuntu,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwanzi agie gukora ibishoboka byose akora uko ashoboye kuzageza aguciye igihanga kuko umuhagarika umutima cyane.Kandi ugatuma gahunda ze zidatungana kandi aba yamaze kwitegurira gahunda neza warangiza uzsiribanga witwaje ijambo ry’ubuhanuz niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore yohereje ibigeragezo byihuse cyane(Ibigori byokeje) nuko rero umenye ubwenge cyane,kugirango umenye uko ugenza kugirango adasohoza imigambi ye,kubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko mbona bashakisha kumenya uko nsa,bitewe ni uko nahinduye isura kubera guhigwa n’Umwakagara cyane,mbona abashinzwe guhiga ubugingo bwanjye ari bo bahawe bya bigori mu cyimbo cyanjye basigara baryana inzara bakozwe nisoni niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwuka w’ikinyoma ushyirwa hasi ahashashe ucirwaho itekanyamara uwo mwuka w’ikinyoma niwo wari waje wibwira yuko warushije ubwenge abana b’abantu.Ariko umaze kugera ahashashe inzobe,wisanga utagifite umwanya muli gahunda yo gukiranuka niko gucirwaho iteka niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa za Rwasire zigeze mu butayu bugufiya,kandi hagati cyane zigezeyo,zishaka uko zakorera hamwe ariko zinanirwa gukorera hamwe ziratatana maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za Rwasire zitataniye mu butayu kuko zibuze icyazignzaga kandi niziramuka zisubiye ku Mwakagara zitajyanye ibisubizo,karaba kazibayeho,ndetse n’umuryango w’ibwami abawukomokamo karaba kababayeho.Byaba byiza bahisemo kwigumira aho abagiye kuko byose nikimwe urupfu ntaho rutaba aho kugirango basubireyo bashyirwa inkota ku josi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mbonye ndi mu nzira nyabagendwa ngeze mu nzira nsanga hari nzoka nyinshi zapfuye ariko hasigaye inzoka imwe yitwa ikirumira habiri,nyifata kumutwe umwe nyikubitisha undi mutwe nkubita iyindi yari yakubiswe umurizo hasigara umutwe warukiri muzima,nyikubitisha ngenzi yayo zose zirapfa!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w;umuntu,dore umwanzi agutegeye mu nzira ariko Umwami wawe yaranesheje kandi yarabatsinze!Kuko imbaraga z’ijambo ry’Uhoraho ari rizima kandi rifite imbaraga zo kunesha imbaraga z’umwanzi uko niko Uhoraho avuga.Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo wategeye mu muhanda witwaje intonorano bategereje kunza gufata kuri izo ntonrano mpageze mbona izo ntonorano zizengurutswe na wa mwuka w’Inzika ukikijwe n’uwurukoza soni.Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore inzira sinyabagendwa ntugire aho ujya kuko bitameze nabi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona nkora ikizamini (Test) mbona amanota [6/10] ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwo utsinze Test,usigaje ikizamini nyirizina nacyo uzagitsinda bikoroheye cyane kuko wabaye maso bitumye imitego umwanzi yari yatezateze yose ukba uyisimbutse!Nuko rero ibyo Uwiteka yavuze no kubikora ntizabura kubikora niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Nerekwa impunzi zo mukarere kibiyaga bigari,bazima ibyangombwa by’ubuhunzi zikora bishoboka byose ngo zirebe yuko zahungira kumugabane w’Asia,ahubwo aho guhubwa ubuhungiro n’igihugu cya Israel,bongera kubasubiza aho bari baturutse.Ndetse mbona hariho abashakaga guhita berekeza kumugabane w’UBURAYI,banyuze inzira yo muri Asia,ariko nabyo bibabera amanyo yaruguru ntibabakundira ko bahabonera ayo mahirwe.
Nerekwa mbona bashaka kunsnhyira mu nzu yabo y’umwijima,ariko aho kuyinshyiramo,ahubwo imbera inzira injyana mu nzira y’umucyo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ikibi zashakaga kugushyira mu nzu y’umwijima ng zibone uko zirimbura ubugingi bwawe,ahubwo ihindutsemo umucyo kuko uko ari ko Uwiteka ajya agirira abo akunda ibyari umuvumo kuri bo,bikabahindukirira umugisha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,nk’uko wabivuze mu ijwi ry’ubuhanuzi,ntabwo bizongera kandi ntabwi bizashoboka yuko impunzi z’AbanyeCongo,Rwanda,Burundi,zizongera kubona amahirwe yo kuba zakurwa mur’Africa ngo zijyanwe imahanga ya kure,ahubwo zizagumishwa aho ziri kuzageza igihe cyategetswe n’Uwiteka Imana yabbakiranutsi.Kuko ijambo ry’Uwiteka ridashobora kwivuguruza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mbona za Rwasiri zirababaye cyane,kuko imibare zize u ishuri,izihindukiriye ubuswa,bakoze ibyangwa n’Uwiteka,bibwira yuko byazabafasha,ariko ahubwo bibahindukirira umuvumo urushaho kuba mubi w’uwo bari bafite.Nuko numva zivuga ngo,Umuhanuzi twati tuzi yuko tumurangije,none ahubwo,nibwo twamuhaye urwaho rwatumye amenyekana kurushaho mu gihe twibwiraga yuko tumufungiye mu nzu y’umwijima atazongera kubona ukundi isanira ry’umucyo ahubwo azibera mu mwijima gusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
