Home News Ibyari byihishe inyuma yurugendo rw’Umwakagara i Paris

Ibyari byihishe inyuma yurugendo rw’Umwakagara i Paris

0

Imyaka 24 nyuma ya génocide yabaye mu Rwanda,icyo gihugu  hamwe n’ubufaransa baragerageza kubyutsa umubano wari warajemo agatotsi,nyuma y’uruzinduko rw’uwahoze ari umukuru w’ubufaransa Nicolas Sarkozy yagiriye mu Rwanda muri Mutarama uyu mwaka.

Kuncuro yambere kuva muri Nzeli 2011,Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na  mugenzi we Emmanuel Macron w’Ubufaransa kuwa 23 Gicurasi muri Elysée.

Bikaba byari biteganijwe ko Paul Kagame ari buhurire kumeza n’uhagarariye urubuga nkoranyambaga rwa Facebook Mark ZUCKKERBERG ariko birangira ntamubonano w’abo bombi kubera igihe!Uko niko Mark yabwiye abanyamakuru b’Iburayi ko yaje afite igihe gitoya,cyangwa umwanya mucyeya.

Perezida w’u Rwanda akaba n’umukuru w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe,Paul Kagame na mugenzi wubufaransa Emmanuel Macron barebeye hamwe kubibazo byugarije umugabane w’Afurika harimo:ikirere(climat), umutekano (sécurité) n’ibidukikije(environnement),aboneraho n’umwanya wo gushyigikira kandidatire cyangwa urutonde(candidature)ya minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo,guhagararira ururimi rw’igifaransa(OIF).

Bikaba byibazwa uburyo bizagerwaho mugihe u Rwanda rwagaragaje gutesha agaciro Uburezi aho usanga abarangiza amashuli yisumbuye badashobora kuvuga neza urwo rurimi cyangwa icyongereza bita ko bigisha!!?

Abafaransa bo bakaba bavuga ko ari nk’igitutsi kubona bashyigikira umuntu nk’uwo mugihe Paul Kagame adashobora kuvugira imbere yabo ndetse na perezida wabo ijambo rimwe muri urwo rurimi!!!

Abakurikiranira hafi politike y’u Rwanda,baravuga ko urwo ruzinduko rwari rwibanze cyane ku kuburizamo urubanza rw’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana kuwa 06 Mata 1994.

Bikaba bivugwa ko bitwaje umubonano w’amahoro uhishe imihoro inyuma yarimbuye abana b’u Rwanda muri uwo mwaka twavuze haruguru,aho Perezida Kagame yagiye yitwaje  akayabo k’amayero(euros) kugirango arebe ko Macron yamufasha kwigizayo urwo rubanza iminsi ikaba yicuma akaruhukaho gato urwo rusyo akomeza kwikoreza abo yita abanzi be!!!

Twibutse ko uwahoze ayobora igihugu cya France Sarkozy afatanije na minisitiri w’ububanyi namahanga Alain JUPE,bahawe miliyoni [40] za mayero(euro)kugirango batinze iperereza ry’ihanurwa ry’indege yuwahoze ari umukuru wicyo gihugu Juvenal Habyarimana.Byashoboka rero yuko nyuma yuruzinduko rwa Sarkozy yagiriye muri icyo gihugu kiyoborwa na Kagame,ibyaruvuyemo nuko Macron yemeye guhura na Kagame kugirango nawe ahabwe agatubutse doreko iperereza ryarangiye hakaba hari hitezwe ko ubutabera bwazavuga igihe urubanza ruzatangirira,mu gihe iyo gahunda yari itarashyirwa ahagaragara,nibwo Kagame yakoze ibishoboka byose ngo ahure na Macron kugirango batinze urwo rubanza.

Ariko ubanza agatinze kazaza aramenyo yaruguru,uko bizagenda kose urwo rubanza ruzashyirwa ahagaragara,nubwo wenda Kagame azaba atakiriho,ariko abazasigara ruzabagiraho ingaruka byange bikunde.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar